RFL
Kigali

Rubavu: Yashimangiye ko Aline Gahongayire ari umuhanuzi w’ukuri nyuma yo kumuhanurira ubukwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/12/2019 11:39
0


Mu gitaramo 'Shiloh Shima Imana' cyitabiriwe cyane ndetse kigahembura benshi, hagaragayemo amashimwe akomeye binyuze mu buhanuzi bwa Aline Gahongayire kuri Mujawamariya Marie Chantal kimwe n'abandi yabwiye ibyabo. Shiloh Shima Imana ni igitaramo gitegurwa na A.E.B.R Mahoko kikaba ngarukamwaka.



Benshi mu baturiye akarere ka Rubavu uwavuga ko bari bategerezanyije amatsimo igitaramo Shiloh Shima Imana cy'uyu mwaka ntiyaba abeshye. Nk'uko byagaragaye ku munsi nyirizina w'igitaramo, tariki 15 Ukuboza 2019 kuri A.E.B.R Mahoko hari hakubise huzuye imbaga y'abari baje guhazwa n'ubutumwa bwiza. Saa munani zuzuye igitaramo cyari cyatangiye gitangizwa n'indirimbo za Shiloh Worship Team ndetse n'umubanzi w'umunyarwanda uba muri Amerika, Mission Blaise.

Mujawamariya Marie Chantal umwe mu bahanuriwe ubukwe na Aline Gahongayire 

Icyari gitegerejwe na benshi ni indirimbo za Aline Gahongayire wagiye ku rubyiniro asa n'utegerejwe cyane aho yafatanyije n'abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu gihe yabaga ari kuririmba Aline Gahongayire yacishagamo agatanga ubuhamya ndetse akanahanurira bamwe mu bari bitabiriye igiterane.

Umwe mu bahanuriwe na Aline Gahongayire waganiriye na Inyarwanda.com Mujawamariya Marie Chantal yavuze ko yatunguwe n'ubuhanuzi bwa Gahongayire ndetse ahita aduhishurira ko ibyo yahanuriwe bihuye neza n'ibiriho. Yagize ati "Aline Gahongayire ni umukozi w'Imana, afite Imana, ibyo yambwiye byose bihuye n'ukuri kuko Imana ikomeje kudufasha ikaturindira ubuzima muri uriya mwaka wa 2020 nshobora kuzamutumira.

Ntabwo yabeshye ni byo kandi Imana imuhe umugisha mfite ubukwe kandi nzabukorana n'umusore nkunda, umusore wubaha Imana, umusore nanjye unkunda kandi nzi neza ko mfite inkuru nyinshi zo kuzamubarira nk'uko Aline yabivuze ndamukunda kandi cyane. Aline Gahongayire ni umukozi w'Imana".


Uretse Mujawamariya Marie Chantal, muri iki giterane cya Shiloh Shima Imana habereyemo ibitangaza bikomeye aho hakijijwe benshi bakiriye agakiza bemera Yesu nk'umwami n'umukiza wabo nk'uko twabihamirijwe na Rev. Pastor Samaki Isaac umushumba mukuru wa A.E.B.R Mahoko.

Rev. Pastor Samaki Isaac yatangaje ko kuva igitaramo cyatangira gutegurwa atigeze atuza ngo uruhuke. Yatangaje ko yasengeraga abahanzi bazacyitabira ndetse n'abandi bose bazaturuka hirwa no hino. Mu magambo ye yagize ati"Ni byo igitaramo cyarateguwe, ntabwo naryamye nahoraga nsengera abahanzi kimwe n'abandi bazacyitabira natwe dusaba ngo Imana izadufashe ariko wabonye ko byagenze neza cyane. Ubutumwa bw'uyu munsi kwari ukubwira abayoboke bacu ko ubuzima bwabo bukwiye kuba ubuzima buramya Imana". Twashatse kuvugisha Aline Gahongayire nyuma y'igitaramo ntibyadukundira.


Imbaga y'Abanyarubavu yahembuwe n'igitaramo Shiloh Shima Imana

REBA HANO UKO ALINE GAHONGAYIRE YITWAYE MURI SHILOH SHIMA IMANA 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND