Kigali

Nkusi Arthur yahishuye indi mpano y’umuraperi Khalfan abantu batari bazi, yanakomoje kuri mukuru we Sintex –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2019 11:02
0


Nkusi Arthur umunyarwenya, umunyamakuru, umuyobozi mwiza w’ibirori bitandukanye ariko by’umwihariko akaba n’umukinnyi wa Filime cyangwa amakinamico, yamaze guhishura ko umuraperi Khalfan afite impano yihariye abantu batari bazi aho yavuze ko ari umukinnyi mwiza w’amakinamico cyane ko hari iyo bakinanye.



Mu kiganiro na Inyarwanda ubwo Khalfan yari yitabiriye igitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival, uyu muraperi yatangaje ko we impamvu wenda atatekerejweho ari uko iri serukiramuco ryasanze baramubaze mu muhogo. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Khalfan yarabutswe Nkusi Arthur ahita ahishura uko aba bombi bakinanye mu ikinamico we yitaga “Urunana” gusa Arthur we ahageze yamukosoye amwibutsa ko atari Urunana.

Nkusi

Nkusi Arthur ari gufasha mukuru we Sintex

Nkusi Arthur yatangaje ko mu by’ukuri Khalfan ari umuhanga cyane mu gukina amakinamico kandi ko igihe bakinanaga uyu yari asanzwe ari umuraperi ukora cyane. Ku kijyanye na mukuru we Sintex, Nkusi Arthur yahishuye ko atibutse kumufasha ubu ahubwo ahamya ko batangiranye cyera nubwo Sintex ubu ari bwo abantu atangiye kumumenya bityo bakajya banamenya abamufasha.

Nkusi Arthur ati” Twe urumva Sintex ni umuvandimwe twatangiranye cyera ahubwo ubu ni uko ari bwo mumumenye mugatangira no kumenya abamufasha naho ubundi ni umuhanzi umaze igihe kandi twarakoranaga.”

REBA HANO IKI KIGANIRO MU BURYO BURAMBUYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND