RFL
Kigali

Rugby: U Rwanda rwandagajwe bikomeye na Côte d’Ivoire rubura amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2019 15:15
0


Amahirwe y’u Rwanda yo kwitabira Igikombe cya Afurika cya Rugby muri 2020 yarangiriye muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsindwa bikomeye na Côte d’Ivoire amanota 60-3 mu mukino w’ijonjora rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu.



Ikipe y’igihugu y’u Rwanda bitirira ‘Silverbacks yagowe cyane n’uyu mukino yatsinzwemo amanota menshi ku kibuga cya Bingerville , aho Côte d’Ivoire yatsinze byoroshye u Rwanda amanota 60 yose kuri 3.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Côte d’Ivoire ifite amanota 31-0, Issa Bassono, Diarra, Barro na Aghien bafashije Côte d’Ivoire kuzamura amanota mu gice cya kabiri ndetse umukino urangira batsinze u Rwanda amanota 60-3. Aya manota Silverbacks yabonye muri uyu mukino yatsinzwe na Habumugisha Moïse kuri penaliti.

Côte d’Ivoire yatsindiye gukomeza mu Itsinda B izasangamo Kenya na Maroc. Biteganijwe ko imikino y’amatsinda izaba mu mwaka wa 2020.

U Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino ya Bronze Cup 2017 yabereye i Lusaka muri Zambia, yitabiriwe n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Mauritius na Zambia. Muri iyi mikino u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma yo gutsinda Mauritius, rugatsindwa umukino wa nyuma na Zambia.

Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby iri ku mwanya wa 15 muri Afurika no ku wa 96 ku isi.


U Rwanda rwatsinzwe bikomeye na Cote d'Ivoire

Umwanditsi –SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND