RFL
Kigali

Rev Dr Nathan Ndyamiyemenshi inzobere muri Tewoloji yasubije abavuga ko gusezerana mu rusengero atari ngombwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2020 18:17
0


Ku munsi w'ejo twabagejejeho inkuru y'umuvugabutumwa Fred Kalisa wo muri ADEPR uvuga ko gukora ubukwe bwo mu rusengero atari ngombwa kuko ntaho biri muri Bibiliya, bityo ngo utabukoze ntakwiriye guhanwa n'itorero. Rev Dr Nathan Ndyamiyemenshi inzobere mu bya Tewolojiya yasubije abatekereza nk'uyu muvugabutumwa.



Kwaya umutungo! Ev Fred Kalisa wo muri ADEPR asanga kudakora ubukwe bwo mu rusengero bidakwiriye gufatwa nk'icyaha

Nyuma y'ibyatangajwe n'uyu muvugabutumwa uvuga ko 'gukora ubukwe bwo mu rusengero' atari ngombwa cyane dore ko abifata nko kwaya umutungo, INYARWANDA twashatse umuhanga mu bya Tewolojiya agira nawe icyo abidutangarizaho. Ibi twabikoze nyuma y'uko igitekerezo cy'uyu muvugabutumwa cyanenzwe n'abakristo batari bacye, gusa hari n'abandi bamushyigikiye mu kiganiro cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.


Rev Dr Nathan Ndyamiyemenshi umwalimu muri kaminuza yigisha amasomo ya Bibiliya, RIET ari nawe wayitangije ndetse akaba ari nawe ushinzwe ivugabutumwa mu Itorero AEBR, yatangarije INYARWANDA ko hari byinshi abakristo bakora bitari muri Bibiliya bityo umuyoboke w'itorero runaka aba akwiriye kwemera imihango itorero abarizwamo ryubahiriza. 

Avuga ko itorero rifite inshingano mu gufasha abashakanye, ku bw'iyo mpamvu akaba ari byiza ko umuhango wo kubasezeranya mu rusengero ukorwa. Yunzemo ko bitabaye gutyo, itorero ryakwisanga mu kajagari kuko buri umwe yazana ibye undi akazana ibye ariko iyo bagendeye ku murongo w'itorero buri umwe yahisemo, ibintu birushaho kujya mu buryo. Yagize ati:

Hari byinshi abakristo bakora bitari muri Bibiliya bityo rero umuyoboke w’itorero runaka aba yemera imihango ryubahiriza. Kubera impact y’iby’umwuka mu kubaka urugo ndetse n’inshingano z’itorero mu gufasha abashakanye, ni byiza ko uwo muhango ukorwa. Bitabaye ibyo itorero ryakwibona mu kajagari. Kandi ntawabikoze ngo bigire icyo bimutwara.

Rev Dr Nathan Ndyamiyemenshi yanzuye agira ati "Ni byiza kubaha imigenzo myiza (traditions) za buri torero. Imigenzo myiza: 1 Abakorinto 11: 2 “Ndabashimira ko mwibuka ibyo nabigishije byose, mugakurikiza imigenzo nk’uko nayibigishije“. Muri Bibiliya rero hari imigenzo mibi yamaganwa hakaba n’imigenzo myiza ikurikizwa kandi yigishwa n'ubwo atari ihame muri Bibiliya".

INDI NKURU WASOMA: Abapasiteri batize Tewoloji ni bo bigisha inyigisho z’ubuyobe-Rev Ndyamiyemenshi Nathan uyobora RIET


Rev Dr Nathan Ndyamiyemenshi avuga ko abakristo baba bakwiriye kubahiriza imigenzo y'amatorero babarizwamo

Ev Fred Kalisa ukiri ingaragu we avuga ko gusezerana mu rusengero atari ngombwa ahubwo ko ari 'ukwaya umutungo'

Yabwiye INYARWANDA ati "Ubukwe bwo mu rusengero: Usomye Bibiliya ntaho usanga hari ubukwe bwabereye mu rusengero,iyi imigenzo y'amadini yazanye ko udasezeraniye mu rusengero aba akoze icyaha ariko sinzi aho babishingira kuko ntibiri muri Bibiliya. Icyo Bibiliya yemera ni ugusaba umukobwa umuryango. Iyi migenzo nkaba nyifata nk'iterabwoba kuko abantu benshi bumva ko badasezeraniye mu rusengero baba bakoze icyaha kandi sibyo rwose.

Ikindi ni uko bituma imiryango myinshi ikoresha imitungo myinshi muri ubwo bukwe kandi yagafashije imiryango mishya iba igiye kubakwa. Iyo urebye ubukwe Yesu yatashye muri Yohana 2:1 bw'i Kana ntibwari mu rusengero, wareba uko Isaac yasezeranye na Rebecca ntibagiye mu rusengero. Sinanze ko abantu basezerana mu rusengero ariko ntibabigire ko utabikoreye mu rusengero aba akoze icyaha kuko ntaho Bibiliya ibigaragaza".


Ev Fred Kalisa asanga gusezerana mu rusengero bitagirwa itegeko ku bakristo kuko ntaho biri muri Bibiliya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND