Kuri uyu Gatandatu tariki 13 Kanama 2016 hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizahuza abanyamwuga mu kuvangavanga imiziki (professional Djs), igitaramo kigomba kubera kuri Lemigo Hotel guhera saa mbili z’umugoroba(20h00’) kugeza bucyeye.
Iki gitaramo kizaba kirimo Dj Rojazz kuva mu gihugu cy’u Bufaransa aho asanzwe akorera akazi ko kuvangavanga imiziki (DJ).Uyu aheruka mu Rwanda mu 2014 aho naho yari yaje mu gitaramo cy’abavangavanga imziki, kuri ubu akaba aje ku nshuro ye ya kabiri.
DJ Rojazz yamaze yagarutse i Kigali mu gitaramo cy'aba-DJs ku nshuro ye ya kabiri
Uretse Di Rojazz (France) uzaba ari muri iki gitaramo, Dj Toxxyk na Dj Cox ni abanyarwanda babiri basanzwe muri uyu mwuga (DJ) bazaba basusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihimbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(5000FRW) ku bantu bose bazitabira iki gitaramo.
DJ Toxxyk umwe mu banyarwanda bazaba bari muri iki gitaramo
DJ Cox umunyarwanda umenyerewe mu mwuga wo kuvangavanga imiziki
TANGA IGITECYEREZO