Kuri iki cyumweru habaye agashya muri Portugal, ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona hagati y’ikipe ya FC Porto na Vitoria Guimaraes, umunya –Mali Moussa Malega ukinira Porto yavugirijwe induru n’abafana ba Vitoria Guimaraes bamwitaga inguge, bimunanira kwihangana asohoka mu kibuga umukino utarangiye.
Ikibazo
cy’irondaruhu muri siporo cyakomeje kwamaganwa n’abantu batandukanye hirya no
hino ku isi, yewe hagenda hafatwa n’ingamba zitandukanye mu kbirwanya, ariko
byanze gucika mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi.
Gusa
ariko iki kibazo kigenda gifata indi ntera, aho kugira ngo bicike, igihugu cy’ubutaliyani
nicyo cyakunze gushyirwa mu majwi cyane none no mu bindi bihugu uyu umuco mubi
uri kugenda ujya ku rundi rwego.
Kuri
iki cyumweru kwihangana byananiye uyu munya Mali Moussa Marega wafashe icyemezo
cyo gusohoka mu kibuga ku munota wa 71 w’umukino, ubwo ikipe ye ya FC Porto
yakinaga na Vitoria Guimaraes bakayitsinda ibitego 2-1.
Uyu
mugabo w’imyaka 28 yakomeje kugenda avugirizwa induru n’abafana ba Vitoria
Guimaraes bamwitaga inguge uko akoze ku mupira, kwihangana biza ku munanira ku
munota wa 67 ubwo umukino wahagararaga, agafata icyemezo cyo gusohoka.
Abakinnyi
b’amakipe yombi bagerageje kumusaba kwihangana akaguma mu kibuga, ariko aranga
neza neza yewe n’umutoza Sergio Conceiçao wakomeje kumwinginga ngo ahindure
icyemezo biza kumunanira, ahitamo gusohoka.
Nyuma
y’umukino uyu mukinnyi yagiye k’urubuga
rwe rwa Instagram yandika ko abafana b’ikipe ya Vitoria baje ku mukino kuvuga
ayo magambo, ari “ Ibicucu.”
Umusifuzi
ntabwo yigeze ahagarika umukino, yewe n’abakinnyi ba FC Porto ntabwo bigeze basohoka
mu kibuga ngo bakurikire uyu musore.
Benshi
mu bakinnyi batandukanye barimo na Iker Casillas bagaragaje ko bashyigikiye icyemezo
Moussa Malega yafashe.
Impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru ku Isi ifite akazi katoroshye ko guca burundu irondaruhu
rikorerwa abakinnyi badakomoka ku mugabane w’iburayi ryigaragaza mu bihugu
bitandukanye by’i Burayi.
Malega yinginzwe na bagenzi be kuguma mu kibuga arabahakanira
Yinginzwe n'abakinnyi ku mpande zombi
Malega yasohotse mu kibuga ababaye
TANGA IGITECYEREZO