RFL
Kigali

Abasaga 1 500 bakoresheje Mobile Money bagura amatike y’igitaramo ‘Bigomba Guhinduka’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2019 17:51
1


Abantu basaga 1 500 bakoresheje uburyo bwa Mobile Money(Momo) bagura amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Bigomba Guhinduka’ cy’itsinda ry’abanyarwenya rya Daymakers cyabaye ku nshuro ya kabiri.



Igitaramo cy’urwenya ‘Bigomba Guhinduka’ cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, abitabiriye bataha batsiritse umunabi.

Mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera kugura amatike byasabaga kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*900444#. Ku munsi w’igitaramo amatike yacururijwe ahabereye igitaramo muri Camp Kigali.

Gisele Phanny Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yatangarije INYARWANDA, ko abasaga 1 500 bifashishije uburyo bwa Mobile Money(Momo) bagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyarimo abanyarwenya bagezweho.

Yagize ati “Kugeza ku munota wa nyuma (w’igitaramo) byibuze hari hageze mu bihumbi…nk’abagera mu 1500 bari barangije kwishyura(kugura amatike) muri Momo.”

Phanny avuga ko igitaramo cya ‘Bigomba Guhinduka’ cyabafashije mu bukangurambaga bwo kumenyereza abantu kwishyura ibintu bitandukanye bakoresheje gahunda ya Mobile Money(Momo).

Akomeza avuga ko sosiyete y’itumanaho ya MTN yateye inkunga Daymakers mu murongo wo guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Yagize ati “…Tumaze iminsi dushaka kugerageza guteza imbere abahanzi bacu cyane cyane ko ‘industy’ ‘comedy’ umuziki turashaka kugira ngo dufatanye n’izindi nzego zo mu gihugu kugira ngo duteze imbere izi ‘industry’ kugira ngo abantu nabo bisanzure kuko ni abakiriya bacu rero tubaha ibyo bifuza."

Yungamo ati “MTN ni uko ubyifuza ni nayo mpamvu twashatse kugira ngo dutere inkunga tubazamure bamenyekane nabo kuko MTN ni ‘brand’ nini idakorera mu Rwanda gusa iri muri Afurika yose.”

Soma: Abanyarwenya ba Daymakers bahuruje imbaga mu gitaramo cya 'Bigomba Guhinduka'

Avuga ko MTN bishimira ko ibitaramo by’urwenya bimaze kugira umubare munini w’ababyitabira atari ibitaramo by’abahanzi gusa.

Bishimira ko Clapton Kibonke n’itsinda rye Daymakers bagenda batera imbere umunsi ku munsi.

Bigomba Guhinduka ni ubwoko bw’urwenya rwazanywe n’abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje.

Urwenya rw’aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Michael Sengazi, Joshua, Kepha, Bishop Gafaranga, Nimu Roger, Patrick na Divine nibo bifashishijwe muri iki gitaramo.

Umuraperi ugezweho muri iyi minsi mu njyana ya Kinya Trap, akaba akunzwe n’abiganjemo urubyiruko, Bushali nawe yaririmbye muri iki gitaramo atanga ibyishimo.

Gisele Phanny Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, avuga ko bishimiye uko igitaramo 'Bigomba Guhinduka' kitabiriwe

MTN yishimira ko Clapton n'itsinda rye Daymakers bagenda baguka mu bitaramo by'urwenya

5K Etienne na Japhet basigiye ibyishimo abitabiriye igitaramo 'Bigomba Guhinduka'

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Bigomba Guhinduka'

GISELE AVUGA KO ABASAGA 1500 BAKORESHEJE MOBILE MONEYE BAGURA AMATIKE Y'IGITARAMO 'BIGOMBA GUHINDUKA'

AMARANGAMUTIMA YA DAYMAKERS NYUMA Y'IGITARAMO GIKOMEYE BAKOZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa tuyizere4 years ago
    Nibakomerezaho turabakuda





Inyarwanda BACKGROUND