RFL
Kigali

Icyamamare Angelina Jolie ashobora kuba ashaka gusimbura Barack Obama ku mwanya wa Perezida

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/11/2014 11:23
7


Icyamamare mu bijyanye no gukina amafilime Angelina Jolie, amagambo yatangaje yatumye hatangirwa kwibazwa ko yaba afite umugambi wo kuziyamamariza kuyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agasimbura Perezida Barack Obama ukiyobora kugeza ubu, uyu mugore akaba yishakira kwinjira muri Politike akagira ibyo ahindura.



jolie

Uretse kuba yarabaye icyamamare muri sinema, Angelina Jolie anagaragara cyane mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abantu batandukanye dore ko anafatanya n’imiryango mpuzamahanga ifite gutabara abababaye mu nshigano zayo, ibi akumva yarushaho kubikora neza no kubikurikirana kurushaho abaye yarinjiye muri Politiki agahabwa inshingano n’ububasha byo kugira ibyo ahindura.

Angelina Jolie arifuza kwinjira muri Politike kugirango anoze inshingano

Angelina Jolie arifuza kwinjira muri Politike kugirango anoze inshingano

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Vanity Fair, Angelina Jolie yarangaje ko inshingano afite zatumye amenya agaciro ka politike, kuko mu gihe yaba afite byinshi ashaka guhindura nta bundi buryo yabikoramo butari ugufata inshingano zo kuba umwe mu babikora. Aha n’ubwo uyu mugore atigeze asobanura umwanya ashaka guharanira kwinjiramo muri politike y’igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hahise hibazwa niba ataba afite umugambi wo kuziyamamariza gusimbura Barack Obama cyane ko avuga ko ashaka umwanya ukomeye muri Politike uzamuhesha inshingano zo gufata ibyemezo no kugira impinduka akora.

Uyu mugore

angelina

angelina

anglina

Angelina Jolie akunze kurangwa n'ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye

Angelina Jolie akunze kurangwa n'ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye

Uyu mugore washakanye n’icyamamare Brad Pitt banakundana cyane kuburyo bazwi nka rumwe mu ngo z’ibyamamare zikundana bidasanzwe, bombi bazwiho gufatanya mu bikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye, kwicisha bugufi no gutembera mu bihugu byazahajwe n’ubukene, ibiza n’intambara babagarurira icyizere cyo kubaho, ibi byose bikaba ari bimwe mu byatuma Angelina Jolie atorwa aramutse koko yiyamamarije kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko afatwa nk’umugore ushoboye kandi ugira wita ku baturage.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shimwa mwami9 years ago
    none se kombona muvuga kwiyamamaza, ariko ntimuvuge niba yujje ibisabwa? amashuri se yaba yaraomye angahe?
  • 9 years ago
    nibuza
  • damour nshimiyimana9 years ago
    NA KOMEREZE AHO
  • shimwa mwami9 years ago
    None se ko mutatubwira niba yujuje ibyangombwa bisabwa kgo yiyamamaze? ese yaba yarasomye?
  • 9 years ago
    ntabw bimuberey
  • HABIMANA EVARISTE9 years ago
    NKURIKIJE URYO UYUMUDAMU ANGELINA AGIRA UMUTIMA WURUKUNDO NOKWITA KUBANTU AGIRA NOGUFASHA ABATISHOBOYE ARAMUTSE YIYAMAMA RIJE UMWANYA WAPEREZIDA WIGIHUGU CYIGIGANGANJYE NKAMERIKA TWAMUSHIKIRA CYANEKO HARIBYISHI.YAHINDURA KU RI AMERIKA INTAMBARA.ZAHAGARARA INZIRAKARENGANE NTIZAKONGERA.KUBAHO ABARWAYE BAVURWA ABABAYE.BAGAFANSHYA IMFUBYI ZIKAGIRA CYIRENJYERA DOREKO AKUNDA ABANTU URUMVAKO DUNIA IMEKUWA MUZURISANA NKANJYENSHIGIKIYEKOYAYOBORA AMERIKA?
  • alice9 years ago
    ohhh mukunze ko agira neza akaba yicisha bugufi,imana imuhe umugisha cyane.





Inyarwanda BACKGROUND