David Pro ushinjwa ubuhemu n'umugore bafatanyije "I'm the Future" yagaragaje ukuri kwe

Imyidagaduro - 10/02/2020 3:16 PM
Share:

Umwanditsi:

David Pro ushinjwa ubuhemu n'umugore bafatanyije "I'm the Future" yagaragaje ukuri kwe

Tuyishime David [David Pro] yatangaje ko yagaye kandi ababazwa bikomeye no kuba Mukeshimana Primitive bahuriye mu mushinga “I’m the Future " yaravuze ko yamwigizeho ‘umwana mwiza’ ahengera adahari yiyandikisha umutungo we.

Kuya 05 Gashyantare 2020, INYARWANDA yasohoye inkuru aho Mukeshimana Primitive yavuganye agahinda atangaza ko David Pro yamutakarije icyizere nyuma y’uko asubije rudubi imwe mu mishinga bari bahuriyeho kandi ko yiyandikishijeho imwe mu mitungo ye.

Yavuze ko yahaye amafaranga David Pro anyuzwa muri kompanyi ya Diamond Dreams bahuriyeho bategura irushanwa “I’m the future " n’indi mishinga itandukanye bakora itavugwa mu itangazamakuru.

Mukeshimana yanavuze ko ari we wishyura ubukode bw’inzu David Pro abamo ndetse na ‘studio’ yaguriye ibyuma by’agaciro kanini kugira ngo izite cyane ku bahanzi b’abanyempano bazajya batangwa n’irushanwa rya “I’m the Future ".

Ngo byarenze akazi buri wese yisanga muri biro y’undi ari naho David Pro yakuye impapuro z’umwimerere akiyandikishaho ubutaka Mukeshimana avuga ko afite mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse ko yamaze kwitabaza inzego zibishinzwe.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Producer David Pro Umuyobozi Mukuru wa ‘studio’ ya Future Records, yatangaje ko ibyo Mukeshimana yatangaje ari ibinyoma by’ibihimbano kandi ko afite abantu bamuri inyuma bafatanyije kumuharabika.

Uyu musore wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe yavuze ko Mukeshimana bakorana nk’umufatanyabikorwa muri Diamond Dreams kandi ko ifite ibibazo byinshi kurusha ‘ibinyoma yahimbye’. Ngo yagaye Mukeshimana kuko ‘ameze nk’umuntu uri gutema ishami yicayeho’.

Kuwa 05 Gashyantare INYARWANDA, isohora inkuru ya mbere Mukeshimana yavugaga ko David Pro yikingiranye mu nzu nyuma y’uko aguwe gitumo n’abaturanyi, inzego ndetse na nyirinzu ashaka kwimuka mu buryo butunguranye.

David Pro yavuze ko icyo gihe atari mu rugo kandi ko abagiye mu rugo rwe basagariye abashyitsi. Ngo mu bagiye mu rugo harimo n’abari bazanye impapuro z’umunyamategeko wa Mukeshimana zamubwiraga gusubiza ubutaka bw’abandi yiyandikishijeho.

Yavuze ko ubu atahita avuga kuri iki kibazo ariko ko mu minsi ya vuba abantu bazamenya ukuri.

David Pro avuga ko iby ‘impano’ Mukeshimana avuga ko yamuhaye atakabivugiye mu itangazamakuru ibintu we abona mu ndorerwamu ‘yo kuryoshya inkuru’.

David Pro yagize ati “…Twarakoranye, tujya gukorana ntitwabanje guhamagara itangazamakuru ngo turibwire ngo ko tugiye gukorana muratugira iyihe nama?.

Akomeza agira ati “Niba yahisemo gutandukana na kompanyi yakabaye yandikira kompanyi kugeza ubu iyo baruwa sindayibona. Ntekereza ko atabinyuza mu itangazamakuru kuko siho yahereye."

David Pro yashimangiye ko ‘I’m the future’ itazigera isubira inyuma kandi ko ibikorwa byayo bigeze kure ‘nta muntu uzigera ayisenya niba ari byo yifuje nta muntu ushobora kuyifunga’.

Ngo we ari mu kazi mu gihe Mukeshimana ‘ari mu biruhuko kandi uriya ni umukozi wakagombye kuba ari mu kazi ari gukora’

Yavuze ko mu gihe ‘I’m the Future’ imaze ku isoko hari ibyo imaze gukora kandi ko yiteguye kuyipfira. Ati “Baravuga ngo buri mushinga ugira uwupfira. Iyo atabonetse uwo mushinga urapfa. Njyewe sinshobora kuzemera ko uriya mushinga upfa."

“Nta n’ubwo nakwemera umuntu uje ejobundi ko asenya ibintu twubatse imyaka cumi n’ingahe ishize. Ibyo sinabyemera rwose."

David Pro yavuze ko azi neza ko hari ikipe Mukeshimana ‘yashatse bashaka kuzimya ibintu batigeze bagiramo uruhare’. Yabasabye kudatera agapira ahantu badashoboye, ati ‘barekera aho’.

Uyu musore avuga ko inzu akoreramo ayibanamo n’umuryango we kandi ko ari we ubazwa buri kimwe cyose. David Pro yavuze ko yifuriza amahoro Mukeshimana Primitive kandi ko gusebya Diamond Dreams bahuriyemo ‘ntacyo byamumarira’. 

Inkuru bifitanye: Yiyandikishijeho umutungo! David Pro arashinjwa ubuhemu n'umugore bafatanyije mu mushinga "I'm the Future"

Mukeshimana Primivitive [Uri hagati] yavuze ko azitabaza inzego bireba kugira ngo David Pro amusubize umutungo we yiyanditseho

Producer David yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba Mukeshimana yaravugiye mu itangazamkuru ibyo yise 'ibinyoma' kuri we

Irushanwa rya "I'm the Future" ryashyizwe ku isoko ry'umuziki M.France na Lionel [Bari iburyo]


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...