Kigali

UKO MBIBONA: 'Slay Queen' mu Rwanda ni ijambo ryafashe uburaya rirabwubahisha ryambura ipfunwe ababukora, ryuriza ibiciro ku baguzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/08/2019 16:47
9


Mu Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gukataza ari nako benshi baribyaje umusaruro yaba mu buryo bwiza cyangwa ububi. Bamwe mu bazahora basingiza ikoranabuhanga n’iterambere ni inkumi muri iyi minsi zamaze kwimakaza uburaya ndetse n’ingeso mbi “Slay Queens” izina rimaze kubahisha uburaya mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange.



Kera wasangaga indaya zitinya kwigaragaza. Umuntu iyo bamwitaga indaya n'iyo yabaga akora uyu mwuga ugayitse wo kwicuruza yarababaraga bikomeye ubusanzwe benshi banabifata nk’igitutsi. Kuba ari ijambo rigayitse byatumye benshi batinya kwinjira mu buraya mu buryo bweruye.

Imbuga nkoranyambaga aho zaziye zahuje isi iba umubumbe. Imico y’ahandi yinjiye mu Rwanda mu buryo bworoshye icyari ubucuruzi bukorerwa ku muhanda bwimukira mu matelefone na mudasobwa za bamwe. Ibiciro biriyongera kuko isoko ryagutse ndetse ubucuruzi bwa bamwe burenga imipaka bujya no hanze y’u Rwanda. 

Ibi byatijwe umurindi n'akazina kagatazirano kahawe abakora uyu mwuga w'uburaya bamaze kwiyita aba “Slay Queens”, inyito nyayo y’iri zina iteshwa umurongo hahimbwa inyito ipfuye mu nyungu z’abanyamujyi bashaka gukorera amafaranga ariko badafite ipfunwe.

Amateka agaragaza ko ‘Slay Queen’ ari ijambo ryatangiye gukoreshwa hambere mu kugaragaza umunyempano ukunyura. Iri jambo bivugwa ko ryakoreshejwe bwa mbere mu rwenya rw’uwitwa Sarah Andersen. Yagize ati “Slaaaaayy Queen, slaayy!” Yagaragazaga akanyamuneza ku cyamamare yiyumvagamo. Icyakora iyo ugerageje gusoma igisobanuro cy’ijambo ‘Slay Queen’ usanga risobanura umukobwa ukora ibintu byiza kandi bishimishije.

Mu Rwanda izina Slay Queen ryaje nk’umucunguzi ku ndaya ziyubashye uba umwuga wo kwicuruza nta pfunwe ufite

‘Slay Queen’ ni ijambo rimaze kumvikana mu matwi ya benshi. Mu Rwanda ryatangiye kugira ubukana mu myaka mike ishize ugereranyije wanahamya ko ritarageza imyaka itanu ryamamaye. Abarikoresha baba baninura abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno, berekana imyanya y’ibanga y’umubiri wabo n’ibindi bikorwa bigamije kureshya abafite agatubutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bakobwa mu Rwanda usanga baba bafite uburanga ariko batinya umurimo, yewe hari n'abaterwa ipfunwe no kuba aba ‘Slay Queen’ bakibeshyera imirimo badakora, kenshi usanga ku mbuga nkoranyambaga ahahurira amahanga, barata ubwiza bwabo bakabugaragariza umuhisi n’umugenzi unyura ku mbuga nkoranyambaga. Akenshi ubwiza bwabo buhuzwa no kurembuza amafaranga yo mu buriri bahabwa n’abafite agatubutse. Mu yandi magambo, abitwa Aba Slay Queens babona amafaranga bayakesha ibikorwa byo gusambana.

Ugerageje gusobanura ijambo ‘Slay Queen’ mu banyarwandakazi wavuga ko ari inkumi zidatana no kugaragaza imiterere y’imibiri yazo, aho zisohokera, imyambarire igezweho, amafunguro akunzwe, imodoka nziza n’ibindi zikoresheje imbuga nkoranyambaga. Ba ‘Slay Queen’, ni abanyabirori! Ahari umuziki hose urahabasanga kandi bakarangwa n’imyambarire yihariye. 

Ni bo usangana imyambaro igezweho ku isoko, urukweto rwiza, amavuta ahumura neza n’isakoshi nziza. Ubuzima bwabo bwose babukubira mu mafoto asakazwa ku karubanda bakabikora bagamije gukurura abagabo, ukuruwe cyane nyine akabishyura bakaryamana.

Muri make batuye ku mbuga nkoranyambaga kuko abenshi basangiza Isi ibikubiye mu munsi wabo icyakora igihe bitameze neza cyangwa bitagenze neza ntuzababona kuko abenshi basharirirwa n’ubuzima butari bwiza. Bakunda gusohokera mu tubari tugezweho bafite gahunda yo kwiyereka abanyemari bahasohokera kugira ngo babaryoshyaryoshye babarye utwabo.

SLay QueenMu birori binyuranye ntibatangwa baba biyambitse imyambaro igezweho kandi ikurura abagabo bafite agatubutse. Photo: Intenet

Akenshi kuri izi mbuga bigaragaza nk’ababayeho mu buzima bwa gikire urebye nka telefoni baba batunze cyangwa imyambaro yabo, nyamara wakurikirana neza ugasaga ntacyo batunze, ibyo bafite babikomora ku baherwe bahorana, ibi nabyo ntibirambe kuko amafaranga bahabwa akenshi bayashora mu gusa neza ngo hato batabura abakiriya.

Ni iki gishobora gutuma umukobwa yishora mu buraya bushya aho ubukora yiyita “Slay Queen”

Kenshi uzasanga ubu buraya bushya bwinjiye mu Rwanda bukorwa n'abakobwa beza b'uburanga, gukura uri mwiza abantu bose babona uburanga bwawe biri mu bituma utangira gushukishwa ibintu ukiri umwana, irari ry’ibintu ndetse n'ababa bakwereka ko ufite amahirwe yo kubibona kandi utavunitse bituma benshi bishora mu buraya icyakora kubera uko basa, aho bavuka cyangwa amashuri bize ntibemere kwitwa indaya ahubwo bakabaha akabyiniriro ka Slay Queen.

Usibye irari ry’ibintu hadutse n’irari ryo gutembera Isi, bamwe mu bakobwa ba hano mu Rwanda usanga kubera ubushobozi buke bagira amatsiko y’ahantu hatandukanye ho gutemberera ku Isi, kuba batahigeza nyamara barakuranye iryo rari bituma bashukisha imibiri abafite ubushobozi nabo kenshi batihangana bagashora imari mu bari b’ibimero baba babimuritse ku mbuga nkoranyambaga. Kenshi ukabona amafoto ku mbuga nkoranyambaga bafashe za rutemikirere berekeza i mahanga.

Abandi ni abakobwa b’uburanga baba barakuze bateretana n’abasore cyangwa abagabo bakabana imburagihe bitewe nuko umugabo yishakira uburanga nundi nawe akikundira ibyo umugabo atunze mu rwego rwo guhunga imibereho mibi. Iyo bageze mu rugo ibyabajyanye binanirwa guhura bagatandukana. 

Ubuzima umukobwa yamenyerejwe mu rugo rw’umuherwe abwifuza yasubiye ku isuka akabona bitazakunda agakuramo igitenge umwana akamushakira umukozi ubundi amakabutura, utujipo n’indi myambaro ikurura abagabo igahahwa ku bwinshi. Abafite agatubutse bagahabwa ikaze nabo, uburaya bugahabwa intebe ariko yakwibuka ko ari inkumi yo mu mujyi kwa kanaka hazwi cyangwa yize amashuri meza iti “Sinaba indaya njye nda slayinga”.

Aba “Slay Queen” bashaje baba abakomisiyoneri utabishoboye akagenda nka nyomberi…

Benshi mu bakora umwuga w’uburaya wahawe akabyiniriro ko kuwubahisha ka Slay Queen mu Rwanda usanga baba bameze nk’abakinnyi, ushatse wabatega imyaka kuko hari iyo bageramo amarere agashira abakiriya ntibabe bakibareba n’irihumye. Abenshi baba barabaye abanebwe imbaraga zabo badashaka kuzishora mu yindi mirimo nubwo atari bose baba banafite ubushobozi bwo mu mutwe bwo kugira ikindi bikorera, ibi bituma uwakoze uyu mwuga nabi akenshi benshi baramubonaga nk’umusirimu asaza nk’umutindi akaba iciro ry’umugani.

Abenshi iyo bamaze kubona imyaka ibajyanye n'abakiriya bagabanutse batangira guhindura umuvuno bakarema ibigare bakabishoramo abakiri bato kuri bo baba barishimiye ubuzima bakuru babo baba babereka ku mbuga nkoranyambaga, nguwo komisiyoneri abari abakiriya be bagasigara bamutuma abasimbura. Aha niho usanga uwari Slay Queen aguye mu mutego w’icyaha cyo gucuruza abantu icyaha mu Rwanda cyahagurukiwe.

Utabashije kuva mu buzima bwo gu “Slayinga” ngo agire ikindi akora usanga ahunga aho yari atuye n'aho bamuzi akimuka akazinukwa ikimuhuza n'abo bari baziranye muri ya myaka, imbuga nkoranyambaga akazanga urunuka yagira Imana akabona umukunda bakarushinga, akiyorobeka akubaka cyangwa bikaba byanamunanira akagenda nka nyomberi mu bijyanye no kwamamara ku mbuga nkoranyambaga.

Ababikora nubwo baba bagerageje kubibatiza akenshi babibanamo ipfunwe,…

Kenshi iyo uganiriye n’umukobwa w’umu Slay Queen agerageza kukumvisha ko atari umu Slay Queen ati” Njye si ndiwe ndikorera” igisubizo gikurura ikibazo kigora benshi kugisubiza cyane iyo babajijwe bati “Ukora iki”. Benshi bahindutse abacuruzi ba baringa abandi babura ubusobanuro bagatsimbarara kuri “Ndikorera” ariko wamubaza icyo akora nawe ubwe akakibura. Barwana no kwiyaka izina bihaye cyangwa bahabwa na sosiyete bitewe n’imbuto bera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaleb5 years ago
    Iyi nkuru irahindura byinshi kabsa.ndabashimiyw kubwiyi nkuru kuko muri iyi minsi usanga abana babakobwa babyiruka nabo bajya habi bifuza kumera nkizo ndaya zitwikira social media
  • Patriot 5 years ago
    Copy paste izadukoraho, ubwo byarangiye nyine UBURAYA bwahinduwe UBUSIRIMU, ahubwo mugiye kumenya indaya zari mwibanga.
  • Max5 years ago
    @Emmy iyi nkuru ni nziza vraiment ntacyo narenzaho uku ni ukuri kuzima.uburaya bugezweho muyindi sura.ariko bamwe bazajya basaza depression ariyose
  • Sharp Shooter5 years ago
    Iyi niyo nkuru yumwaka mate! Kuvugisha ukuri ntibyishe umutumiro, kandi noneho birakabije! Much credit Ku muntu wanditse iyi nkuru! Imana iguhe umugisha.
  • Jean5 years ago
    Much respect ku Inyarwanda.com, Emmy kuva nakumenya wanditse inkuru nziza cyane. Komereza aho, nziko umuntu urafata akanya akayisoma azajya ahora ashaka gusoma izindi nkuru. Slay Queen mu Rwanda = Uburaya kugitsina gore kitirirwa muri zanzoga za muriture ahubwo bakinywera champagne balair nizindi nkizo
  • aphrodis5 years ago
    Ikibabaza ni uko biyanika mwe mwajya kwerekana amafoto yanyu mukabahisha kdi bararwihaye
  • Theophile Sebazungu5 years ago
    Bakwiye gukora uwo mwuga wabo biteganyiriza aho kugirango bazaryozwe icuruzwa Ryabantu doreko amategeko abihanira.
  • Mumbejja5 years ago
    Abakora ibyaha ku mibiri yabo bonyine ntibiteye ikibazo cyane! Udashaka kubagana azabyihorera kuko bashaka imibereho nk'abandi bose!!. Abantu barya amafaranga yabandi bakanabicira ubugingo bose ni ibibazo! Slay qween and king in the churches nabo barimo kuko bashaka Kwiyambika imyenda ihenze, imodoka nziza , kuba mu mazu meza, ari abakuru b'amatorero kandi babwiriza ubutumwa bwiza. Bagashaka guhora mu itangaza makuru ari abana b'Imana nkuko babyiyita! mu nsengero abantu bacucurwa utwabo babeshwa, gutura bikaba agahato n'itegekwa! So slays ziri hose😢. Ikindi kandi, umukobwa cg umugore wese muzima aba ashaka kugaragara neza no kwishimirwa n'abantu ! Aribyo bisobanuye slay qween . Kereka urwaye mu mutwe" pervert" . Hato tutazahura nambaye umwenda ugezweho, isakoshi nziza, nakoze make up ukanyita indaya!!! Apana! Kwambara impenure biterwa n'aho uri. Ubu se umuntu azajya kwoga " swimming ajyane mo umushanana? Ikibazo n'uburyo amafoto agera kumbuga nkoranyambaga n'abayajyanyeyo! Nigute umugabo ajya kumwera kuri piscine atari bwoge? Aje kureba amabuno y'abandi ? Hari uba amukuruye?Ubwo siwe uzana ibibazo? Ikindi usanga ahanini ariwe ushyira amafoto y'abandi hanze! Amategeko agomba gushyirwaho kugirango ibi byaha bikumirwe!! "uwicaye nabi ababaza imbere ye"!!!
  • Emmy5 years ago
    Congratulations kumuntu wanditse iyi nkuru! Mubyukuri wabivuze byose kd nukuri!Icyaruta nuko urubyiruko rwakwigarura,Rugashiruka ubute nipfunwe byogukora,kd rukemera ubuzima rubayemo ahokwifuza ibyamirenge rutavunikiye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND