Kigali

Miss Sandra Kayitesi wabaye Nyampinga w'icyahoze ari KHI agiye kurushinga n'umusore biganye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/10/2019 19:07
3


Sandra Kayitesi wabaye Nyampinga w'icyahoze ari ishuri rikuru rya Kigali ry'ubuvuzi (KHI=Kigali Health Institute) ubu risigaye ari Kaminuza y'u Rwanda Koleji y'ubuvuzi n'ubumenyi mu by'ubuzima (CMHS), agiye kurushinga.



Sandra Kayitesi wize 'Physiotherapy' yambitswe ikamba ry'ubwiza rya Miss KHI mu mwaka wa 2011. Yari agaragiwe na Marie Paul Kamariza wabaye igisonga cya mbere na Adeline Gapasi Uwamahoro wabaye igisonga cya kabiri. Kuri ubu Sandra Kayitesi agiye kurushinga n'umusore witwa Muhire Yves biganye mu ishuri rimwe muri KHI kuri ubu ukora mu bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Nk'uko InyaRwanda.com tubikesha ubutumire 'Invitation' bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram rwa Sandra Kayitesi, tariki 21/12/2019 ni bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa hanyuma tariki 28/12/2019 basezerane imbere y'Imana mu muhango uzabera St Paul saa saba z'amanywa. Abatumiwe mu bukwe bw'aba bombi bazakirirwa muri Kigali ku Kicukiro kuri Sport View Hotel. 


Miss Sandra Kayitesi hamwe n'umukunzi we Yves Muhire

Sandra Kayitesi na Muhire Yves ntabwo bakunze kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga. Mbere y'amasaha macye ngo bashyire hanze ubutumire bw'ubukwe bwabo, ni bwo Sandra yahamije ko ari mu rukundo na Yves Muhire mu magambo asize umunyu yanditse kuri Instagram aherekeza ifoto ye ari kumwe na Yves Muhire ari nayo ya mbere bagaragara bari kumwe. Yashimye Imana yamuhaye umukunzi we Yves Muhire yise 'Rukundo'.


Ubutumire mu bukwe bwa Miss Sandra na Yves Muhire

AMWE MU MAFOTO YA MISS SANDRA KAYITESI N'UMUKUNZI WE


Yves Muhire umukunzi wa Miss Sandra Kayitesi

Miss Sandra ku munsi yambikiweho ikamba


Muri 2011 ubwo Sandra yambikwaga ikamba rya Miss KHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonzima Evariste5 years ago
    Nukuri twifurije urugo ruhire Miss Sandra.Yezu na Mariya bazabutahe nkuko batashye ubw'I Kana
  • 305 years ago
    Tubifurije urugo rwiza,Imana izabane namwe muri byose.Yves na Sandra.
  • Uwajeneza5 years ago
    Tubifurije urugo ruhire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND