RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Umuhanuzi Fire yavuguruje Bishop Rugagi na Rev Kayumba ati "Abahanuriwe nta Miss urimo"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/02/2018 17:58
4


Muri iyi minsi inkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda, ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma y'aho abapasiteri barimo Bishop Rugagi na Rev Kayumba batangaje uzaba Miss Rwanda, habonetse undi ubanyomoza.



Prophet Jean Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire, ni umuyobozi mukuru w'itorero Patmos of Faith church akaba nawe azwiho guhanura no gukora ibitangaza ndetse aherutse gutangaza ko hari abantu batatu yasengeye bakazuka. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Fire yadutangarije byinshi ku irushanwa rya Miss Rwanda. Yatangiye avuga ko adakunze gukurikirana cyane iri rushanwa. Pastor Fire yunzemo ko adashyigikiye irushanwa ry'ubwiza na cyane ko abantu bose ngo Imana yabaremye ari beza.

Pastor Fire

Prophet Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Pastor Fire

Pastor Fire yatangaje ibi nyuma y'inkuru Inyarwanda.com iherutse kubagezaho zijyanye n'abapasiteri bahanuye abakobwa bazatwara ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, abo bapasiteri akaba ari Bishop Rugagi na Rev Kayumba Fraterne wabyaje ubutumwa bwiza Miss Rwanda 2009 Bahati Grace. Bishop Rugagi Innocent yavuze ko umukobwa usengera mu itorero rye witwa Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018. Bishop Rugagi yagize ati:

"Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje?, Naze hano...Oh my God (Mana yanjye mbega umukobwa w'uburanga),....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yahise asaba abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura buri umwe akamutora inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy'abakristo bose b'itorero Abacunguwe.

Image result for bISHOP rUGAGI INNOCENT MISS RWANDA

Bishop Rugagi avuga ko Umunyana Shanitah ari we Miss Rwanda 2018

Rev Kayumba usanzwe ari umuraperi mu muziki w kuramya no guhimbaza Imana, yatangarije Inyarwanda.com ko ashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya agasengera abakobwa bitabira iri rushanwa. Inkuru duherutse kubageza y'uyu mukozi w'Imana Rev Kayumba, yavugaga ku iyerekwa yahawe ry'umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, uwo akaba ari Ishimwe Noriella utorerwa kuri nimero 22. 

Image result for Rev Kayumba MISS RWANDA

Rev Kayumba ngo yeretswe mu nzozi Ishimwe Noriella yabaye Miss Rwanda 2018

Prophet Jean Bosco Nsabimana ari we Pastor Fire avuga ko hari amakuru aherutse kubona mu binyamakuru ajyanye n'ubuhanuzi bw'abapasiteri bahanuye umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Bosco (Pastor Fire) yanyomoje ibyo Bishop Rugagi na Rev Kayumva bahanuye, avuga ko abakobwa babiri bagaragaje (Umunyana Shanitah nimero 1 na Ishimwe Noriella nimero 22) nta n'umwe uzaba Miss Rwanda. Yagize ati:

Ntabwo binaniye kumuhanurira (uzaba Miss Rwanda) ahubwo ndangira ngo menyeshe ko n'abahanuye nta Miss urimo. Uzatoranywa ni uwo nguwo uzaba watoranyijwe, ni ko kuri. Ikijyanye rero n'uwo Imana yampishurira, ni uko abahanuye batandukanye ntawe urimo (Nta miss Rwanda urimo).

Pastor Fire ajya akurikirana irushanwa rya Miss Rwanda? Arivugaho iki?

Pastor Fire yatangiye avuga ko adakunze gukurikirana cyane irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yungamo ko adashyigikiye irushanwa ry'ubwiza na cyane ko abantu bose Imana yaremye ari beza. Yanenze cyane abakristo bahuza irushanwa ry'ubwiza n'inkuru ya Esiteri yo muri Bibiliya, we avuga ko Esiteri yatoranyijwe kugira ngo abe umwamikazi mu gihe ab'uburanga batorwa muri iki gihe mu marushanwa y'ubwiza birangirira aho.

Pastor Fire: Igihugu cy'u Rwanda kiri mu bihe byiza bitandukanye muco,iterambere n'ibyiza bitatse u Rwanda, ni byiza ko habaho ibikorwa bitandukanye. Ntabwo dushobora gutenguha gushyigikira igikorwa Leta yashyizemo imbaraga ndetse ishyigikiye, natwe (abanyamadini) turabyumva tukabiha agaciro. Oya (Ntabwo njya nkurikirana iri rushanwa), impamvu ni iyihe, ni kubw'inshingano zitandukanye kandi zinsaba ko mfata umurongo w'ubuzima butandukanye.

Pastor Fire yavuze uko abona irushanwa rya Miss Rwanda ndetse asobanura umukobwa mwiza uwo ari we

Pastor Fire: Miss Rwanda,...Ibi rwose ni byiza kuko ari umurongo w'igihugu, ariko ku bubaha Imana twese turi beza. Erega Bibiliya iratubwira ngo twese turi abageni ba Kristo, waba umugabo uri umugeni, waba igitsinagore uri umugeni ariko ntabwo ari uburanga bw'inyuma, ni bwa buranga bw'imbere mu buryo bw'umwuka. Ubw'inyuma rero, usiganwa neza agira urugo rwiza, uburanga bwiza ni ubuduhesha urugo rwiza, ni ubuduhesha ishema ku gihugu, ni ubuduhesha ishema mu muco wa Kristo. Igihugu nikigira abanyaburanga beza, tuzagira ingo nziza zitarimo amakimbirane, umwiryane,....Abari muri icyo gikorwa (Miss Rwanda 2018) Imana ibarinde, ibayobore ibahe ibyo imitima yabo yifuza,...Uwiteka ni we uzi ubwiza bw'umuntu kurenza umuntu naho ibindi ni ibihinduka, isi irahinduka. Uzatorwa rero, azagirire umumaro Imana, azagirire umumaro ababyeyi bamubyaye, hanyuma ikindi tuzashima Imana tubonye ageze mu bwabwi bwa Data.

Ko munyomoza ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi na Rev Kayumba, mwe mushyigikiye nde muri iri rushanwa?

Pastor Fire: Nshigikiye umunyarwanda wese waremwe, ubwiza si ngomba kunyura imbere y'aba Judges cyangwa ahandi, iyo waremwe, ubwiza urabuvukana kuko uba uri mu ishusho y'Uwiteka Imana. Abakobwa bose bakiri mu myaka 18 kuzamuka kugeza kuri mama watubyaye abo baracyafite uburanga bwabo kandi ndabashyigikiye. 

Ese abakristo bakwiriye kwitabira irushanwa ry'ubwiza? Bibiliya ibivugaho iki? Hari aho bihuriye n'inkuru ya Esiteri?

Pastor Fire: Ngira ngo ibi byo tubyumvikaneho neza, iyo uvuze Bibiliya uba utandukiriye. Bibiliya ifite umurongo ngenderwaho, ifite abayize bayisobanura, ifite abayize bayigishijwe n'ababyitorejwe. Esiteri uri muri Bibiliya ni ibihe byabaye mbere y'ivuka rya Yesu Kristo, ngira ngo mu ivuka rya Yesu nta hantu wigeze wumva Miss cyangwa se umukobwa w'uburanga. Buri wese uko avutse aba ari icyaremwe gishya imbere y'Imana Data wa Twese, agashimwa na Yesu Kristo, aho aba yiswe umugeni wa Yesu Kristo. Esiteri rero wimusanisha n'igihe cyacu cy'u Rwanda, n'ababivuga ni amaburakindi bifashisha.

Esiteri yatoranyijwe kugira ngo abe Umwamikazi w'Umwami Ahasuwerusi, habayeho ibihe bitandukanye, aza gutoranywa, nonese aba nabo (abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda) bagiye gutoranywa kugira ngo babe abagore b'Umwami? Oya si ko kuri. Aba bafite uko bagaragaza, bafite ibyo bareberaho, tutanamenya ndetse kereka ugiye mu Mwuka,..ariko mu by'ukuri ntaho iki gikorwa gihuriye na Esiteri,..aba bakobwa bari gutoranywa bafite ibyo basabwe, bakabyuzuza bagatsinda. Namwe mubafana mujya muvuga ngo uriya siwe wari gutsinda nafanaga uriya! Ababivuga rero (abahuza irushanwa ry'ubwiza na Esiteri) baracurika Bibiliya, bituvangira rero siko biri ntaho Esiteri ahuriye n'irushanwa ry'uburanga,.Ntawe mbujije ntawe mbangamiye ariko bibijyanisha na Bibiliya. 

Pastor Fire

Pastor Fire azwiho gusengera abantu bakitangira ubuhamya ko bakize indwara zitandukanye

Hakorwa iki kugira ngo iri rushanwa ryubahishe Imana?

Pastor Fire: (Yabanje kwiruhutsa).. Ntabwo navuga ko ritubahisha Imana, abariteguye bafite ibyo bagendeyeho. Hari umurongo wo kubaha Imana, hari n'umurongo wo kubaha igihugu, icyo nsubije ahubwo nibubahe igihugu. Naho abubaha Imana, dufite inzira tugenderamo dufite n'indangagaciro tugira. Buri wese afite aho yavukiye afite uburere yahawe, noneho rero aho bari (abakobwa bahatanira Miss Rwanda 2018) bari mu maboko y'igihugu, bazakurikiza indangagaciro z'igihugu n'ibyo babateguriye. Kubaha Imana ni mu mutima, hanyuma ibindi byose ni ubuzima, kandi ushaka ubuzima burya aragaruka tukamuganiriza, nonese ntiwagiye ubibona, aza uyu mwaka bakamutora akavaho hakaza undi,..

Kuki nta mukobwa wo muri Patmos of Faith church turabona muri Miss Rwanda, ni babi ku isura, cyangwa murababuza?

Pastor Fire: Nta mukobwa wo muri Patmos of Faith wabona udafite uburanga, bose ni beza cyane rwose kuko barangwa n'ikimenyetso cy'amaraso ya Yesu Kristo. Ikijyanye rero no kuba mu irushanwa, ni icyo umuntu yiyumvamo, tubatoza umuco wa Gikristo, kwiyubaka, kwiyubaha no kwishakamo igisubizo,.....ntawe tubuza, dufitemo abana bakiri bato batandukanye, ibyo ngira ngo nta mpungenge biduteye.

Pastor Fire

Pastor Fire avuga ko abakobwa bose bo mu rusengero rwe ari beza bihebuje

Ese umwana wawe w'umukobwa agusabye kujya muri Miss Rwanda wamwemerera?

Pastor Fire: Bituruka ku babyeyi batandukanye kandi bikaba ibanga ry'umuryango. Umwana wanjye ni umukristo, igihugu cyanjye ni u Rwanda, abana bakirimo ni abanyarwanda, icyo umwana yiyumvamo agikora bitewe n'amahitamo ye. Angishije inama namugira inama y'ibisabwa mu gihe gikwiriye, kugeza uyu munsi, icyo umwana ashaka kwiga (ahitamo icyo ashaka), ni amahitamo ye uwo ari we wese. Ni icyo isi iri kudusaba ariko si cyo ijuru ridusaba....Buri wese asiganwe aharanire ubwiza bwo kuzaba mu bwami bwa Data wo mu ijuru. 

Pastor Fire avuga ko gutora umukobwa mwiza buri mwaka ari ikimenyetso cy'uko nta mwiza w'ibihe byose uhari uretse uwatoranyijwe na Yesu.

Pastor Fire: Ni ukuvuga nta mwiza ubaho rero niba umwiza aza buri mwaka, umwiza ni nde? Ni ufite ikimenyetso cy'amaraso ya Yesu Kristo, ni umugenzi ujya mu ijuru, ni uwatoranyijwe n'ijuru,..ni ko mbyumva." Ni ukuvuga nta mwiza ubaho rero niba umwiza aza buri mwaka, umwiza ni nde? Ni ufite ikimenyetso cy'amaraso ya Yesu Kristo, ni umugenzi ujya mu ijuru, ni uwatoranyijwe n'ijuru,..ni ko mbyumva."

UMVA HANO IKIGANIRO PASTOR FIRE YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IBISUBIZO BYIZA6 years ago
    kubindi ntabwiza nana bafite. bazakureho ibyobirungo maze turebe in a mwiza
  • 6 years ago
    avavuga ko Bishop rugagi yahanuye ko shanitah ariwe miss sinzi aho babikura. nari mpibereye yamusengeye amwifuriza gutwara ikamba. Aho yabajije abakristo ati: Ese murabona arikwiye? Bati yego. Aramusengera amwifuriza gutwara ikamba ati bikubere nkuko gushira amanga kwawe kuri. Murakoze
  • Nonsense6 years ago
    Abapastori muragaragaye kabisa...Muba mushishikajwe na cash, ubwiza bw'abagore, ibyubahiro n'ibindi...Ndashima Masusa wamaganye umwuka wo guhangana mu rusengero... Gute mubyinjiramo mwagiye guhanurira abafite ibibazo mukabahumuriza naho abo abo Imana yahaye muri kubahanurira ibiki....Ese ubwo bwiza ntibabuboneye ku buntu? None babujyanye muri competition...Nkaho mwacecetse ngo muri guhanura da...Ibyo ni ibinyoma ba nyakubahwa ba apotle na ba pasteur....Imana ntabyo irimo rwose ahubwo nimwe mubirimo so ni amahirwe rero adafite aho ahuriye n'ubuhanuzi
  • Roger wuRwanda6 years ago
    icyo nkundira Imana ntibeshya yiteguye kubagaragaza no kubanika kukarubanda, amambere TB Joshua ati Hillary Clinton azatsinda amatora, Imana ntiyamwanitse??? hari abasambanyi, abajura, ababeshyi nabasinzi buzuye utubari mwagashatse mukabereka inzira y'Ijuru ariko mwibereye mu bwiza bwabagore batanihaye?!!!





Inyarwanda BACKGROUND