Kigali

Iganze Gakondo Group basohoye indirimbo yabo ya mbere-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2020 15:40
2


Itsinda Iganze Gakondo Group ryasohoye indirimbo yabo ya mbere yitwa ‘Gakondo’ yibutsa Abanyarwanda gukomera ku muco wabo yaba bari mu Rwanda no mu mahanga.



Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo indirimbo za gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga, ingoma n'amajwi y'umwimerere nyarwanda.

Umuyobozi w’iri tsinda Liévin Niganze, yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka wa 2020 batangiranye ibikorwa bikomeye baniyemeza gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zabo.

Yavuze ko bahereye ku ndirimbo ‘Gakondo’ kugira ngo bibutse Abanyarwanda gukomera ku muco wabo aho baba bari hose.

Ati “Umuco wacu ugomba gukwira amahanga yose nk’uko twumva indirimbo za Hip Hop z’Aabanyamerika nabo bakajya bumva ijyana yacu ya Gakondo na cyane cyane mu Rwanda byumwihariko.”

Iri tsinda ryatangiye gukorera hamwe umwaka wa 2018 bigizwemo uruhare na Liévin Niganze akaba ari nawe muyobozi w'iri itsinda riririmba mujyana gakondo.

Rigizwe n'abagabo n'abasore bahoze muri amwe mu matorero y'umuco nyarwanda amenyerewe cyane hano mu rwa Gasabo.

Iganze Gakondo Group imaze kwitabira ibitaramo bikomeye harimo n’icyateguwe n'umujyi wa Kigali mu 2019 n'ibindi.

Iganze Gakondo Group basohoye indirimbo yabo ya mbere


Lieven Niganze Umuyobozi wa Iganze Gakondo Group

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "GAKONDO" Y'ITSINDA IGANZE GAKONDO GROUP

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stephen man4 years ago
    Aba basore rwose nibakomereze aho Imana irabashyigikiye
  • Mudehe4 years ago
    Nziza cyaneeee



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND