RFL
Kigali

Nziza Theos Dubai yasohoye indirimbo yise 'Amahoro' yibutsa ko Ijambo ry’Imana ari inkomezi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/06/2020 10:27
0


Nkurunziza Theoneste ukoresha akazina ka 'Nziza Theos Dubai' mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise 'Amahoro' ikomeje gusana imitima ya benshi mu butumwa bwigisha abantu ko amahoro yo mu mutima ava ku Mana.



Nziza Theos Dubai, amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 5, ziri gukora ku mitima ya benshi kubera zuzuyemo inyigisho zihumuriza abatuye Isi mu gihe kitari kinini amaze muri muzika.


Nziza Theos Dubai, usengera mu Itorero ry'Abadivantiste ahamya ko kuba yarinjiye mu buhanzi atari umushinga w’ubucuruzi yumva yinjiyemo, nubwo hari ihige bizaba ishoramari ryunguka. Mu kiganiro na INYARWANDA yagarutse ku butumwa bwe ageza ku bakunzi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nziza Theos, ashimangira ko Imana ari igitangaza kandi buri wese azi uburyo ariyo itanga amahoro ku Isi akeza imitima ya benshi. Yagize ati “Ubuhanzi butambutsa ubutumwa mu buryo butandukanye.

Nkanjye rero ninjiye mu muziki kuko mbikunda cyane kandi nkumva ariho natambutsa ubutumwa ku bantu batandukanye. Icya mbere ni ugukunda Imana no kuyiha agaciro noneho ishimwe ryayo mu gihe ufite ubushobozi ukarinyuza mu ndirimbo”. 

Ku bijyane no gufatanya umuziki n’akazi ke ka buri munsi, yagize ati ”Akazi rero ntabwo katuboha ngo tubure ubwinyagamburiro, gusenga turasenga n’umwanya wo kuririmba ukawushaka kuko uba wumva wifitemo impano  wageza ku bantu batandukanye. Akazi tugakora neza ku bushobozi bw’Imana, tukanayisingiza ku bushobozi bwayo”.


Ahamya ko gukora umuziki azabikomeza mu gihe Imana ikimurinze inamuha ubushobozi. Nyuma y’indirimbo yise “Isezerano” yanakoreye amashusho meza, ubu yasohoye indi nshya yise “Amahoro” nayo yasohokanye n’amashusho meza cyane.

KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO “AMAHORO” YA NZIZA THEOS DUBAYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND