Kigali

Big Fizzo ,Geosteady n'abanyarwanda bazafatanya na Charly na Nina mu gitaramo cyo kumurika Album yabo batangajwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2017 8:18
0


Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina bise ‘Imbaraga’ giteganyijwe tariki 1 Ukuboza 2017. Big Farious wakoranye n'iri tsinda, ni umwe mu bahanzi bazifatanya naryo mu kumurika iyi album



Mu minsi ishize Charly na Nina batangaje ko umuhanzi wo mu karere batumiye muri iki gitaramo ari Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda nawe aza kwemeza aya makuru ndetse avuga ko yishimiye gushyigikira aba bahanzi akunda.

Alex Muyoboke uhagarariye inyungu z'itsinda rya Charly na Nina, yabwiye Inyarwanda.Com ko Big Farious yamaze kwemeza ko tariki 1 Ukuboza, 2017 azifatanya na Charly na Nina mu kumurika album yabo. Muyoboke yagize ati'

Azagera inaha mbere ni umuhanzi wakoranye na Charly na Nina ni inshuti yabo akunda umuziki wabo, hari ibitaramo byinshi twakoranye nawe rero yamaze no kutwemerera ko azitabira igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere."

Big FizzoBig Fizzo azitabira iki gitaramo cya Charly na Nina

Big Fizzo cyangwa Farious ni umuhanzi w’Umurundi wamamaye mu karere icyakora akaba ari nawe wakoranye na Charly & Nina indirimbo bita ‘Indoro’ iyi isa n'aho ariyo yamenyekanishije aba bahanzikazi , kuba rero ngo yaza kwifatanya nabo mu gitaramo cyo kumurika Album cyane ko ari umuhanzi bakoranye indirimbo yamamaye mu karere.

Usibye Big Fizzo na Geosteady ariko Muyoboke Alex yatangaje ko abandi bahanzi bazataramana na Charly na Nina muri iki gitaramo ari abanyarwanda barimo Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Dj Pius bose bazaba bafatanya na Charly na Nina muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyo kumurika Album ‘Imbaraga’ ya Charly na Nina byitezwe ko kizaba tariki 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali, aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya y’icyubahiro ndetse na 150000frw ku meza y’abantu umunani azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

Charly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na Nina

 

REBA HANO INDIRIMBO 'ZAHABU' CHARLY NA NINA BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND