RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku nama ya Commonwealth ya 26 izakirwa n’u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2019 7:59
0


Inama y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) iba nyuma y'imyaka ibiri ikitabirwa n'abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango. Kuri iyi nshuro u Rwanda ni rwo ruzakira iyi nama izwi nka CHOGM ya 26 izaba muri 2020.



Ku wa 20 Mata 2019 ni bwo u Rwanda rwemejwe nk'igihugu kizakira inama y'umuryango wa Commonwealth. U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama ruhigitse ibirwa bya Fiji.

Ni byinshi abantu bibaza kuri inama izaba ihuje abakuru b'ibihugu 53 na za Guverinoma. Mu mwaka wa 1949 ni bwo uyu muryango wa Commonwealth wabonye izuba; kubaho kwawo bifite isoko ku bwami bw'abami bw'Abongereza.

Uyu muryango wiganjemo ibihugu byari amatware y'ubwami bw'abami bw'Abongereza, bimwe muri byo bikaba biyoborwa mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye.

Ibyo bihugu nyuma yo guhabwa ubwigenge ni byo byaje kuvamo abanyamuryango ba mbere b'uyu muryango. Ubunyamabanga bw'uyu muryango buba i London, ababukoramo ni 320 kandi bakomoka mu bihugu binyamuryango byose.

Ntawabura no kuvuga ku mpaka zidashira bamwe na bamwe badahwema kugaragaza ko ari amayeri Abongereza bakoresheje ngo bakomeze gusigasira icyahoze ari amatware yabo.  

Mu mwaka wa 1884 i Melbourne ni bwo umunyapolitiki Archibald Philip Primrose yakoresheje bwa mbere ijambo Commonwealth.

Uyu mugabo wamenyekanye nka Lord Rosebery icyo gihe yari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza. Rosebery yari ashyigikiye cyane amatwara y'ubwami bw'abami bw'Abongereza.  

Mu mwaka wa 1931 itegeko rya Westminster ryemeje ubwigenge bw'ibihigu bine byategekwaga n'abongereza. Ibyo bihugu ni "Dominions" bikaba Australia, Canada, New Zealand na Afurika y’Epfo byaje no kuba ibinyamuryango bya mbere.  

Nk'uko bigaragara mu nyandiko ya ‘The Commonwealth Charter’ igaragaza neza ko amahame y'uyu muryango ashingiye ku kwimakaza umuco wa Demokarasi; kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.  

Iyi nyandiko ikomeza yerekana andi mahame nko kwimakaza imiyoborere myiza, uburezi n'ubuzima, uburinganire mu muryango, gushyigikira ubukungu burambye n'ibindi.

Commonwealth ntiyatanzwe mu bijyanye no kuzamura ubukungu mu bihugu binyanuryango. Ibi bihugu uko ari 53 bigira isoko rusange bihuriyeho. Amasezerano ku isoko rusange afasha abanyamuryango guhahirana nta mananiza. 

Perezida Kagame asuhuzanya n'Umwamikazi w'Ubwongereza Elisabeth II/Ifoto:Village Urugwiro

Raporo ya International Trade Center yo mu mwaka wa 2013 yerekana ko uyu muryango utasigaye inyuma mu bijyanye n’ubuhahirane. Iyi raporo yerekana kandi ko ubusumbane mu bukungu hagati y'ibihugu binyamuryango mu bitabangamira ubuhahirane.   

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika y'uburasirazuba mu kwakira iyi nama ya Commonwealth nyuma ya Uganda mu wa 2007.

U Rwanda rwagiye rugarukwaho n'amaraporo menshi yerekana ko ari igihugu gikataje mu iterambere kandi gifite umutekano. 

Ibikorwaremezo birimo amahoteri meza yo ku rwego rw'inyenyeri eshanu biri mu byatumye Kigali itorwa nk'umujyi uzakira iyi nama.

Kigali kuba barayihisemo, ntibyaye nk'impanuka kuko kuva mu mwaka wa 2014 Leta y'u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu kwakira inama mpuzamahanga zizwi nka CIME (Conferences, Incentives, Meetings and Events). 

Muri Gicurasi 2019 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko imyiteguro yo ukwakira iyi nama iri ku rwego rwiza.

Yakomeje atangariza abari mu Nteko ko ibyumba ibihumbi umunani byo byamaze gutegurwa. Iyi nama iteganyijwe kuzitabira n'abantu bakabaka ibihumbi icumi.  

Kwakira iyi nama iba buri nyuma y'imyaka ibiri, u Rwanda ruzungukiramo byinshi. Icyo buri muntu yihutira kumva mu nyungu zo kwakira iyi nama harimo amafaranga y'amahoteri n'ibindi bizakenerwa mu kwakira aba bashyitsi.

Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali bashobora kunguka ibikorwa remezo bishya cyane cyane imihanda.  

Iyi nama kandi izongera kwerekana ishusho y'u Rwanda nk'igihugu gikataje mu iterambere ndetse n'uko rwabaye iwabo w'inama mpuzamahanga. Muri Nyakanga 2019, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izakora asaga Miliyari 20.1 Frw mu kwakira iyi nama.

Muri Mata 2018, Perezida Kagame yitabiriye inama ya Commonwealth yayobowe n'Umwamikazi Elisabeth II


Umwanditsi: Christian Mukama-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND