RFL
Kigali

Ku nshuro yayo ya 20 u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere inama ICASA izitabirwa n’ibihumbi by’abantu biturutse hirya no hino ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2019 8:14
1


ICASA “International Conference on AIDS and Sexually Transmitted Infections in Africa”. Iyi nama yiga ku kibazo cya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko ku mugabane wa Africa. Iyi nama izaba guhera tariki ya 2 Ukuboza kugeza tariki 7 Ukuboza 2019, aho izabera i Kigali muri Convention Centre.



ICASA 2019 ku nshuro yayo ya 20 ifite insanganyamatsiko igira iti:”Africa izira Sida-guhanga udushya, hifashishijwe umuryango mugari n’imiyoborere”. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abayobozi bagera ku bihumbi icumi(10,000) baturuka mu bihugu 150, harimo abanyamakuru 200.

Yaba ikigo gishinzwe gukurikirana iby’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Africa, abategura ICASA hamwe n’abarenga ibihumbi bitanu (5000) baturuka mu buhugu 56 bose bishyize hamwe mu gutegura iyi nama ya ICASA 2019 babifashijwemo n’abafatanyabikorwa  haba ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku rwego rwa Africa. Iyi nama ikaba ari inama mpuzamahanga buri gihe ibera muri Afrika igahuza ibihugu bya Africa bikoresha ururimi rw’icyongereza ndetse n’igifaransa.

Ni akahe kamaro k’iyi nama?Iyi nama ni ingirakamaro kuko izatanga amahirwe yo gushyira hamwe no gusangira ibitekerezo n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye. Iyi nama kandi iha Abanyafrika ndetse n’isi muri rusange amahirwe yo guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo babashe kurandura burundu ikibazo cy’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kigaragara muri Afrika.

Ni izihe ntego ICASA ifite muri uyu mwaka wa 2019

.Guteza imbere umuryango mugari,abashakashatsi ndetse n’abahanga mu guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kurandura SIDA.

.Kuvugurura amahame y’uburinganire ,uburenganzira bwa muntu n’itangwa rya service inoze  ku ndwara ya SIDA kuri buri mugenerwabikorwa.

.Guteza imbere ingamba zinoze kandi zibereye urubyiruko rutarangwa na Sida.

.Ubukangurambaga mu iterambere ry’ubuvuzi n’ifatanyabikorwa  muri service zitandukanye zita ku ndwara z’ibyuririzi nka  infections z’inzaduka  n’indwara zitandura.

.Ubukangurambaga mu guteza imbere imibereho myiza irambye mu gihugu, imiyoborere na politike, n’uburyozwe.

Src: bettercarenetwork.org, www.avac.org

Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves 4 years ago
    Inama nkiyo bajye bemerera abantu babanyeshuri nabo bajyemo kugira ngo babashe guhugurwa kubibi byiyo ndwara.





Inyarwanda BACKGROUND