RFL
Kigali

Muri Yesu duhabwa imbaraga zinesha umwuka w'ubwoba

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2019 12:44
0


Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 29:11). Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!" Ni ko Uwiteka avuga. (Yesaya 55:8).



Kwibwira kw'umuntu kwibwira ibihwanye n'uko gutekereza kwe kungana, kwibwira ibihwanye n'ibyo amatwi ye yumvise cyangwa amaso ye yabonye, kwibwira ibingana n'uko isi ye ingana (cyangwa icyerekezo cye kingana) cyangwa imbaraga zimukoreramo ziri, ariko hari itandukaniro ku mitekerereze y'umuntu n'imitekerereze y'Imana, urwego rwo gutekereza kw'umuntu kugira iherezo (Limits) ariko Gukora kw' Imana kungana n'ubushobozi bwayo (Ishobora byose).

Rimwe ngo Ubwami bwa Siriya bwagambiraga gutera Israel maze Imana ikamenera ayo mabanga umugaragu wayo Elisa, Maze ngo bigira inama yo kujya gufata Elisa ngo bamushyire Umwami wa Siriya amuhore iryo kosa ryo kumena amabanga, ariko byari ibitekerezo by'abantu ntibyari iby'Imana. Maze umugaragu (Gehazi) w'uwo muntu w'Imana (Elisa) azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati"Biracitse databuja, turagira dute?" (2 Abami 6:15).

Gehazi yabanaga na Shebuja ukorana ndetse agakoreshwa n'Imana, Ikanamurindisha ingabo nyinshi ariko muri we harimo umwuka w'ubwoba, nicyo cyatumye muriwe hazamuka ibitekerezo by'urucaneje ngo Biracitse, Ariko n'ubwo hari ingabo nyinshi zibateye, ingabo z'Imana zibarinze zari nyinshi kurushaho. Imana yamuhumuye amaso abona ingabo zibagose zirusha izabateye ubutware no gukomera, maze ashira ubwoba..Elisa azifata mpiri zose asaba Imana izihuma amaso azishyira Umwami wa Israel i Samariya. [Nasobanukiwe neza ko mu butware bw'Imana harimo, gucecekesha, Kwambura ijambo no gutesha agaciro imigambi ya Satani iturwanya hamwe no kwambura agaciro intwaro za Satani zose].

• Ubusanzwe intwaro ikomeye satani atuneshesha ni ukutizera no kugira ubwoba, ni umwuka ukwereka ko bitagishobotse, ni imbaraga zikwereka ko ejo hawe harangiye hazaba habi, ni ububata bwo guhorana ibitekerezo biciriritse no ku kumvisha ko Wowe nta kiza ugenewe

• Gukora kwa Satani kwihebesha umuntu ndetse kugatwara amahoro yo mu mutima we, imikorere ya Satani itwereka ko bicitse hari urupfu ariko muri Yesu hari Ibyiringiro, muri Yesu hari ubuzima, mukimbo cy'urupfu hari ukubaho, ku kimbo cy'umubabaro Yesu atanga umunezero, Yesu abasha kuzura ibyapfuye, Yesu abasha gutanga imbabazi ku muntu Satani yeretse ko atababarirwa, Satani ahorana ikinyuranyo cy'ibyiza (Negatif) Ariko Imana yo mu ijuru yiteguye kutugirira ibyiza (Positif).

Ni yo mpamvu dukwiye kurwanya kandi tukanesha imbaraga/ umwuka wa satani w'ubwoba, Pawulo yandikiye Timoteyo, aramubwira ati ukwiye gusesa impano ikurimo kuko Imana itaduhaye umwuka w'ubwoba, ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda. (2 Timoteyo 1:7), iyo twatewe n'uyu mwuka guhamya kurabura, amagambo y'urucantege atubana menshi, ariko muri Yesu tuhakura ubutsinzi, muri Yesu niho dukura imbaraga zo kunesha Satani.

Benedata nsenze Imana ngo ibahe imbaraga z'umwuka wera, muneshe umwuka w'ubwoba, aho satani yakwerekaga kurimbuka Injira muri Yesu urahasanga ubuzima, aho satani yari yamaze kukwereka urupfu uyu munsi muri Yesu byahinduka hakaba ubuzima bushya, satani yaguteje umwuka wo kwiheba mu izina rya Yesu wakire ibyiringiro, ca imigozi yose (connection) yaguhuzaga na Satani, yaba ibyaha, igihango , imigenzo, amasezerano mwagiranye ugirane isezerano rishya na Yesu Kristo arahindura ubuzima bwawe kuba bushya mu izina rya Yesu, kandi azanaguha n'ubugingo buhoraho.

Umwanditsi: Ev Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND