RFL
Kigali

Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Yayeli ishyiga ry’inyuma muri Kingdom of God na Producer Eric Rukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2019 18:33
0


Niyitegeka Yayeli ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Sinvaza aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi, yarushinze n’umukunzi we Eric Rukundo nyiri Capital Records studio.



Yayeli w'imyaka 25 azwi nk'umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi za Kingdom of God Ministry by'akarusho akaba yaramamaye mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza'. Producer Eric Rukundo ni umwana Pastor Yoramu wa UEBR uri mu bapasiteri bazwi cyane mu ntara y'Uburasirazuba. Kuri ubu Yayeli na Eric bamaze kuva mu cyiciro cy’abaseribateri aho bamaze kwambikana impeta y’urudashira mu birori byabaye tariki 5/10/2019.


Yayeli mu gatimba ku munsi w'ubukwe bwe

Yayeli na Eric basezeraniye mu mujyi wa Kigali i Remera mu rusengero rwa Healing Centre ruyoborwa na Bishop Ntayomba Emmanuel, abatumiwe mu bukwe bakirirwa mu rusengero rwa Zion Temple Rubirizi. Gusaba no gukwa byabaye mu masaha ya mu gitondo mbere y’uko bajya gusezerana imbere y’Imana. Ubukwe bw’aba bombi bwari bumeze nk’igitaramo dore ko haririmbye abahanzi benshi barimo Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye ndetse n’amatsinda anyuranye arangajwe imbere na Kingdom of God Ministries.


Yayeli yasezeranye kubana akaramata na Producer Rukundo

Mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, Yayeli yaririmbiye umugabo we mu ijwi rye rizira amakaraza. Mu birori byo gusabana n’abatashye ubukwe bwabo (Reception), Yayeli na Eric babyiniye Imana biratinda bayishimira intambwe ibashoboje gutera mu buzima bwabo, bakava mu buseribateri bakajya mu cyiciro cy’abashakanye. By’akarusho aba bombi babyinanye indirimbo ‘Igwe’ ya Exodus yakunzwe bikomeye mu myaka ishize.


Ibyishimo byari byose kuri Yayeli

Tariki 6 Nzeli 2018 ni bwo Yayeli yambitswe impeta n'umukunzi we, avuga 'YEGO/YES' imbere y'abantu benshi bari bitabiriye igitaramo gikomeye cya Kingdom of God Ministry cyabereye i Nyarutarama kuri CLA aho iri tsinda ryari ryatumiye umuhanzi Joel Lwaga uri mu bakunzwe mu karere. Kumwambika impeta byakozwe nka 'surprise' dore ko umukobwa atari abyiteguye ako kanya nk'uko yabitangarije inyarwanda.com. Aline Gahongayire ari mu bafashije Eric Rukundo gutungura umukunzi we akamwambika impeta.

Muri 2017 ni bwo batangiye guca amarenga ko bari mu rukundo.Tariki 29 Ugushyingo 2017 Yayeli yabwiye Eric Rukundo amagambo asize umunyu mu kumwifuriza isabukuru y'amavuko. Yayeli yareruye avuga ko Eric ari we mahitamo ye mu buzima bwe bwose. Ibi byaje gushyirwaho akadomo tariki 1 Gashyantare 2018 ubwo Eric Rukundo yatunguraga Yayeli ku isabukuru ye y'amavuko akamukorera ibirori imbere y'inshuti zabo za hafi ari nabwo yazitangarije ko Yayeli ari we mukobwa yihebeye ku isi.


Producer Eric Rukundo umugabo wa Yayeli


Inseko ya Yayeli ku munsi wo gusabwa no gukobwa


Inseko ya Eric Rukundo ku munsi yasabye akanakwa Yayeli



Pastor Tom Gakumba ni we wari 'Parrain' wa Rukundo

'Cake' (Keke) yakoreshejwe muri ubu bukwe yakozwe na Petersbakers



Eric Rukundo hamwe n'abasore bamwambariye

Yayeli na Eric mu rusengero rwa Healing Centre i Remera


Yayeli ni ishyiga ry'inyuma muri Kingdom of God Ministries



Eric na Yayeli mu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko


Yayeli yambikiwe impeta mu gitaramo cya Kingdom of God


Nyuma yo kwambikwa impeta atunguwe, Yayeli ibizongamubiri byaramurenze!


Eric na Yayeli bahise bahamiriza imbaga ko bakundana

REBA IBYISHIMO YAYELI NA ERIC BARI BAFITE NYUMA YO 'GUTERA IVI'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND