RFL
Kigali

GMBT 2019: Patriots na REG BBC zatsindiye guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/06/2019 6:46
0


Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), imikino yo kwishyura yageze ku musozo nyuma y’iyeserurana ry’amakipe y’ibigugu. Patriots BBC na REG BBC zigomba guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019 (20h00’).



Ikipe ya Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze umukino mpuzamahanga kuko yabanje gutsinda BC Terreur (DR Congo) amanota 78-70 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaga ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.


Umunota wo kwibuka mbere gato y'umukino



Ikipe ya BC Terreur ni ikipe ikomeye 

REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 76-73 bityo ikatisha itike igana ku mukino wa nyuma aho izaba irwana no kwisubiza igikombe yatwaye mu 2018.

Umukino wa Patriots BBC na Terreur BC wari ukomeye cyane kuko wasaga naho ariwo wa nyuma muri iri rushanwa kuko abarebye uyu mukino baryohewe n’ubuhanga bw’abakinnyi barimo; Mike Buzangu, Sagamba Sedar na Nijimbere Guibert bari mu ikipe ya Patriots BBC.

Patriots BBC yari ibizi ko Terreur BC ari ikipe ikomeye kuko bakurikiye umukino wa nyuma mu itsinda rya mbere wabahuje na REG BBC. Icyo gihe REG BBC yatsinze amanota 77-70.

Nyuma yo kuba abarakurikiye uyu mukino, Patriots BBC yaje itsinda amanota ajya kungana n’ayo REG BBC yatsinze kuko batsinze amanota 78-70 (12-17, 24-15, 21-17 na 21-21).

Muri uyu mukino, Mike Buzangu (Patriots BBC) yatsinze amanota 24, Bayombo Patrick (Terreur BC) atsinda amanota 14 anganya na mugenzi we Bakajika Eddy mu gihe Ndayisaba Dieudonne (Patriots BBC) yasaruye amanota 17 naho Nijimbere Guibert (Patriots BBC) atsinda amanota 14.



Buzangu Mike yatsinze amanota 24 anerekana ko agifite umukino mwiza yahoranye 


Umukino w'ingufu kurusha iyisanzwe ibera mu Rwanda 

Mu mukino wabanje, ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 76-73 (19-19, 17-12, 15-25, 25-17), Iyakaremye Emmanuel Zoulu (APR BBC) atsinda amanota 25 akurikirwa na Beleck Bell (REG BBC) watsinze amanota 17 muri uyu mukino.


REG BBC yageze ku mukino wa nyuma wa GMT 2019


REG BBC na APR BBC bakinye mbere ya Patriots BBC na BC Terreur 

Kaje Elie (REG BBC) yatsinze amanota 11 mu gihe Kami Kabange Milambwe (REG BBC) yatsinze amanota icumi (10). Mbanze Bryan (APR WBBC) yatsinze amanota 12 ayanganya na Niyonkuru Pascal Kaceka (APR BBC) nawe watsinze amanota 12.



REG BBC na APR BBC byari imbaraga zo gushaka itike y'umukino wa nyuma 

Dore uko imikino yagenze:

 FT: Patriots BBC 78-70 BC Terreur BC

Q1: Patriots BBC 12-17 Terreur BC

Q2: Patriots BBC 36-32 Terreur BC

Q3: Patriots BBC 57-49 Terreur BC

Q4: Patriots BBC 78-70 Terreur BC

FT: REG BBC 76-73 APR WBBC

Q1: REG BBC 19-19 APR BBC

Q2: REG BBC 36-31 APR BBC

Q3: REG BBC 51-56 APR BBC

Q4: REG BBC 76-73 APR BBC


Nahimana Bonfils wa APR BBC azamukanye umupira    




Mu mikino ikomeye ntabwo abafana babura gushyamirana 



Umukino wa Patriots BBC na BC Terreur 

Gahunda ikomeye kuri uyu wa Gatandatu:

-16h00: APR BBC vs Terreur (Amahoro, umwanyaw wa 3

-20h00': REG BBC vs Patriots BBC (Amahoro) 

PHOTOS: Cyiza Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND