RFL
Kigali

Iragire Saidi wa Rayon sports yasezeranye imbere y’ Amategeko na Dyna bamaranye imyaka 6 babana – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/03/2020 9:45
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020, Myugariro wa Rayon Sports Iragire Saidi yasezeranye imbere y’amategeko n’ Umubyeyi Dyna bamaze imyaka itandatu babana, bakaba banafitanye umukobwa w’imyaka itanu.



Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2020 mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kaliopi utoza abanyezamu, Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari bayobowe na Rutanga Eric , Kapiteni wa Rayon Sports.

Iragire Saidi yatangarije Rwandamagazine ko bari barakoze ubukwe bwo mu idini ya Islam bose babarizwamo, ngo igihe kikaba cyari kigeze ngo basezerane imbere y’amategeko.

Yagize ati " Dyna ni umugore nkunda kandi nubaha. Igihe cyari kigeze ngo dusezerane n’imbere y’amategeko kuko hari hashize igihe dukoze ubukwe bwo mu idini."

Ikintu ngo gikomeye cyatumye amuhitamo mu bandi ni ubwitonzi bwe ariko akanongeraho ko yihanganiye ubuzima bwose bagiye banyuramo.

Yagize ati " Navuga ko kumuhitamo nagendeye ku mico myiza namubonanye ariko icy’ingenzi ni uko yagiye yihanganira ubuzima bwose twanyuzemo. Ni umugore uhamye kandi umfasha mu mwuga wanjye w’umupira w’amaguru."

Iragire na Dyna bafitanye umwana w’imyaka itanu witwa Umutoniwase Rahma wari wanatashye ibirori bya se na nyina barahira imbere y’amategeko.

Tariki 6 Kamena 2019 nibwo Iragire Saidi yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye.


Iragire Saidi na Dyna basezeranye imbere y'amategeko


Iragire na Dyna basezeraniye mu murenge wa Rwezamenyo


Saidi na Dyna bafitanye umukobwa w'imyaka itanu


Inshuti z'umuryango zari zitabiriye uyu muhango


Ababyeyi bari baje kubashyigikira


Umuryango wa Iragire na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate


Ikipe ya Rayon Sports yari yaje kubashyigikira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND