Miss Bagwire Keza Joannah niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w'umuco mu mwaka wa 2015. Uyu mukobwa magingo aya hari amakuru mashya avuga ko agiye gutangira akazi kuri radiyo ya Kiss FM.
Bagwire Keza Joannah yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru igihe yari ari kwimenyereza umwuga muri RBA, nyuma yaje gusubika iby'itangazamakuru abanza kurangiza amasomo ye. Akirangiza kwiga ntabwo yihutiye gusubira mu itangazamakuru n'ubwo yagiye ahamya ko ari umwuga akunda.
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda aravuga ko uyu mukobwa amaze ibyumweru bitatu yimenyereza imikorere ya Kiss FM akaba agomba gutangira kumvikana kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019. Bagwire Keza Joannah azajya akorana mu kiganiro na Uncle Austin usanzwe yikorana ikiganiro The Drive kiba kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa kumi kugeza saa mbiri z'ijoro.
Bagwire Keza Joannah agiye gutangira aka kazi nyuma yo kurangiza ishuri
TANGA IGITECYEREZO