Umuhanzi Kitoko Bibarwa yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo”Urankunda bikandenga” yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi ndirimbo, Kitoko avuga cyane ku mukobwa umukunda bitavugwa ndetse ngo akaba yaramutwaye umutima.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kitoko yatangaje ko iyi ndirimbo ye “Urankunda Bikandenga”ari inkuru mpamo ku buzima bwe ku birebana n'urukundo. Akomeza avuga ko mu gihe cya vuba afite ubukwe hamwe n’uyu mukobwa umukunda bikamurenga, bakazambikana impeta bakemeranya kubana akaramata.
Umuhanzi Kitoko mu mashusho y'indirimbo"Urankunda bikandenga"
Musabwa Kitoko Patrick wamamaye cyane nka Kitoko, ashyize hanze iyi ndirimbo “Urankunda bikandenga” nyuma y’igihe gito ashyize hanze indi yitwa “Sibyo”yakoranye na Meddy igakundwa cyane n’abatari bake. Izo ndirimbo zombi zakozwe na Producer Lick Lick naho amashusho yazo atunganywa na Producer Cedru.
Kitoko kuri ubu ufatanya ubuhanzi n’amasomo dore ko yiga mu Bwongereza, atangaza ko mu gihe kiri imbere azakora igitaramo gikomeye kizabera i Kigali aho azaba amurika alubumu ya kane iri hafi kugera ku musozo.
REBA HANO INDIRIMBO "URANKUNDA BIKANDENGA" YA KITOKO BIBARWA
TANGA IGITECYEREZO