Kuwa Gatandatu tariki 07/11/2020 ni bwo Majo na Nick Nicole basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Nairobi ahitwa Lavington mu rusengero rwitwa St Austin Catholic church, basezeranywa n'Umupadiri w'umuzungu witwa Gilles. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye muri Sport View Hotel iherereye ahitwa Kasarani. Aba bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 31 Mutarama 2020 mu muhango wabereye ku murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Nicole na Joseph bakoreye ubukwe i Nairobi
Inkuru wasoma: VIDEO: "Imana nimfasha umuziki wanjye uzatuma Gospel izamuka mu Rwanda" Nicole Ituze
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nick Nicole yadutangarije ko hari ibintu byinshi akundira umukunzi we Majo. Icyo yashyize ku mwanya wa mbere, yavuze ko ari umugabo uzi ubwenge ndetse ushyira mu gaciro. Yagize ati "Mukundira ko ari umugabo uzi ubwenge, ushyira mu gaciro, ikindi mukundira ni uko ari humble". Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito bamaze bakundana, gusa urukundo rwabo ntibigeze barugaragaza mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Nicole na Majo bakoze ubukwe nyuma y'igihe kinini bamaze bari mu munyenga w'urukundo
Mu 2017 mu kwezi kwa Mata ni bwo Nick Nicole yagejeje bwa mbere ku inyaRwanda.com indirimbo ze, hakaba hari hashize iminsi micye atangiye umuziki. Yakomeje urugendo rwe rw'umuziki akora indirimbo zitandukanye zirimo; Mpisemo, Ndagushima, Tuza, Nzi neza, Warandamiye n'izindi. Mu gihe amaze mu muziki, yabashije gusangira urubyiniro n'icyamamare Pastor Papane wo muri Afrika y'Epfo ubwo yari mu Rwanda. Nick Nicole aherutse kubwira InyaRwanda ko Imana nimufasha, umuziki we uzaba ikiraro kizatumbagiza mu mahanga umuziki nyarwanda wa Gospel.
Mu bijyanye n'ubuzima bw'urukundo, umuhanzikazi Nick Nicole yihebeye umusore witwa Majo Safari bamaze no kurushinga bakiyemeza kuzatandukanywa n'urupfu. Majo Safari umugabo wa Nick Nicole, yakunze guhisha kenshi ko akundana na Nicole. Ku bijyanye n'umuziki, uyu musore si mushya mu muziki kuko awumazemo imyaka irenga 6. Amaze gukora indirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo aho twavugamo; Amore, Naranyuzwe, Umwali n'zindi. Kuri ubu ibijyanye n'umuziki, uyu musore asa n'uwabishyize ku ruhande kuko hashize imyaka 3 atawugaragaramo cyane nka mbere-hashize imyaka 3 nta ndirimbo nshya ashyize hanze.
REBA ANDI MAFOTO MENSHI Y'UBUKWE BWA NICOLE NA JOSEPH (MAJO)
Nicole Ituze bari bamuteguriye itapi y'umutuku
Nicole na Majo basezeranyijwe n'umupadiri w'umuzungu
Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose
Nicole ati "Mukundira ko ari umugabo uzi ubwenge"
Nicole na Majo bari basazwe n'ibyishimo ku munsi w'ubukwe bwabo
Amazina yabo bari bayanditse ku modoka zabatwaye ku munsi w'ubukwe




Ni umugabo uzi ubwenge!
Nicole Ituze wiyise Nick Nicole yizera ko igihe kimwe Imana ishobora kuzamukoresha akamenyekanisha ku Isi hose umuziki nyarwanda wa Gospel
Joseph (Majo) umugabo wa Nick Nicole
Inkweto Nicole yari yambaye ku munsi w'ubukwe bwe
Nicole na Majo biyemeje kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu
REBA HANO 'NARANYUZWE' INDIRIMBO YA MAJO SAFARI
REBA HANO 'WARANDAMIYE' INDIRIMBO YA NICOLE ITUZE (NICK NICOLE)
AMAFOTO: Afrimedialive