Nk’uko byari biteganijwe, umuhanzi Stromae yataramiye i Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, mu gitaramo cy’amateka cyasozaga urukurikirane rw’ibitaramo yitiriye album ye yamumenyekanishije cyane hirya no hino ku isi ‘Racine Carrée tour’.
Iki gitaramo cyabereye kuri stade ya kaminuza yigenga ya Kigali(ULK)kitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’abari baturutse mu bihugu byo mu Karere na handi mu bice bitandukanye byo ku isi. Iki gitaramo cyanitabiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jannet Kagame.
Urubyiniro rwa Stromae
Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne nawe ni umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye iki gitaramo, mu gihe ibyamamare byo mu karere birimo bamwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol na AY, aba nabo ari bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, tutibagiwe abahanzi b’abanyarwanda barimo Mani Martin, Safi(Urban boyz), Senderi n’abandi.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi
Akanyamuneza kari kose ku bafana bari bategereje kwakira Stromae
Ijambo rya mbere yavuze agitunguka ku rubyiniro ni 'AMAKURU?'
Stromae wari utegerejwe cyane n’abafana, yageze ku rubyiniro ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice(20h30), aho yakirijwe amashyi y’urufaya n’abafana be bamugaragarizaga urukundo. Uyu musore yahise atangirira ku ndirimbo ye Ta fête. Indirimbo nka Te Quiero, Humain à l’eau, Tous les memes, Moules frites, Peace or Violance ni zimwe mu ndirimbo zashyize abafana ba Stromae mu bicu kuri uyu mugoroba, ariko by’umwihariko ubwo yaririmbaga indirimbo nka Alors On Danse, Formidable na Papaoutai bikaba byari ibindi bindi.
Uretse kuririmbira abakunzi be, Stromae usanzwe uzwiho gutebya iyo ari ku rubyiniro, i Kigali naho uyu musore yirekuye akazajya anyuzamo akaganiriza abakunzi be, byumvikanaga ko ijambo ‘Murakoze’, ‘Kigali’ n’u 'Rwanda' aribyo yakomezaga gusubiramo kenshi. Mbere y’uko aririmba indirimbo ye Moules frites, uyu musore yibukije abafana ko yiyumva 50% nk’umunyarwanda, indi 50% akiyumva nk’umubiligi bityo akaba yishimiye gutaramira i Kigali.
Stromae muri iki gitaramo yaboneyeho umwanya wo guha icyubahiro se, Rutare Pierre
Stromae kandi yatangarije abafana be ko kuba yarahisemo gusoreza uru rukurikirane rw’ibitaramo bye hirya no hino ku isi, atari ku bw’impanuka ko ahubwo ari agaciro aha u Rwanda nk’igihugu akomokamo. Uyu musore yaboneyeho gutangaza ko yumva atewe ishema no gutura se umubyara ku nshuro ya mbere iki gitaramo.
Ubwo yaganaga ku musozo, Stromae yashimiye ikipe yose imufasha mu muziki we, bari banazanye muri iki gitaramo, Judo Kanobana, umuyobozi mukuru wa Positive production(kompanyi yateguye igitaramo n’urugendo muri rusange rw’uyu muhanzi mu Rwanda), yashimiye kandi nyina umubyara wamuherekeje mu Rwanda, anaboneraho kuvuga ko azirikana ko mu Rwanda ahafite abavandimwe, maze agenda abasuhuza mu mazina yabo harimo babyara be na nyirasenge.
Tubibutse ko iki gitaramo cy’i Kigali cyari igitaramo cy’192 ari nacyo cyasozaga uru rukurikirane rw’ibi bitaramo(Racine carree tour) byari bimaze imyaka ibiri, dore ko byatangiye ku itariki nk’iyi, ni ukuvuga tariki 17/10/2013, bizenguruka mu bihugu 29, aho habarurwa amatike arenga miliyoni ebyiri yagurishijwe, hatabariwemo amaserukiramuco uyu muhanzi yagiye yitabira.
Reba amwe mu mafoto y'iki gitaramo cya Stromae i Kigali
Abacuranzi ba Stromae bafite ubunararibonye bukomeye mu gucurangisha ibyuma by'umuziki bitandukanye
Uburyo Stromae yagendaga agaragara byari biryoheye ijisho bitewe n'ubuhanga mu guhinduranya amatara n'urumuri
Uyu yasigaranaga agafoto k'urwibutso
Itangazamakuru rifotora, rikanafata amashusho ryemerewe gufotora no gufata amashusho indirimbo ebyiri za mbere gusa, ubundi izindi ndirimbo zakurikiyeho ntibemererwa kuzifata
Stromae yamaze isaha n'igice ku rubyiniro
Imyambarire ya Stromae n'abacuranzi be iba yihariye
Uyu ni umugabo ushinzwe kuyungurura amajwi mu bitaramo bya Stromae
Stromae yasezeye ku bafana be bakimushaka, aho gutaha barakomeza barahagarara, maze nka gashyinguracumo, nawe ahitamo kubarekurera umuziki akoresheje ubuhanga bwe mu gukubita ingoma.
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Uwacu Julienne ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Reba uko byari bimeze mu minota itanu ya mbere y'igitaramo
FOTO/Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO