RFL
Kigali

Kwaya umutungo! Ev Fred Kalisa wo muri ADEPR asanga kudakora ubukwe bwo mu rusengero bidakwiriye gufatwa nk'icyaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2020 21:30
0


Umuvugabutumwa Fred Kalisa ukiri ingaragu ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yatangaje ko kudakora ubukwe bwo mu rusengero bidakwiriye gufatwa nk'icyaha kuko ntaho biri muri Bibiliya ahubwo akaba ari imigenzo abanyamadini bishyiriyeho. Atangaje ibi mu gihe amadini menshi ahagarika umuntu ushatse umugore/umugabo ariko ntakore ubukwe bwo mu rusengero.



Ev Fred Kalisa utangaza ibi ni umuvugabutumwa azwiho kutaripfana ku bijyanye n'uko abona ibintu bibera mu madini n'amatorero yo mu Rwanda. Aherutse kubwira INYARWANDA ko byari kuba byiza iyo Dove hotel igirwa Kaminuza, ikitwa 'Dove University' kuko ari bwo yari kugirira akamaro kanini abakristo benshi ba ADEPR ndetse n'abanyarwanda benshi muri rusange.

Nk'uko bikubiye mu gitekerezo Ev Fred Kalisa yasangije INYARWANDA ngo ikimugereze ku basomyi bayo, yavuze ko icyo Bibiliya yemera ari ugusaba umukobwa mu muryango avukamo. Yemera ko gusezerana imbere y'amategeko ya leta ari ngombwa cyane kugira ngo umusore n'umukobwa babane mu buryo bwemewe n'amategeko, gusa ntakozwa ibijyanye no gusezerana mu rusegero kuko avuga ko ari ukwaya umutungo. Dore uko igitekerezo cye giteye:

"Ubwo mu rusengero: Usomye Bibiliya ntaho usanga hari ubukwe bwabereye mu rusengero,iyi imigenzo y'amadini yazanye ko udasezeraniye mu rusengero aba akoze icyaha ariko sinzi aho babishingira kuko ntibiri muri Bibiliya. Icyo Bibiliya yemera ni ugusaba umukobwa umuryango. Iyi migenzo nkaba nyifata nk'iterabwoba kuko abantu benshi bumva ko badasezeraniye mu rusengero baba bakoze icyaha kandi sibyo rwose.

Ikindi ni uko bituma imiryango myinshi ikoresha imitungo myinshi muri ubwo bukwe kandi yagafashije imiryango mishya iba igiye kubakwa. Iyo urebye ubukwe Yesu yatashye muri Yohana 2:1 bw'i Kana ntibwari mu rusengero, wareba uko Isaac yasezeranye na Rebecca ntibagiye mu rusengero. Sinanze ko abantu basezerana mu rusengero ariko ntibabigire ko utabikoreye mu rusengero aba akoze icyaha kuko ntaho Bibiliya ibigaragaza".

Mu bindi bintu uyu muvugabutumwa atemeranya nabyo ni ibijyanye n'amatora abera mu murimo w'Imana aho avuga ko kuri we asanga atari ngombwa, akanenga cyane kwiyamamaza. Yanavuze ku bijyanye no kwaturirana ibyaha aho umuntu umwe abwira umugenzi we ibyaha bye cyangwa akabibwira Pasiteri, ibyo akaba asanga bidakwiriye kuko umuntu aba akwiriye kubwira Imana ibyaha yakoze atagombereye guca ku wundi muntu.

Ev Fred Kalisa yatangaje byinshi atemeranya nabyo, gusa twe twibanze cyane ku ngingo ye ijyanye n'ubukwe bwo mu rusengero aho avuga ko udakoze ubu bukwe adakwiriye gufatwa nk'uwakoze icyaha na cyane ko ntaho byanditse muri Bibiliya ko ari itegeko. 

Ev Fred Kalisa asanga gukora ubukwe bwo mu rusengero atari ngombwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND