RFL
Kigali

Ripple: Youtube irashinjwa gukwirakwiza igihuha cy’ubucuruzi bugamije gucucura rubanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/04/2020 16:37
0


Umuyobozi w’ikigo cya Ripple bwana “Brad Garlinghouse” arashinja ikigo cya Youtube kwambika isura mbi ikigo cyabo binyuze mu gutiza umurindi abifashisha uru rubuga mu gukwirakwiza ibihuha bigamije kwizeza abantu indonke ya hato na hato ”XRP”.



Brad Garlinghouse uyobora Ripple, ari kwiyama abayozi b'urubuga rwa Youtube kutababanira neza. Ubusanze Ripple ikora ubucuruzi bwiganjemo ubwo kugenzura amafaranga akoreshwa kuri murandasi n'ubujya kumera nk'igurana ry’abakiriya bacyo. Iki kigo kijya kinakora ibijyanye n'ihererekanya ry'amafaranga ariko ridakora nk’ibizwi nka bitcoin.

Kuri iyi nshuro binyuze muri serivise zitwa XRP hari ababeshya abantu ko bagomba gushora bakunguka menshi kandi ari ubutekamutwe bari kubakorera bagamije kubambura. Ibi ni byo byatumye ubuyobozi bw’iki kigo busaba Youtube gukumira abantu batambutsa ubutumwa by’ibinyoma kuri uru rubuga. Iki kigo cyatangaje ko mu minsi ishize hari umukiriya wacyo wari ugiye kwamburwa agera kuri $15,000.

Magingo aya, ubuyobozi bwa Ripple bari kwiyama Youtube kubera kudahashya aba bajura babeshya abakiriya ba Ripple. Imwe mu mikorere y’ikigo twavuze yiganjemo igurana rya hato na hato.

Ni ukuvuga umuntu ashobora kuba ari mu gace runaka yaraguze nka tike izamujyana mu gitaramo runaka noneho birashoboka ko yaba iyi gahunda atayishaka kandi yamaze kuyigura ariko ashakira kwigira nko ku kibuga cy’umupira wa Basketball, icyo azakora ni uko azahita ajya ku rubuga rwa Ripple bakabahuza bakagurana aya matike.

Brad Garlinghouse yavuze ko uru rubuga rukunze gushyigikira abakwirakwiza ibihuha bakizeza abantu ibitangaza bagamije kubona abantu benshi babareba. Uyu mugabo avugak o ibi bintu iki kigo cyagakwiye kubihagurukira. Mu kwiregura, Youtube yagize iti "Twamagana abantu bakwirakwiza ibihuha ndetse n'iyo hari uwo tubonye tukimara kubimenya duhita tumuhana byihuse”.

Src: coindesk.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND