RFL
Kigali

Amerika yahagaritse inkunga yageneraga Ethiopia kubera iyubakwa ry’urugomero rwa Renaissance

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:4/09/2020 8:30
0


Ntibyari bisanzwe kubona Perezida Donald Trump afatira icyemezo runaka igihugu cyo muri Afurika yaba mu bijyanye n’ibihano cyangwa gutsura umubano. Uyu mukuru w’igihugu umaze imyaka 4 ku butegetsi akaba ataregenderera umugabane w’Afurika yafatiye ibihano Ethiopia.



Ku itegeko ry’umukuru w’igihugu, ubunyamabanga bufite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabwo, bwafatiye ibihano igihugu cya Ethiopia kubera iyubakwa n’imikoreshereze y’ahazaza y’urugomero rwa Rainessance. Kuri uyu wa Gatatu nta bibihano byeruye byatangajwe ahubwo ni uko Amerika igomba guhagarika zimwe mu nkunga yageneraga Ethiopia.

Ibi bibaye nyuma y'aho Ethiopia ikuye akarenge mu masezerano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashatse kubamo umuhuza. Ibiganiro Amerika yashatse kuba umuhuza bihuje Ethiopia ndetse na Misiri dore ko ibi bihugu bihora birebana ay’ingwe kubera iyubakwa ry’urugomero rwa Renaissance.

Urugomero rwa Renaissance rwubatswe ku ruzi rwa Nil, uru rwubatswe kugira ngo ruzagaburire amashanyarazi inganda nini n’iziciriritse muri Ethiopia. Uru rugomero na none ruzajya rutanga amashanyarazi ku bihugu byo mu karere. Biteganyijwe y'uko iki gikorwa remezo kizatwara akabakaba Miliyari $5 ko nirwuzura ruzafasha Ethiopia guhita itera intambwe ikava mu bihugu bikennye ikagana mu bihugu bifite ubukungu buciritse.

Ethiopia yakuye akarenge muri aya masezerano Amerika yatangije kubera ko yashinjaga iki gihugu kubogamira Misiri. Abasesengura ntibahwema kugira impungenge ko ubu bwumvikane buke bushobora kuzatera gushyakirana ku ngabo z’ibi bihugu bibiri.

Ubunyamabanga bufite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabwo ntibwigeze butangaza ingano y’iyi nkunga yaharitswe ndetse naho yari kuzakoreshwa. Umuvugizi w’ubu bunyamabanga yatangaje ko impamvu nyamukuru yateye igihugu gufatira ibi bihano Ethiopia, ari uko iki gihugu kivuzwe nyuma cyananiwe kugera ku ntambwe y’ubwumvikane ku kibazo cy’uru rugomero n’isaranganywa ry’amazi ya Nil. Ambasaderi wa Ethiopia i Washington binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko ntakizahagarika igihugu cye gucanira rubanda rwose rwacyo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND