RFL
Kigali

Ikigero ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buriho mu Rwanda

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:2/12/2019 18:39
0


Magingo aya, SIDA iri mu ndwara zihangayikishije isi. Mu mpera z’umwaka wa 2018, imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima yerekana ko abantu bagera kuri miriyoni 37.9 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.



Rimwe na rimwe bitewe n'uko hari abantu banduye aka gakoko batabonye serivisi zihabwa abakanduye, abantu ibihumbi 770 bapfuye bazira indwara z’ibyuririzi bya SIDA muri mwaka wa 2018. Hirya no hino ku isi hagenda hatangizwa gahunda zitandukanye mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo cya SIDA.  Ubu mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku kibazo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku mugabane wa Afurika. 

Iyi nama ICASA“International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa na yo iri muri gahunda zitandukanye ziga ndetse zigashakira igisubiza iki cyorezo cya SIDA. Ese ko ibihugu, imiryango mpuzamahanga ari iyigenga n’ishamikiye kuri Leta bidahwema gutangiza gahunda nshya zigamije guhangana n’icyorezo cya SIDA, ubu iki cyorezo gihagaze gite mu Rwanda? Imibare y’ubushakashatsi utubwira iki?

Ese icyorezo cya SIDA mu Rwanda gihagaze gite magingo aya?

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze ku itariki ya 22 Ukwakira 2019 n’ikigo cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamerica ICAP, bwerekanye ko  mu gihe kingana n’imyaka 10 ko ikigero cya SIDA kitiyongereye muri rusange. Ubu bushakashatsi bwiswe RPHI , bwamuritswe nyuma yuko bwari bumaze umwaka wose bukorwa dore ko bwatangiye mu Kwakira umwaka wa 2018.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 17.003 n’abagore 14.025 bari hagati y’imyaka 15-64, no ku bana 8.655 bari hagati y’imyaka 10-14.bwerekanye ko Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka 15-49 ari  2.6% na none bukerekana ko abari hagati y’imyaka 15-64 ari 3%.  Ugereranyije iyi mibare yatanzwe haruguru, bigaragara ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukira buke mu bakiri bato mu gihugu.

Ikindi na none gikwiye kwishimirwa ni uko ubu ikigero cy’abanduraga SIDA ku mwaka cyagabanyutse. Ubu umuntu umwe ku gihumbi ni we wandura SIDA ku mwaka mu gihe mu mwaka wa 2014 bari 3 ku gihumbi. Ni ukuvuga ko abandura agakoko gatera SIDA mu Rwanda buri mwaka ari 5400.

Ibice by’u Rwanda biri ku isonga mu kugira abantu benshi banduye agakoko gatera SIDA

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umubare munini w'abanduye aka gakoko gatera SIDA batuye mu mujyi wa Kigali dore ko umubare wabo uhagaze kuri 4.3%. Intara y’Uburengerazuba ni yo iza ju mwanya wa kabiri aho ifite umubare w’abafite ubu bwandu uhagaze kuri 3%. Intara z’Uburasirazuba n’ Amajyepfo zo zifite 2.9% na ho intara irangwangwa mo umubare muto ikaba iy’Amajyaruguru dore ko ifite 2.2%.

Ntitwasoza tutavuze ko ubu ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA mu Rwanda buhagaze ku kigero cya 0.08%. Ubu, ubwandu ku bagabo buhagaze ku kigero cya 2.2% na ho ku bagore bo bukaba ku kigero cya 3.7%. Ubu mu Rwanda abagera ku 210,000 banduye agakoko gatera SIDA. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND