RFL
Kigali

Hamuritswe ikirango gitandukanya Facebook nk’ikigo na Facebook nk’urubuga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/11/2019 9:08
0


Kuri uyu wa 4/11/2019 nibwo Facebook igizwe n’ibigo nka” WhatsApp, Instagaram, Facebook, Oculus n’ibindi bigo bigishamikiyeho” yamuritse ikirango kiyitandukanya n'ibi bigo.



Antonio Lucio ushinzwe ibijyanye n'amasoko muri iki kigo cya facebook kuri uyu wa mbere nibwo yatangaje ko iki kigo gifite ikirango gishya mu rwego rwo kwerekana uburyo gitandukanye na Facebook nk'urubuga nkoranyambaga. 

Ubusanzwe ikigo cya Facebook kigizwe n’imbuga nkoranyambaga arizo: Instagram, WhatsApp ndetse n'ibindi bigo by’ikoranabuhanga bigishamikiyeho twavugamo nka Oculus. Aha niho bafashe icyemezo cy’uko buri kimwe muri ibi bigo kigomba kuzajya kiba gifite ikirango cyerekana ko kigenzurwa n'ikigo gikuru cya Facebook.

Iki ni cyo kirango cya Facebook nk'ikigo 

Nk'uko biri ku ifoto iki nicyo kirango gishya cya Facebook nk'umubyeyi w'ibi bigo kigenzura twavuze haruguru ndetse iki kirango nicyo kizajya kiba gihagarariye ibi bigo byose ibi ni nabyo  bizajya bigitandukanya na facebook nk'urubuga nkoranyambaga kuko rwo ruzagumana ikirango rwari rufite.  Ifoto yerekana uko Instagram yari imeze n'uko izaba imeze nyuma yo gushyirwamo ikirango gishya 

Uko whatsApp yari imeze n'uko izaba imeze 

Imbuga nka Instagram na whatsap zigiye kujya ziba zifiteho iki kirango cya Facebook gishya mu rwego rwo kwerekana ko byose bigenzurwa na Facebook, gusa iki kirango kiratangira gukoreshwa neza mu cyumweru gitaha nk'uko tubikesha businessinsider.com  

Ukuri ku cyatumye Facebook izana ikirango (Log) gishya

Ikibazo cyabaye nyirabayazana wo kuzana ikirango gishya ni uko byatezaga ikibazo gutandukanya Facebook nk’ikigo ndetse na Facebook nk'urubuga nkoranyambaga. Facebook nk’ikigo igizwe n’ibigo byinshi twavuga whatsApp, Instagram, oculus ndetse n’ibindi byinshi birimo n'urubuga nkoranyambaga rwa facebook dukoresha bisanzwe.   

 Src: pulselive.co.ke/b






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND