RFL
Kigali

Abagore ntimwitinye murashoboye! Menya abagore bayobora ibihugu n'abandi banditse amateka ku Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/10/2019 7:38
2


Kuva mu isi yaremwa ntabwo ari kenshi igitsinagore cyagiye kigaragara gisa n'igifite ijambo, gusa mu minsi ya none barasa n'abafite ijambo ryo ku rwego rwo hejuru. Muri iyi nkuru tugiye kureba ibihugu biyoborwa n’abagore ndetse n’iterambere ryabo mu miyoborere.



Mu ihangana riboneka muri politiki ku isi, ahanini mu myanya y’icyubahiro nko kuba perezida, cyangwa se minisitiri w’intebe, n’indi myanya ikomeye, ahanini wasangaga yikubiwe n’abagabo gusa, cyangwa se umubare wabo ufite ubwiganze bwinshi. Gusa, ibyo ntibikuraho ibimenyetso by’amateka ko kuva na kera abagore bahoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi. 

Za guverinoma, imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, ndetse n’ abandi, ubu bashishikajwe no guha umugore umwanya mu nzego: z’ubuyobozi, mu madini, mu burezi, ubucamanza n’ubutabera, umutekano, ndetse n’ahandi. Muri iryo rushanwa, risaba ko buri wese ashyira imbere ibyo azageza ku baturage, hanyuma banyurwa bakamutora, byagaragaye ko igitsina gore nacyo mu bukeya buhari, bagerageza guhangana, kandi bakanatsina bagenzi babo; abagabo.

Gihamya y’ibi turayishakira mu Majyepfo y’Amerika, Argentina ubwo yaburaga Perezida wayo Juan Perón, waje gusimburwa n’uwari visi perezida we. Uretse kuba yari Visi Perezida wa Juan Perón, yari n’umugore we gatatu, yashatse ari mu buhungiro i Madrid. Isabel Perón (Isabel Martínez de Perón), nyine wari visi perezida wa Argentina guhera 1973-1974. Ubwo gusimbura umugabo we witabye Imana, byahise biba muri Nyakanga 1, 1974. 

Isabel, bivugwa ko yagiye ku mwanya wo kuyobora Argentina nka perezida atabitorewe. Ibyo, byahise bimugira perezida wa mbere w’umugore mu mateka y’isi. Gusa, ntabwo umwanya wa perezida wamworoheye, kuko hadaciye imyaka itarenga ibiri, Isabel, yari amaze gukurwa ku mwanya wa perezida n’umutwe wari witwaje intwaro.

Kuri mikoro, ni Isabel Peron wabaye perezida wa Argentina/ amp.ft.com

Gusa, kuba hari habonetse perezida w’umugore, ibyo byari bihagije ngo n’abandi babyigireho, abatabemereraga, bahindure imyumvire, ndetse n’abagore bitinyaga, ngo batangire bitinyuke, hanyuma bagaragare muri iyo myanya y’icyubahiro. Byaje kugenda gutyo koko. N’ abandi babyigiyeho, abagore baraboneka. 

Ingero ni nka: Perezida wa Philippines, Corazon Aquino, wayoboye kuva mu 1986-1992, akaba ariwe perezida wa mbere w’umugore wabayeho muri Asia. Undi twavuga ni nka, Vigdís Finnbogadóttir, uyu akaba yarabaye Perezida wa Iceland kuva mu 1980 kugera mu 1996. Byamugize umugore wa mbere ubaye perezida muri Iceland, ndetse n’umugore wa mbere watorewe kuba perezida mu mateka y’ isi. Wibuke ko Isabel Perón, bivugwa ko yayoboye hatabayeho amatora.

Abagore mu buyobozi, ntabwo bagarukiye ku mwanya wa perezida gusa, kuko hari n’ababaye ba minisitiri b’intebe, abadepite, abacamanza, ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zitandukanye. Aha, turagaruka kuri bimwe mu bihugu ku isi ubu biyobowe n’abagore.

1.   Slovakia


Umucamanza, ndetse akaba mushya mu bya politiki, ku majwi agera kuri 58% mu matora yo muri Slovakia Caputova, yatsindiye kuba perezida, bituma aba umugore wa mbere uyoboye iki gihugu. Zuzana Caputova, ku myaka 45 y’amavuko, ibyo binamugira perezida muto uyuboye Slovakia mu mateka. Akaba ayoboye iki gihugu gituwe n’abagera muri miliyoni 5 n’imisago muri uyu mwaka (2019).

2.   Nepal


Bidhya Devi Bhandari, Umubyeyi w’ abana 2, akaba n’ umugore wambere uyoboye iki gihugu. Uyu mwanya w’ icyubahiro, akaba awufite kuva mu Ukwakira, 2015, ndetse akaba n’ ubu akiri umuyobi w’ iki gihugu.

3.   Singapore


Ku wa 14 Nzeli, 2017, ni bwo Halimah Yacob, yarahiriye kuba Perezida mushya wa Singapore, wari uturutse mu bwoko bwa Malay, ubwo, aba abaye umugore wa mbere uyoboye Singapore, ndetse unaturuka muri ubwo bwoko. Halimah, akaba ari we ukiyoboye iki gihugu.

4.   Taiwan (Republic of China)


Mutarama 16, 2016, Perezida mushya wa Taiwan ko yabonetse. Hanyuma, Gicurasi 20, uwo mwaka nyine, Tsai Ing-wen, aba ararahiye, ajya mu biro bya perezida. Uyu, yaje kuba Perezida wa mbere w’umugore uyoboye Taiwan, ndetse n’umuntu wa kabiri watsinze amatora ya Perezida adaturuka mu ishyaka rya KMT.

5.   Croatia

Mu Uburayi, ni ho usanga iki gihugu. Gituwe n’abarenga miliyoni 4. Kolinda Grabar-Kitarović ni we mugore wa mbere watorewe kuba Perezida wa Croatia ndetse ni nawe muntu muto uyoboye iki gihugu. Uyu, ni perezida wa Croatia kuva mu 2015. Kugeza ubu, aracyari umuyobozi muri iki gihugu.

6.   Georgia


Iki, ni igihugu gikora ku Burengerazuba bwa Asia ndetse n’Uburasirazuba bw’Uburayi (Europe). Abagituye, babarirwa hejuru ya miliyoni 4. 2004, perezida Mikheil Saakashvili yashyizeho Salome Zurabishvili, nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Ubwo, nibwo yaje kumenyekana cyane mu ruhando mpuzamahanga. Nyuma, yaje guhinduka perezida, ubwo yagaragazaga ko ari umunyagitugu. Ubwo, Salome, yaje guhatanira umwanya wa perezida nk’umukandida wigenga, mu 2018. Yahakuye intsinzi, imuhesha kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka 6. Salome Zurabishvili, ubu, ni Perezida wa Georgia, wabaye umugore wa mbere uyoboye iki gihugu.

Queen Elizabeth II (Umwamikazi Elizabeth II)


Gashantare, 2017, Elizabeth II yarimo yizihiza imyaka 65 amaranye ikamba ry’ubwamikazi. Imyaka ni myinshi, ariko birumvikana kuko yavutse mu mwaka 1926. Ubwo muri uyu turimo, afite imyaka 93. Uyu, ni Umwamikazi w’Ubwongereza. Byiyongeye kandi, inshingano zikomeza no mu muryango Commonwealth.

N’ubwo iyi nkuru yagaragaje bamwe mu bagore bagaragara mu myanya y’icyubahiro, ahanini ya politiki, ntibikuraho ko hari indi myanya yaba iya politiki, ndetse n’indi nko kuba umuyobozi wa minisiteri runaka, cyangwa se akaba yaba umuyobozi w’ kigo. Ibyo byose rero, ni ibigaragaza ko n’abagore bahari, bakora, ndetse ko banashoboye. Ku bw’ibyo rero, abagore ntimwitinye, murashoboye.

Src: Britannica.com, nlb.gov.sg, dw.com, bbc.com, royal.uk, Inyarwanda.com

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime4 years ago
    Nibyiza ko umugore yigirira icyizere akiyumvishako ashoboye butikimwe chose,nanye ndabasaba ubufasha kugirango nzatere ikirenge mucyanyu murakoze cyane.
  • Tuyishime chantal4 years ago
    Nibyiza ko umugore atinyuka akigirira icyizere muribyose akiyumvamo ubushobozi,nanje muzamfashe nzatere ikirenge mucyanyu, ndabishaka muramutsemumfashije mwaba mukoze cyane murakoze cyane.





Inyarwanda BACKGROUND