RFL
Kigali

Abantu bararangaye! James & Daniella basohoye indirimbo 'Hembura' isaba Imana guhembura Itorero-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2020 19:22
0


'Hembura' ni indirimbo nshya ya James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta' imaze kurebwa kuri Youtube n'abarenga Miliyoni ebyiri n'igice mu mwaka umwe gusa imaze kuri uru rubuga. Iyi ndirimbo yabo nshya, ikubiyemo ubutumwa buhamagarira ubwoko bw'Imana kuririra umurimo w'Imana.



Rugamara James uririmbana n'umugore we Daniella Rugarama mu itsinda bise James & Daniella, bamaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi zirimo; Mpa amavuta, Nkoresha, Ububyutse na Narakijijwe. Ni itsinda ryatangiye kera umuziki, gusa ryamenyekanye cyane mu minsi ishize biturutse ku ndirimbo yabo ya mbere yuje amagambo aryoheye ugutwi n'umutima.


James & Daniella bamwe mu baramyi beza u Rwanda rufite

Tariki 1 Werurwe 2020 ni bwo James na Daniella bamuritse Album yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta' mu gitaramo cy'amateka 'Mpa amavuta live concert' cyabereye muri Kigali Arena ari nacyo cya nyuma cya Gospel cyabaye muri uyu mwaka (kugeza ubu) dore ko nyuma yaho Leta y'u Rwanda yahise ihagarika ibitaramo n'ibindi bikorwa byose by'imyidagaduro mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi.

Maginga aya iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Hembura' imwe mu ndirimbo zabo ziri kuri Album yabo ya mbere, batabashije gushyira hanze kubera ibibazo tekinike. Daniella yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabo nshya ari isengesho bahora basenga umunsi ku wundi binginga Imana kugira ngo yongere guhembura Itorero rya Kristo. Yavuze ko bayanditse mu rwego guhamagarira ubwoko bw'Imana kuririra umurimo w'Imana.


James na Daniella mu gitaramo bamurikiyemo Album yabo ya mbere

Daniella yavuze ko muri iyi minsi abantu barangaye cyane, mu gihe nyamara mu gihe nk'iki ari bwo Itorero rya Kristo rikeneye guhemburwa kurusha ibindi bihe byabayeho. Yagize ati "Iyi ndirimbo ni isengesho duhora dusenga iyo twumva tunaniwe (spiritually). Twayijyanye muri studio kugira ngo duhamagarire ubwoko bw'Imana kuririra umurimo. Ntekereza ko nta gihe Itorero rikeneye guhemburwa nk'iki gihe!".

Yunzemo ati "Iminsi ni mibi cyane, abantu bararangaye, dukeneye spiritual awakening kurusha ibindi bihe byabayeho!! Umutima ni uwo, ni ukuririra Imana yongere ihembure Itorero". Yasobanuye impamvu iyi ndirimbo yabo nshya isohotse muri iki gihe. Yagize ati "Iyi iri kuri album ya mbere ntitwashoboye kuyitanga muri concert kubera ikibazo cya technique cyabaye ntibyadukundira. Imana nibishima zirasohoka nyinshi zikurikirana Cyane!! Bless Gedeon!".

Kigali Arena: James&Daniella bamuritse album 'Mpa amavuta' mu gitaramo gikomeye Bishop Masengo abaha Miliyoni-AMAFOTO

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'HEMBURA' YA JAMES & DANIELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND