RFL
Kigali

Ibyishimo by’abandi bakobwa 10 bakatishije itike yo guhatanira Miss Career Africa izabera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2020 10:44
0


Ni ibyishimo by’inyongera ku bakobwa 10 bo muri Afurika y’Amajyepfo bakatishije itike yo guhatanira kuvamo uwambikwa ikamba rya Miss Career Africa izasorezwa i Kigali mu Ugushyingo 2020.



Abategura iri rushanwa rya Miss Career Africa babwiye aba bakobwa 10 batsinze, ko ari iby’igiciro kinini kubaha ikaze mu muryango mugari w’abandi bakobwa bamaze kubona itike yo guhatanira ikamba ry’agaciro kanini.  

Bagize bati “Mwakoze ijoro n’amanywa kugira ngo babatore. Ryari irushanwa rikomeye ariko mwaratsinze. Buri wese yashoboraga kuza mu 10 ba mbere, gusa si mwese nyamara mwe mwarabishoboye.”

Aba bakobwa 10 batsinze bavuye muri 15 bari bahataniye guhagararira Afurika y’Amejyepfo. Babwiwe ko bafite itike iberekeza i Kigali mu mwiherero uzatangira ku wa 23-27 Ugushyingo 2020.

Abakobwa 10 batsinze ni Nathobo Ncube, Loreto Moeko, Nelisiwe Ntuli, Prudence Molaka, Jessica Mundie Uiras, Gift Wezzie Somakwabe, Mpho Phasha, Ester Shifotoka, Victoria Rutendo Maphosa na Natasha Dlamini.

Esther Shifotoka watsinze, yavuze ko umutima we wasazwe n’ibyishimo by’igisagirane nyuma yo kwibona ku rutonde rw’abakobwa b’imishinga yo gushyigikirwa bemejwe guhagararira Afurika y’Amajyepfo.

Uyu mukobwa yahize gukorera Afurika yivuye inyuma nk’uko umushinga we ubivuga “Ugamije guteza imbere no guha ubushobozi abana b’abakobwa basamye inda zitateganyijwe mu byaro ndetse n’Afurika yose muri rusange.”

Gift Wezzie Somakwabe yavuze ko ari umugisha n’ishema kuba mu bakobwa 10 bakatishije itike, avuga ko yiteguye kwiga byinshi no guhura n’abantu bashya mu mwiherero w’irushanwa Miss Career Africa 2020.

Ati “Afurika n'Isi bitege umukobwa w’umunyembaraga ufite umuhate wo gufasha abandi. Ikintera gukomeza urugendo n'imyumvire ya "Mamba mentality" izwi ku cyamamare Kobe Bryant nk’uko umugani ubivuga ‘akeza karavunikirwa’. Iki ni kimwe mu byo urubyiruko rukeneye kumva magingo aya.”

Nelisiwe Ntuli we yavuze ko yiteguye kuzana impinduka nziza muri sosiyete Nyafurika ndetse no ku Isi yose abifashijwemo n’umushinga we nka rwiyemezamirimo ukizamuka w’umutegarugori.

Ati “Kwigira mbigira iby'ibanze buri gihe nizera ko gukora cyane kwanjye bizatiza umurindi urubyiruko ndetse bikanabafasha guharanira ibyo bifuza kugeraho."

Natasha Dlamini yacitse intege iri rushanwa rigitangira bitewe n’uko yari afite amajwi make mu itora ryo kuri Internet.

Uyu mukobwa yaganirijwe n’abategura irushanwa bamubwira gushyira imbaraga mu gusaba abantu ku mutora, none itora ryarangiye ariwe ufite amajwi menshi.

Yavuze ko atabona uko asobanura umunezo afite acyesha kwisanga mu bakobwa bavazamo Miss Career Africa. Avuga ko umushinga we uzazanira impinduka Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange binyuze mu mushinga we uhuje n’insanganyamatsiko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe “Silencing the Guns” [Gucekekesha urusaku rw’imbunda].  

Nothabo Ncube yashimye Imana n’abamushyigikiye mu rugendo rw’itora ryo kuri Internet. Yavuze ko ahanze amaso umusaruro uzava muri ‘Boot Camp’ kandi ko afite intego yo guteza imbere sosiyete binyuze mu mushinga we “Fish Farming.”

Uyu mushinga w’ubworoza bw’amafi, yavuze ko uzafasha abari ndetse n’urubyiruko kuko bazavanamo ubwenge buzafasha kwiteza imbere.

Ati “Nizera ko byose bituruka mu gukora cyane, kuko 10% ni ukuba umuntu ari muzima, ariko 90% ni uburyo umuntu akoresha ubwo buzima.”

Lerato Moeko yavuze ko amahirwe yabonye yo kwisanga mu bakobwa 10 ba mbere azamufungurira imiryango myinshi, kandi ngo iyo hataba Imana, inshuti n’imiryango ntaba ageze aho ari ubu.

Yavuze ko afite intego yo gufasha abanyafurika bafite imishinga mito bashaka kuba abashabitsi bakomeye. Avuga ko yahuye na byinshi bikomeye mu buzima byatumye aba umunyembaraga.  

Mpho Phasa yavuze ko ari byiza buri gihe kwibona wateye imbere, kuko ari intangiriro yo guhindura amateka.

Uyu mukobwa yavuze ko 35.3% by’abanya-Afurika y’Epfo ari bo baba mu nzuz zabo bwite, byo ko afite intego yo kuzamura uyu mubare.

Ati “Gutunga ikintu gifatika nk'icyawe, bitanga ibyishimo byinshi cyane ndetse uhorana ishema ko ntawakikwaka.”

Jessica Mundie Uiras yavuze ko umutima we wahimbajwe no kwisanga mu bakobwa bazavamo Miss Caree Africa, yizera neza ko hari isano hagati y’abo ndetse n’ibyo bifuza gutanga no kugeraho mu buzima busanzwe.

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga yashinze mu 2019 wo gukorera ubuvugizi imfubyi no gukuza imyumvire y’abana b’imfubyi bakiri bato mu buryo bwo kubera ko Isi yo hanze ibakunda kugira ngo bakure bayikunze.

Ati “Mama wanjye yigeze kumbwira ati ‘nimba hari inzozi urota, wanazigeraho. ni wowe wenyine uhangana n'awe ubwawe.''

Prudence Maloka yavuze ko Afurika n’Isi ikwiye kwitega iterambere rihambye cyane cyane mu buryo bw’imari binyuze mu mushinga we “Networking Cocktail” uzazana impinduka zidasanzwe mu ruhando rw’ubushabitsi n’ishoramari.

Yavuze ko hari abashabitsi bafite ubwenge n'ubushobozi ariko babuze uko bahuriza hamwe ngo bubake ibintu bifatika; aha rero n'iho avuga ko umushinga we wubakiye.

Victoria Rutendo Maphosa we yavuze ko afite umushinga “Love me campaing International” uzatanga ubufasha ku rubyiruko mu nzira yo kubaha umurongo wo kumenya ibyo guhitamo mu buzima bwabo.

Umushinga we unagamije kwigisha abantu cyane cyane urubyiruko uburyo bwo gutegura imishinga yabo mu buryo bugendanye n’igihe.

Yavuze ko isomo yize mu buzima ari uko ibibazo bitabereyeho kumuca intege, ahubwo bikwiye kumubera isomo. Akavuga ko atewe ishema no kuba hari abantu bizera ko ashoboye ndetse bamufata nk’icyitegererezo.


Abakobwa 10 bakomeje bagaragaje ibyishimo bidasanzwe n'icyo imishinga yabo izamarira Afurika ndetse n'isi yose muri rusange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND