Nk’uko bimaze kumenyerwa buri wa Gatanu, haba igitaramo gihuriza hamwe abanyempano mu gutera urwenya binyuze mu kinyobwa SKOL LAGER ndetse n’abanyarwenya bibumbiye muri Comedy Knight kuri iyi nshuro cyari cyabereye mu karere ka Gasabo mu Muurenge wa Gisozi.
Iki gitaramo cyagaragarayemo abanyarwenya batandukanye
barimo Clapton Kibonke, Babou, Joshua, George na 5K Etienne, basekeje cyane abari
kumva icyanga cya Skol Lager.
Imwe mu mpano yishimiwe ni umusore witwa Falia wahawe
umwanya maze abaraho bose mu gihe cy’umunota bishimira impano y’uyu musore.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Falia yashimye bagenzi
be bari muri Comedy Knight kubw’ubufatanye bwabo ndetse no gushyigikira bagenzi
babo bafite impano.
Yagize ati: “Mbere ntabwo wari kubona umunyarwenya ukiga
uhabwa umwanya ahantu nkaha, njye ubu nubwo nkiri muto muri uyu mwuga mbasha
guhabwa umwanya nkigaragaza imbere y’imbaga byose bivuye mu bufatanye buranga
abakora uyu mwuga.”
Iki gitaramo kandi ku nshuro yambere kikaba cyagaragayemo
umunyarwenya ubarizwa muri Daymakers 5k Etienne nawe wishimiwe by’umwihariko
ubwo yahamagarwaga ngo aze gutera urwenya we akabanza agacinya akadiho
agakomereza no hanze mu muhanda.
5K Etienne mu rwenya rwe akaba yasabye abenzi b’uruganda
rwa SKOL ko babafasha bakajya babakemurira ikibazo cy’abakunda kwitwaza ngo
ntibakunda kunywa bashonje bakabategurira ikinyobwa gishya bazajya banywa mu
icupa hakaba harimo n’uruvange rw’andi mafunguro yoroheje bityo rero bakajya
barwanya inyota n’inzara icyarimwe.
Aba banyarwenya bakaba basoje bararikira kuzitabira
igitaramo cy’ubutaha kizabera mu mujyi wa Kigali rwagati ku gasongero
k’inyubako ya CHIC.
Abanyarwenya Babou na Joshua bo muri Comedy Knights basekeje abantu cyane
Umunyarwenya Kibonke yasusurukije abakunzi ba Skol Lager
Umunyarwenya Falia yagaragaje impano idasanzwe mu gusetsa
Abantu bari benshi cyane
Skol Lager yari ihari ku bwinshi
Umunyarwenya George wo muri Comedy Knights
Banyweye Skol Lager bashira icyaka
Umwanditsi:Eric RUZINDANA
TANGA IGITECYEREZO