Abanyarwenya batandukanye barangajwe imbere na Japhet na 5K Etienne bo muri Daymakers basekeje abantu bitabiriye igitaramo cya Bigomba Guhinduka cyabaye ku nshuro ya kabiri.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019, cyari cyitabiriwe n’abiganjemo
urubyiruko dore ko MTN Rwanda yateye inkunga iki gitaramo, yari yahaye ubwasisi abakoresha serivisi
ya Yolo binjiye bishyuye amafaranga ibihumbi bibiri byonyine.
Umunyarwenya Nimu Roger uherutse kwinjira muri Daymakers ari mu bakizamuka basekeje abantu bakajya ku katsi. Yateye urwenya ku munyamakuru KNC unazwiho gukora amatangazo yo kwamamaza arimo ibikabyo byinshi. Uyu musore yaseje benshi ubwo yavugaga ko ‘uburyo KNC yamamaza cotex wagira ngo nawe arazambara’.
Abanyarwenya bo muri Daymakers [Japhet na 5K Etienne] ari nabo batangije urwenya rwa Bigomba Guhinduka nibo bari bategerejwe n’abantu benshi dore ko n’igitaramo ari bo kitiriwe.
Aba basore bakoze agashya binjira bari kunyonga
amagare ubundi batangira gusetsa abantu. Akenshi urwenya rw’aba basore rwabaga
rushingiye ku bintu bisanzwe biri mu buzima busanzwe.
Bavuze ku mikoranire hagati y’abahanzi bakora indirimbo
z’Imana n’abakora izisanzwe. Batangaga nk’urugero rw’indirimbo ya
Aline Gahongayire na Bull Dogg cyangwa Bushali uburyo bazajya buzuzanya n’ibyo
byasetsaga abantu bakajya hasi.
Muri iki gitaramo kandi harimo umuhanzi Bushali ukunzwe
mu njyana ya Kinyatrap. Yaririmbye mu buryo bwa Live aho yacurangirwaga na
Symphony Band. Indirimbo ze nka "Sindi Mubi", "Kinyatrap" zashimishije benshi n’ubwo
byageze hagati amajwi ntasohoke neza ubwo yaririmbaga “Tsikizo”, Ni Muebue Ni
Tuebue” na “Ku Gasima”, gusa ntibyabujije
abantu kwishima.
5K Etienne na Japhet bakunzwe mu rwenya rwa Bigomba Guhinduka
Abanyarwenya ba Daymakers bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Japhet umwe mu bagize Daymakers mu rwenya rwa Bigomba Guhinduka
5K Etienne ukorana na Japhet muri Bigomba Guhinduka
Alain Numa wo muri MTN Rwanda yasetse arihirika
Byari ibitwenge gusa gusa muri Bigomba Guhinduka
Utasetse ni utageze muri Camp Kigali
Umuraperi Bushali arakunzwe muri Kinyatrap
Bushali yageze aho n'imyenda akuramo
Umuraperi Mr Kagame yayamanitse
Kibonke yasekeje abantu nawe ariseka
Umuhanzi Mani Martin yitabiriye iki gitaramo
Anita Pendo ni we wayoboye ibi birori
Abantu bari benshi cyane
Umugore wa Clapton Kibonke yari yaje kwirebera umugabo we atera urwenya
Umunyarwenya Michael Sengazi nawe ntiyatanzwe
Itsinda rya Juda Muzik ryaririmbye
Joshua ni umunyarwenya usetsa cyane
N'abakuze ntibatanzwe
Yvan Buravan yasetse
Umunyarwenyakazi Divine uherutse kwinjira muri Daymakers yigaragaje
Jules Sentore na Victor Rukotana bari babukereye
Ndimbati uri hagati yibanzweho cyane muri Bigomba Guhinduka
Aline Gahongayire na Patience Karani ukoresha igipupe kivuga cya Golizo
TANGA IGITECYEREZO