RFL
Kigali

Kigali Arena: James&Daniella bamuritse album 'Mpa amavuta' mu gitaramo gikomeye Bishop Masengo abaha Miliyoni-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2020 13:35
0


James Rugarama n'umugore we Daniella Rugarama bamamaye cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta', bakoze igitaramo cyabo cya mbere kibereye mu Rwanda cyitabirwa n'abantu ibihumbi. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki 01/03/2020.



Ni ubwa Mbere James & Daniella bakoreye igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z'umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana. Igitaramo cya mbere bakoreye mu Rwanda, cyabereye muri Kigali Arena. N'ubwo aba baririmbyi batujuje Kigali Arena, ni bo ba mbere muri Gospel bakoze igitaramo cyishyuza cyikitabirwa n'abantu benshi cyane dore ko ugereranyije Kigali Arena yari irimo abantu hafi ibihumbi bitandatu.

Inyubako ya Kigali Arena nyuma y'igihe gito yuzuye, imaze kuberamo ibitaramo mbarwa ariko biri ku rwego rwo hejuru. Abaririmbyi bakora umuziki wo guhimbaza Imana bayikoreyemo igitaramo bwa mbere ni Hillsong-London yataramiye mu Rwanda ku wa 6 Ukuboza 2019. James&Daniella ni bo bahanzi b'abanyarwanda bakora umuziki wa Gospel bakoreye bwa mbere igitaramo muri Kigali Arena, gusa hari n'abandi banyuranye bafite gahunda yo kuhakorera ibitaramo muri uyu mwaka barimo na Israel Mbonyi.


James na Daniella mu gitaramo gikomeye bamurikiyemo album yabo ya mbere

James & Daniella bageze ku ntego zabo bari bafite ubwo bateguraga iki gitaramo dore ko abitabiriye baramije Imana mu buryo bwimbitse nk'uko aba baririmbyi babyifuzaga. Mu kiganiro na INYARWANDA, Rugarama James yadutangarije intego bari bafite bategura iki gitaramo bise 'Mpa amavuta live concert'. Ati "Intego ni ebyiri ni ukuramya no gusenga, dutegura kuzabikora mu buryo buri Excellent. Ikindi ari nayo title y’igitaramo, tuzaba tu launchinga album yacu yitwa Mpa amavuta izaba iriho indirimbo 8."

Abajijwe impamvu bahisemo gukorera igitaramo cyabo muri Kigali Arena, dore ko benshi bari bafite impungenge ko aba baririmbyi batazayuzuza, James yadutangarije ko bifuje gutaramira ahantu heza cyane kuko ibyo bateguriye abakunzi babo nabyo ari byiza. Ati “Ni byiza gutegura ibyiza n’ahantu heza”. Abanyamakuru ubwo bamubazaga niba afite icyizere ko Kigali Arena izuzura, James yavuze ko nta kabuza bazayuzuza, gusa arenzaho ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha abantu kwegera intebe y'Imana binyuze mu kuyiramya no gutanga impanuro ku miryango.

Iki gitaramo cya James & Daniella cyatangiye saa kumi n'indi minota micye, gisozwa saa tatu n'iminota 10. Abaririmbyi baririmbye muri iki gitaramo ni; Prosper Nkomezi, Papy Clever n'umugore we Dorcas, Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya, Ben n'umugore we Chance, Rene Patrick ndetse na Prayer House Worship Band ibarizwa muri Prayer House iyoborwa na Kavutse Olivier wamamaye muri Beauty For Ashes. Kimwe mu bikugaragariza ko abantu bari banyotewe cyane n'iki gitaramo cyane cyane indirimbo 'Mpa amavuta' dore ko ari yo yaririmbwe nyuma, ni ukubona abantu bicara muri salle amasaha 7 badahaguruka kandi ubona bose bari mu mwuka wo kuramya Imana.


"Mpa amavuta mu itabaza Mwami wanjye mpore naka"

Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana, cyomora imitima ya benshi bari babukereye kugira ngo 'basabe Imana amavuta mu itabaza ryabo, bahore baka.' James na Daniella bagaragaje ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo, bishimirwa na benshi. Bari bagaragiwe n'abacuranzi n'abaririmbyi b'intoranywa bagera kuri 50. Baririmbye; Nkoresha, Ububyutse, Narakijijwe n'izindi zirimo na 'Mpa amavuta' baririmbye bwa nyuma. Ni igitaramo cyitabiriwe na benshi barimo n'ab'amazina azwi nka; Tonzi, Aline Gahongayire, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Rev Pastor Alain Numa, Bishop Fidele Masengo, umuhanzi w'umunyamerika Evan Jarrel, Pastor Flory, Anita Pendo, Alex Muyoboke n'abandi.

UDUSHYA UTAMENYE TWARANZE IGITARAMO CYA JAMES&DANIELLA

1.James&Daniella bishimiwe cyane Bishop Masengo abaha Miliyoni

Benshi bakozweho n'iki gitaramo kugeza aho bamwe banga gutaha badashyigikiye mu buryo bufatika aba baririmbyi. Pastor Tom Gakumba yahawe umwanya ngo asengere abafashirijwe muri iki gitaramo, ahamagara Bishop Dr Masengo Fidele Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel church itorero ribazwamo James na Daniella ngo agire icyo abavugaho nk'umubyeyi wabo mu buryo bw'Umwuka. Bishop Masengo yashimiye cyane aba baririmbyi ku bw'igitaramo cyiza bakoze, abashimira by'umwihariko ubutumwa bwiza bw'ububyutse banyuza mu bihangano byabo. Yahise abaha inkunga ya Miliyoni imwe y'amanyarwanda mu izina rya Foursquare Gospel church.

2.Ben&Chance bishimiwe mu buryo bukomeye


Abitabiriye iki gitaramo ni bo baba abagabo bo guhamya aya makuru. Ben&Chance barakunzwe pe. Aba baririmbyi beretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo zabo  'Amarira' ndetse na 'Yesu arakora'. Bakoresheje imbaraga nyinshi kuri stage, baririmba banasimbuka, ibintu wabonaga bibereye ijisho. Confiance Muhumure yabasanze kuri stage, ibintu bihindura isura dore ko uyu mugabo afite umwihariko wo gukoresha imbaraga ze zose mu gusirimbira Imana. Urukundo beretswe ruragaragaza ko abantu benshi banyotewe n'igitaramo cyabo bwite, ibisobanuye ko umunsi bazatangaza ko bafite igitaramo, ni inkuru izasamirwa hejuru na benshi bakunda ibihangano byabo.

3.James & Daniella bamaze amasaha 3 kuri stage baririmba ntaguhagarara


Ntibisanzwe mu Rwanda kubona umuhanzi amara amasaha atatu kuri stage dore ko abenshi baririmba mu byiciro aho icyiciro cya mbere bakoresha nk'isaha, bakaza kongera kugaruka nyuma bamaze kuruhuka. Si ko byagenze kuri James na Daniella mu gitaramo cyabo cya mbere bakoreye mu Rwanda dore ko bamaze amasaha atatu bahagaze kuri stage nta wundi muhanzi uririmbye hagati yabo usibye gusa iminota micye cyane bakiriyemo Umupasiteri wasengeye abantu 'bahashye amavuta'. James na Daniella bageze kuri stage saa Kumi n'ebyiri n'iminota 50, bayivaho igitaramo gisozwe saa Tatu n'iminota 10. Wabonaga bagifite imbaraga nyinshi zo kuririmba.

4.Iki gitaramo nta MC cyari gifite

Ibitaramo byinshi bibera mu Rwanda usanga biba bifite umuntu wahawe umwanya wo gukurikiranya gahunda zose, akaba azwi nk'umuyobozi wa gahunda cyangwa se MC mu yandi magambo. Iki gitaramo nta MC cyari gifite, ibintu byagaragaye nk'agashya. Umuhanzi yamaraga kuririmba agahita ahamagara mugenzi we ukurikiyeho bidasabye umuhuza w'amagambo. Ni uburyo bugezweho cyane mu bitaramo byo muri iki gihe dore ko binafasha gukoresha neza igihe kuko hari aba MC usanga bangiza umwanya bagakabya. Usibye kuba nta MC wari uri muri iki gitaramo, nta n'umuntu wigeze ahabwa umwanya wo kubwiriza, ibintu nabyo bitamenyerewe mu bitaramo byinshi.

5. Alex Muyoboke yaryohewe cyane yitanga ibihumbi 200

Benshi baryohewe cyane batanga inkunga yo gushyigikira James na Daniella. Alex Muyoboke waryubatse mu muziki nyarwanda nk'umuntu ufasha abahanzi mu buryo bwa 'Management' aho yafashije benshi bavuyemo ibyamamare, yitanze ibihumbi 200 y'amanyarwanda nk'inkunga izafasha Daniella na James mu buhanzi bwabo. Yavuze ko akunda cyane aba baririmbyi. Yitanze ubwo yari ahawe ijambo na Pastor Tom Gakumba wari uyoboye gahunda yo gushyigikira aba baririmbyi. Abandi bitanze harimo n'umuhanzi Kalimba Julius nyiri RAAH Supermarket yanashimiwe cyane ku bwo gutera inkunga iki gitaramo. James na Daniella mu gushimira ababafashije, ku isonga bavuze PEACE PLAN bakurikizaho RAAH Supermarket.

6. Ni ubwa mbere mu Rwanda habaye igitaramo cyaririmbyemo ama couples

Mu bitaramo bimaze kuba mu Rwanda yaba ibya Gospel n'ibya secular, ni bwo bwa mbere hari habaye igitaramo cyatumiwemo abaririmbyi bafite umwihariko wo kuririmba ari umugabo n'umugore. James na Daniella banditse amateka yo gutegura igitaramo cyaranzwe n'uyu mwihariko. Byari biryoheye ijisho kubona umugabo n'umugore bahagarara imbere y'imbaga, bagafatanya guhimbaza Imana. Ama Couple yaririmbye muri iki gitaramo ni James&Daniella, Papy&Dorca, Ben&Chance na Fabrice&Maya. Kavutse yaririmbye ari kumwe na Prayer House Worship kuko umugore we Amanda bagombaga kuririmbana atabashije kuboneka.

7.James & Daniella bahanuriye abana babo


Mu gusoza iki gitaramo, James Rugarama yasabye ko bazana kuri stage abana be na Daniella Rugarama. Yabatuyeho umugisha wo kuzaba abatambyi nk'uko we n'umugore we nabo birunduriye mu gukorera Imana binyuze mu buhanzi. Yavuze ko we n'umugore we Daniella nta kandi kazi bakora usibye gukora umuziki. Yavuze ko bizeye ko iyabahamagaye izabashoboza. Bavuze ko intego yabo ari uguhembura imitima ya benshi. Ashingiye ku kuba banafashe amashusho y'iki gitaramo (Live Recording), James yavuze ko yizeye ko abana be nibakura bazabona umugisha yabatuyemo bityo bikabatera imbaraga zo gukorera Imana mu mavuta baheshejwe n'ababyeyi babo.

8. Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yatunguranye aragagaza ko ari umuririmbyi ukomeye


Niba warakurikiye irushanwa rya Miss Rwanda 2016, izina Kwizera Peace Ndaruhutse ugomba guhita uryibuka. Ni umukobwa wo mu muryango w'abakristo, wari uri mu bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana ikamba ryaje kwegukanwa na Miss Mutesi Jolly. Icyo gihe Kwizera Peace yabaye igisonga cya mbere. Nyuma yaho, yaje kwegukana ikamba rya Miss Naïade 2016 ahiga abandi bakobwa bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika. Mu gitaramo cya James na Daniella, Miss Kwizera Peace yahishuye ko ari umuririmbyi ukomeye aho yagaragaye ari kumwe n'itsinda Prayer House Worship ry'urubyiruko rusengera muri Prayer House ya Kavutse Olivier. 


Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bahagiriye ibihe byiza

Umunyamerika Evan Jarrel (uwa 3 uhereye iburyo) ufite indirimbo nshya iri mu Kinyarwanda yise 'Ushimwe' nawe yari ari muri iki gitaramo


Pastor Tom Gakumba hamwe na James&Daniella


Rene Patrick yaririmbanye na James na Daniella yigaragaza nk'umuhanzi w'umuhanga ukwiriye guhangwa amaso


Prosper Nkomezi yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Urarinzwe' ikunzwe bikomeye na benshi barimo intiti z'i Huye


Ni ubwa mbere Papy Clever yari aririmbanye n'umugore we Dorcas

Ben&Chance beretswe urukundo bigaragaza ko igihe cyabo cyageze

Pastor Flory wa Zion Temple Gisozi yari ari kumwe n'abana be bakunda byimazeyo indirimbo 'Mpa amavuta' ya James&Daniella


Aline Gahongayire mu gitaramo cya James&Daniella

Fabrice na Maya babwiye abari mu gitaramo ko iwabo ari mu Burundi, mbere yo kuririmba babasaba kubanza gusengera u Burundi


Prayer House Worship Band yaririmbye muri iki gitaramo

Miss Kwizera Peace Ndaruhutse yatunguranye aririmba muri iki gitaramo

Janvier Muhoza waririmbye 'Izabikora' yafashijwe cyane

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND