RFL
Kigali

Prophet Bosco yahishuye ko hashize imyaka 4 ahanuriye Naomie kuzaba Miss Rwanda! Yamuhanuriye nanone ibintu bikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2020 8:06
2


Nishimwe Naomie wageraje kuva kera kwitabira amarushanwa y’ubwiza ntahirwe no kwambikwa ikamba, ni we uherutse kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu birori byabaye tariki 22-23/02/2020. Kuri ubu habonetse amakuru avuga ko hari hashize imyaka 4 uyu mukobwa ahanuriwe kuzambikwa iri kamba.



UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR FIRE

Nishimwe Naomie si ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza dore ko mu myaka ine ishize yitabiriye iry’umukobwa uhiga abandi uburanga mu mashuri yisumbuye akaba ari irushanwa rizwi nka Miss High School. Muri iryo rushanwa yitwaye neza, atwara amakamba abiri aho yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) ndetse anaba Nyampinga wakunzwe na rubanda (Miss Popularity).


Nishimwe Naomie abitse iwabo mu rugo amakamba ya Miss Photogenic na Miss Popularity yegukanye muri Miss High School 2016

Muri iryo rushanwa rya Miss High School 2016, ikamba ryegukanwe na Ingabire Kenny wari uhagarariye ishuri rya Excella School, avugirizwa induru n’umubare munini w'abantu bari muri Kigali Serena Hotel yabereyemo ibi birori, batashye bijujuta kuko ngo uyu mukobwa atari we wagombaga kuba Miss High School 2016, ahubwo uwagombaga kuba Nyampinga ari Nishimwe Naomie wigaga muri Glory Secondary School, ibisobanuye ko yagombaga gutwara amakamba atatu.

Nishimwe Naomie yaje gutera indi ntambwe yitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020. Ntihigeze hamenyekana ko yari yarahanuriwe kuzegukana ikamba rya Miss Rwanda. Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 ndetse akaba na Miss Photogenic, abari bashyigikiye uyu mukobwa muri iri rushanwa basazwe n’ibyishimo by’ikirenga. Hari n’abavuze ko yari akwiriye guhabwa amakamba atatu arimo n’irya Miss Popularity.


Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Mu bashimishijwe n’iyi nkuru harimo na Prophet Jean Bosco Nsabimana umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church wahanuriye Nishimwe Naomie kuzaba Nyampinga w’u Rwanda. Icyo gihe ariko amuhanurira, ntiyigeze avuga umwaka uyu mukobwa azambikirwamo ikamba, gusa ngo yamuhanuriye ko igihe kimwe azaba Miss Rwanda. Ku nshuro ye ya mbere yitabiriye Miss Rwanda, Nishimwe Naomie yahise yegukana ikamba, ubuhanuzi bwa Prophet Bosco burasohora.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR FIRE

Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze kubona ko Nishimwe Naomie ari we wabaye Miss Rwanda 2020, yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha, ashyiraho ifoto ya Nishimwe Naomie yambaye ikamba iherekejwe n’aya magambo “Power of Prophecy after 4 years”. Ugenekereje mu Kinyarwanda, yaranditse ati “Imbaraga z’ubuhanuzi nyuma y’imyaka 4”

Umunyamakuru wa INYARWANDA yagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri ubu buhanuzi Prophet Bosco yari amaze kuvuga busohoye nyuma y’imyaka ine. Mu kiganiro kirekire twagiranye n’uyu mukozi w’Imana, yadutangarije ko mu myaka ine ishize yahanuriye Nishimwe Naomie ko azaba Miss Rwanda. Yavuze ko Naomie n’umuryango we ari abakristo be kuva kera kugeza n’uyu munsi.


Miss Nishimwe Naomie hamwe n'umubyeyi we

Mu kiganiro na INYARWANDA, Pastor Fire yagize ati “Ni byo koko Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 ni umwe mu bakristo b’itorero Patmos of Faith ndetse n’umuryango we, turasengana, turabana ni abana banjye cyangwa se umuryango wabo ni inshuti zanjye za hafi. Mama wa Miss Rwanda ni umukozi w’Imana mu itorero ryacu mu nzego zitandukanye, twarasenganye igihe kitari gitoya kandi n’ubu turacyasengana, rero turashima Imana ko umugambi wayo ari mwiza kandi ibyo ivuze birasohora.”

Prophet Bosco yatubwiye ko ubwo yahanuriraga Naomie bari kumwe mu iteraniro, yamubwiye ko igihe kimwe azaba Miss Rwanda. Yavuze ko yanahanuriye umubyeyi wa Naomie (nyina). Ati “Mu magambo macye hari ijambo riri muri Luka igice cyaho cya mbere umurongo wa 37, haravuga ngo “Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere” Ayo ni yo magambo twubakaho. “

Yunzemo ati “Uyu mwana hashize, ntabwo ari igihe gito, ni hafi imyaka ine, yeah irashize, ahawe ubuhanuzi buvuye ku Mana aho nari ndi mu iteraniro mu itorero Patmos ndamuhanurira Live, mubwira ko igihe kizagera akaba uwo yabaye uwo ndetse nanahanurira mama we umubyara, ngira ngo amakuru arambuye uzayababaza bazayakubwira, ntawiyemera ahubwo twemera Imana idukoresha, ni uko byagenze. “


Prophet Bosco uzwi cyane nka Pastor Fire

Prophet Bosco yavuze ko kuba ubuhanuzi bwe kuri Naomie busohoye nyuma y'imyaka 4, hari ibyo Imana yari iri gutegura ibishyira mu nzira ikwiriye. Ati “Wambajije uti ese imyaka ine uyu mwana yumvise ubuhanuzi bisobanuye iki? Igisubizo nakikubwiye nta jambo Imana ivuga ngo rihere, imyaka ine byavugaga ko hari ibyo yari irimo itegura yo ubwayo ibishyira mu nzira ikwiriye kandi bitanze umusaruro.”

Nk’umubyeyi we mu buryo bw’Umwuka, yasabye Naomie gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’abakristo nk’uko bikwiriye kuranga umugenzi ujya mu ijuru. Yagize ati “Ubutumwa naha Naomie nk’umubyeyi we mu Mwuka, nk’umuhanuzi we, icya mbere kuba Miss Rwanda ni iby’agaciro, Imana ishimwe. Ariko we nk’umugenzi ujya mu ijuru akomeze agire indangagaciro z’abakristo azabashe no kuba mu isi mu bwami bwo mu Ijuru. Iryo ni ryo kamba mwifuriza. “

Prophet Bosco yahanuriye Naomie ibindi bintu bikomeye


Aganira na INYARWANDA, Prophet Bosco yahise ajya mu mwuka wo guhanura, arongera ahanurira Nishimwe Naomie. Yamuhanuriye kuzaba umwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda. Yagize ati “Kandi nkamubwira ngo ‘Hari ibindi yamuvuzeho’ ejo hazaza azagira urugo, azagira abana, azaba umuntu ukomeye, hari ibyiza imbere ye, nabyo muzabibonesha amaso. Ni umwe mu bantu bazagira ijambo, nkunze kuvuga ngo iyo Imana inkoresheje n’ubu ndacyamuhanurira, azagira ijambo rikomeye cyane. Ejo ni umwe mu bayobozi b’iki gihugu cyacu, iyo ni yo message muhaye.”

Prophet Bosco yavuze ibyo ahugiyemo muri Amerika

Ku bijyanye n’aho ari kubarizwa muri iyi minsi, yavuze ko ari kwiga Tewolojiya muri Amerika. Icyiciro cya mbere yarakirangije, agiye gukurikizaho icyiciro cya kaniri. Ati “Nagiye kwiga mu gihugu cya Amerika mu mujyi cyangwa se muri State ya Texas aho ndi kwiga ibijyanye na Theology iyobokamana, ndi hafi gusoza, icyiciro cya mbere ndakirangije, ngiye gukurikizaho icya kabiri, nanjye nze mu rugo dukomeze duhanure, dukomeze dukorere Imana kuko iyaduhamagaye ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora.”

Yavuze ko azagaruka mu Rwanda akiri Pastor Fire aho azakomeza guhanura nk’uko yabikoraga akiri i Kigali. Yasoje ikiganiro twagiranye, yatura umugisha ku Rwanda n’abanyarwanda. Yagize ati “Mu minsi micye ndaje i Kigali twongere dutere Fire kabisa from God kuko Imana igomba kudukoresha. So muhabwe umugisha Imana ibagure, ibahe imbaraga, irinde ibyacu n’abacu, irinde Miss Rwanda, irinde igihugu cyacu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda muri rusange kandi dukomeze twishimire ibyiza tumaze kugeraho, Imana ibahe umugisha, shalom.”


Prophet Bosco umuyobozi mukuru w'itorero Patmos of Faith church

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PASTOR FIRE

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook hari abantu banyuranye bahamije ko bari bahibereye ubwo Prophet Jean Bosco Nsabimana yahanuriraga Nishimwe Naomie kuzaba Nyampinga w’u Rwanda. Uwitwa Mahoro Kana Claudine yanditse ati “Nabibera umuhamya Imana ibivuga nari nicaye mu iteraniro, ntibeshya.” Violette yagize ati “Imana ihe umugisha Pastor, isezerano rirasohoye.”

Mukeshimana Josiane ati “Ni ukuri pe turabyivuka abihanura amuhagurutsa pe, Imana ihabwe icyubahiro n’umuhanuzi w’Imana.” Ev Jean Paul Niyigena yagize ati “Nshuti z’Imana, dufite Imana itabeshya, ibyo yakubwiye no kubikora izabikora. Birya abarambije abarambiwe batashye, bibaye nyuma y’imyaka 4 Nsabimana Jean Bosco abihanuye.” INYARWANDA turacyashaka uko tuvugana na Nishimwe Naomie ku bijyanye n'ubu buhanuzi.

Prophet Bosco ari we Pastor Fire yaherukaga kumvikana mu nkuru zijyanye na ba Nyampinga mu mwaka wa 2018. Icyo gihe yashize amanga atangaza ko umukobwa Bishop Rugagi yari yahanuriye ko azaba Miss Rwanda, atari we uzambikwa ikamba. Ni ko byagenze kuko Umunyana Shanitah wari wahanuriwe na Rugagi si we wabaye Miss Rwanda, icyakora yabaye igisonga. Umuhanuzi Fire yavuguruje Bishop Rugagi na Rev Kayumba ati "Abahanuriwe nta Miss urimo"



Pastor Fire ari kubarizwa muri Amerika aho yanatangije itorero mu 2018


Naomie mu 2016 nabwo kwifotoza byari ibintu bye, yabiherewe ikamba


Naomie hamwe na bamwe mu bakobwa babaye ba Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ducs (Ducati)4 years ago
    Mu minsi yanyuma hazagaragara abahanuzi bibinyoma, kuki atabivuze mbere yuko aba we? Nawe ngo waruhari ibyo nibiki??
  • lambert4 years ago
    igihe cy'ubuhenebereye cyarageze koko pastor niwe uhanurira abantu ko bazambara ubusa!!!





Inyarwanda BACKGROUND