Harimana Umutoni Pascaline, umwe mu bakobwa 25 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 kuri ubu ni umwe mu barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yigaga mu gihugu cya Poland mu bijyanye na “International Relations” muri kaminuza ya Vistula iherereye mu mujyi wa Warsaw.
Harimana Umutoni Pascaline utarabashije kugera muri 15 bahatanye mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda yaje kugira amahirwe yo kujya kwiga muri Poland aho iwabo bamwishyuriye amashuri makuru. Nkuko yabitangarije Inyarwanda ngo akigera muri iki gihugu yatewe agahinda nuko ibihugu hafi ya byose amabendera yabyo amanitse muri kaminuza yigamo bimutera gushaka uko yamanika ibendera ry'u Rwanda.
Usibye icyo ariko nanone uyu mukobwa yababajwe nuko benshi mu bo bigana cyangwa abo babana umunsi ku wundi usanga batazi u Rwanda cyangwa n'abarwumva ugasanga baheruka amateka mabi yaruranze gusa. Iri shyaka yaritangiranye no gutangira kwigisha abanyeshuri bagenzi be amateka y’u Rwanda anabasobanurira aho urugeze magingo aya.
Uyu mukobwa yari mubahawe amahirwe yo guhagararira intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016
Muri iyi kaminuza Harimana Umutoni Pascaline azwi cyane mu biganiro mpaka byagiye biba agaseruka nk’umunyarwandakazi ukunda kwigisha bagenzi be igihugu akomokamo. Nyuma y’imyaka amaze yigayo mu mpera z’icyumweru turangije yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Aganira na Inyarwanda yabajijwe niba nyuma yo kurangiza kwiga agiye guhita akomeza n’ikindi cyiciro cya Kaminuza, aha akaba yabwiye umunyamakuru ko ku bwe akeneye kubanza akagaruka mu rugo akaruhukaho gusa ngo asanga nyuma y’ikiruhuko azafata, ashobora kuzongera akajya gukarishya ubwenge.
Pascaline arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'Ububanyi n'amahanga
TANGA IGITECYEREZO