RFL
Kigali

Nyuma yo gukubita umugore urushyi, Papa Francis yasomanye n’umubikira abanje kumusaba ko atamuruma

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/01/2020 17:29
0


Nyuma y’uko mu cyumweru gishize hakwirakwiriye amashusho agaragaza Papa Francis akubita umugore udushyi ku kiganza asa n’umwiyama yongeye kugaragara asomana n’umubikira.



Byabaye kuri uyu wa Gatatu, ubwo umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yatemberaga asuhuza abantu, umubikira yamusabye ko yamusoma na we arabyemera ariko abanza kumusaba ko atamuruma.

CNN ivuga ko uyu mubikira yaje yiruka asakuza ngo ‘bizu bizu Papa’ nawe amubaza niba atamuruma umubikira ahakana azunguza umutwe maze Papa niko guhita amusoma.

Undi mugore na we yaturutse ku ruhande asakuza ati “Urakoze papa.” Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Papa Francis agaragaye ubwo yakubitaga umukobwa urushyi washakaga kumukoraho ubwo yatemberaga ku ngoro i Roma.

Icyo gihe Papa yari ari gusuhuza umwana, umukobwa wari uri aho amufata ikiganza amukurura asa nk’ushaka kugira icyo amubwira, Papa yaramwishitse n’uburakari undi ashaka kumukomeza amukubita udushyi ku kiganza.

Iyi video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Papa abibonye asaba imbabazi avuga ko yatanze urugero rubi. CNN ivuga ko Papa atandukanye n’abamubanjirije kuko we akunda kwisanzura no kwitabira ibirori bitari iby’iyobokamana gusa.

Papa Francis n'ubwo yemereye abantu kujya bamusuhuza bamusoma ku kiganza igihe habaye ibirori, yavuze ko adakunda icyo kimenyetso cy’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND