Yiyandikishijeho umutungo! David Pro arashinjwa ubuhemu n’umugore bari bafatanyije gutegura ‘I’m the Future’

Imyidagaduro - 05/02/2020 4:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Yiyandikishijeho umutungo! David Pro arashinjwa ubuhemu n’umugore bari bafatanyije gutegura ‘I’m the Future’

Mukeshimana Primitive yavuganye agahinda atangaza ko Producer David bafatanyije gutegura irushanwa ry’umuziki ry’abanyempano ryiswe “I’m the Future " yibye impapuro z’umwimerere ze yiyandikishaho ubutaka bwe buherereye mu karere ka Kayonza.

Mukeshimana na David Pro basanzwe ari abanyamigabane muri kompanyi bashinze bise ‘Diamond Dreams’ ifite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’iby’umuziki. Yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko iteguye irushanwa rya ‘I’m the future’ ryabaye mu mpera ya 2018.

Iri rushanwa ryegukanwe na M. France ryashowemo imari [Amafaranga] na Mukeshimana [Mama Gisa] usanzwe afite ibindi bikorwa bitandukanye by’ubushabitsi akora bihabanye n’iby’umuziki yinjizwemo na David Pro amubwira ko ‘hari abana b’abanyempano bo gushyigikirwa’.

Uyu mugore amaze iminsi mu kazi muri Kenya no muri Zanzibar aho agiye kumara ukwezi kurenga.

Yabwiye INYARWANDA, ko yavuye mu Rwanda hari ‘ibyo atemeranyijeho’ na David Pro ngo bishoboka ko ariyo ntandaro yo kuba uyu mu-Producer yashatse gutwara ibyuma bya ‘studio’ bari bafatanyije akiyandishaho n'imwe mu mitungo ye.

Avuga ko ajya kwinjira mu byo gutera inkunga abanyempano mu muziki byaturutse kuri David Pro wamubwiye ko bategura irushanwa ryo gushyigikira abanyempano mu muziki bakajya babahemba ndetse bakabasha mu bijyanye no kumenyakanisha ibihangano byabo.

Icyo yasabwaga kwari ugutanga amafaranga hanyuma David Pro agakora ibijyanye no kubatunganyiriza indirimbo zabo n’ibindi. Uyu mugore avuga ko konti y’amafaranga ye yavuyeho menshi kurusha konti ya David Pro.

David Pro yamubwiye ko hari benshi bafite aho bahuriye n’umuziki bagiye bahemukira aho bafatanyije ko we atamuhemukira none “nawe yahemutse ".

Ati “Iby’umuziki nabyinjiyemo kubera we. Yazanye igitekerezo nanjye nzana amafaranga nshyigikira igitekerezo cyose kugeza ubwo dukoze ‘I’m the future’ warabibonye."

Yakomeje ati “Dukora ‘I’m the future’ twagomba kugira ‘studio’ abana bifashisha we atagiraga [Aravuga David Pro].

"Ibyo bintu byose nagombaga kubanza kubishaka kugira ngo umushinga ugende neza. Ibintu ndabigura ni ibintu mfitiye ibimenyetso kuko amafaranga yavaga kuri konti yanjye."

Yavuze ko yakodesheje inzu ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali ishyirwamo ‘studio’ y’agaciro kanini ndetse ayituzamo David Pro wari usanzwe akodesha ahandi. Nawe ashyiramo ibiro bye kugira ngo bimworohere mu bijyanye n’akazi ke ka buri munsi.

Ati “Naravuze nti iyi nzu nini ushobora gufatamo icyumba kimwe ukabamo aho kugira ngo ukodeshe ukaba hafi y’akazi. Nanjye biro y’iy’indi kompanyi atari iyo duhuriyemo narayimuye nyizana hariya."

Yavuze ko yahaye David Pro imodoka [Yayihishe] yo gukoresha mu kazi ke ka buri munsi ndetse ngo buri umwe yari afite uburenganzira bwo kwinjira muri biro y’undi yisanzuye nk’abantu bari bahuriye kuri kompanyi imwe biteze inyungu ahazaza.

Uhereye ibumoso: David Pro, Mukeshimana Primitive na Judge Ian wabaye umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa 'I'm the Future'

Avuga ko mu minsi ishize David Pro yinjiye muri biro bye akuramo impapuro z’umutungo we awiyandikishaho akoresheje fotokopi y’irangamuntu ye [Ya Mama Gisa].

Yagize ati “Muri iki gihe maze ntahari yafunguye ‘office’ yanjye ikintu cya mbere yakoze yafashe impapuro z’umutungo wanjye aragenda awiyandikishaho akoresheje ko afite icyangombwa cy’umwimerere. Ibyo ni ibintu ubu ng’ubu twatangiye kujyana muri RIB."

INYARWANDA ifite kopi ebyiri zanditswe n’umunyamategeko wa Mukeshimana Primitive amenyesha umubitsi w’Impapuro Mpamo z’ubutaka icyemezo cyo gutambamira ‘ubutaka bufite nimero "buherereye mu karere ka Kayonza mu Intara y’Iburasirazuba’.

Uyu munyamategeko witwa Mbonyimpaye Elias avuga ko Tuyishime David [David Pro] ‘Yabwiyandishijeho mu buryo bw’uburinganya aho yakorewe ihererekanyamutungo kuri ubwo butaka Mukeshimana Primitive atabizi’.

Mukeshimana yavuze ko yandikiye David Pro amumenyesha ko atifuza kumujyana mu nkiko ahubwo ko yakwiyandukuzaho ubwo butaka akamusubiza umutungo we ‘amazi atararenga inkombe’.

Ngo David Pro yihutiye gupakirisha ibikoresho bya ‘studio’ iri mu rugo abaturanyi bahamagara Mukeshimana bamubwira ibiri kubera iwe ndetse ngo na nyirinzu yamuhamagaye amubaza uko yimutse atamwishyuye ukwezi yari amurimo.

Yavuze ko atazi impamvu yatumye David Pro ashaka kumuhemukira ariko ko mu minsi ishize batumvikanye ku bijyanye n’uko David Pro yari amaze igihe adakora kandi akagirira urugendo muri Kenya atabimubwiye.

Mukeshimana avuga ko yabwiraga David gukora aho gutegereza ko azabeshwaho n’amafaranga ye kandi baravuganye ko ashinga ‘studio’ agakorera amafaranga ndetse agafasha n’abana batsinze ‘I’m the future’.

Yavuze ko irushanwa rya ‘I’m the future’ rizakomeza kubaho kuko azashaka abandi bakamufasha. Ati “Kompanyi ntabwo iri bureke gukora ngo n’uko David atwaye ‘studio’. Ibyo ntibyabuza ibikorwa gukomeza."

Umuhate wa INYARWANDA wo kuvugana na David Pro kuri iki kibazo ntacyo wagezeho!

Mukeshima Primivite[ uwa kabiri uturutse iburyo] arashinja ubuhemu David Pro [uwa mbere uturutse iburyo]

Umunyamategeko wa Mukeshimana Primitive yandikiye Umubitsi w'Impapuro Mpamo z'Ubutaka amumenyesha ko David Pro yayindikishije ubutaka mu buryo bw'uburiganya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...