RFL
Kigali

2009-2019 (Rubavu-Kigali): Kunnyuzurwa, ubwoba, amahwa, kugirirwa ubuntu, igitsure cya Tonzi na Aline,..Dominic mu rugendo rw'umuziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2019 20:22
3


Dominic Ashimwe uri mu bahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze mu muziki yatangiriye mu karere ka Rubavu akawukomereza mu mujyi wa Kigali.



2009-2019 (Rubavu-Kigali): Ishimwe rya Dominic Ashimwe mu rugendo rw'umuziki amazemo imyaka 10

Dominic yahishiye ko yinjiye mu muziki afite ubwoba n'ubujiji

Dominic Ashimwe akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Ari kumwe natwe, Nyuzuza, Ingoma ya Yesu, Heri wewe n'izindi nyinshi zirimo iyo aherutse gushyira hanze yise 'Akadomo ka nyuma'. Amaze kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu, mu bihugu by'abaturanyi ndetse umwakaushize yanakoreye igitaramo mu bihugu bitandukanye by'u Burayi.

Dominic Ashimwe winjiye mu muziki mu mwaka wa 2009 awutangiriye i Rubavu mu karere avukamo, yahishuye ko rwari urugendo rutoroshye, gusa avuga ko Imana yagiye imuba hafi kugeza ubu akaba agishikamye mu murimo wo kuririmbira Imana. Yavuze ko kuba akiririmbira Imana mu gihe hari abo batangiranye bamaze kubivamo kubera impamvu zitandukanye, atari imbaraga ze ahubwo ari ubuntu yagiriwe n'Imana.


Benshi bahemburwa n'indirimbo za Dominic Ashimwe

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 Dominic Ashimwe yatangaje inkuru y'urugendo rwe mu muziki. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yahishiye byinshi yanyuzemo abantu batamenye, ashimira abantu bamufashije cyane. Yanatangaje ko yannyuzuwe na Pastor P, ubujiji yari afite bukamuvamo.

Yagize ati: "Kuri iyi tariki ni bwo ninjiye bwa mbere mu muryango wa studio, ibyahoraga bibira muri njye noneho bitangira kumvikana biciye mu ndirimbo ya mbere nakoze yitwa ARI KUMWE NATWE. Hari abo twagendanye uru rugendo ariko bageze mu nzira baratsikira, bacika intege, basubira inyuma, abandi bahindura umurongo n'uburyo bushya bakoramo."

Dominic Ashimwe yatangaje mu ncamake ibyaranze imyaka 10 amaze mu muziki. Ati: "Feb/2009-Feb/2019: Imyaka 10 irashize ntangiye umuziki byeruye, Imyaka 10 irashize ntarahindura umurongo natangiranye, Imyaka 10 irashize nkiri mu muhamagaro w'Imana, Imyaka 10 irashize abantu bahemburwa n'ubutumwa bwiza nyuza mu ndirimbo. Ntacyo narushije abandi, ni UBUNTU gusa."

UMVA HANO 'AKADOMO KA NYUMA' INDIRIMBO NSHYA YA DOMINIC

Yashimiye Producer Jackson Dadou wamwigishije uko bitwara muri studio. Ngo yari afite ubwoba bwinshi cyane. Ati: "Thank you Producer Jackson Dadou wanyigishije uko bitwara muri studio, uko bahagarara kuri Microphone ya studio, uko bambara Headphone muri studio...ubwoba nari mfite uwo munsi Nyagasani!"

Yageze kuri Pastor P, avuga ko yannyuzuwe n'uyu mugabo wamamaye mu gutunganya indirimbo, icyakora ngo kunnyuzurwa byatumye ashira ubwoba. Yanashimiye abandi ba Producers bamukoreye ibintu byiyanditse ku mutima we. Ati: "Producer Pastor P yarannyuzuye ubwoba n'ubujiji bimvamo ndajijuka. Producer Frank Mastola yangiriye inama nziza nkigenderaho n'uyu munsi. Producer Nicolas yambereye umujama cyane yihanganira amafuti yose."


Dominic Ashimwe yatangaje ko Radiyo ya mbere yamwakiriye ari Radio Umucyo ari nayo ya mbere ya Gikristo yageze mu Rwanda. Ati: "Radio Umucyo 102.8 FM yemeye kunyakira bwa mbere batanzi icyo gihe, bagakina indirimbo yanjye ya mbere itari ifite quality ikwiye mu by'ukuri ariko barabyihanganira."

Yanashimiye RTV yakiriye igihangano cye cya mbere bakagikina mu gihe yihamiriza ko amashusho yari mabi cyane ariko bakamwihanganira. Ati: "Television y'u Rwanda yemeye kwakira Video yanjye ya mbere icyo gihe, mu by'ukuri quality yayo yari hasi rwose, ariko barihangana."

Tonzi na Aline Gahongayire bamushyizeho igitsure

Dominic Ashimwe yatangaje ko Tonzi na Gahongayire bamushyizeho igitsure bamusaba gukora igitaramo cye cya mbere kandi akagikorera muri hoteli, ibintu Dominic atiyumvishaga. Ati: "Aba-mama b'intwali Tonzi na Aline Gahongayire banshyizeho igitsure cyiza ntinyuka gukora igitaramo cyanjye cya mbere muri Hotel de Milles Colines. Nabonaga ntari mu babikwiye, ariko bigenda neza. Abari bahari murabyibuka!"

Yanashimiye cyane Alpha nyiri Alpha Entertainment ati: "Umu-papa witwa Alpha twatangiranye uru rugendo. Yaritanze, akankorera Sound nziza mu bitaramo. Mu bushobozi buke nabaga mfite akanyakira uko ndi tugakorera Imana." Ntiyibagiwe kandi gushimira producer Cedru, ati: "Prod. Cedru (SHOWFACE Images), kumenya uko bareba muri camera byari ihurizo ariko warahabaye dukorana Videos."


Dominic Ashimwe yavuze ko mu myaka 10 amaze mu muziki ari urugendo yahuriyemo n'amahwa menshi. Yagize ati: "Imyaka 10 ni urugendo rwari rwuzuyemo amahwa menshi, amagambo y'urucantege, kubeshyerwa ibinyoma bikakaye,...ariko kubera Kristo ndacyari mu muhamagaro, ubuhamya ni buzima. Uwiteka yambereye imfura ntacyo namunganya!" Yasoje agira ati: "Ndashimira abakunzi b'indirimbo zanjye (abafana), itangazamakuru, abacuranzi, abahanzi bagenzi banjye, abahora bansengera ntabazi...Muri abatagereranywa."


Dominic Ashimwe umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

UMVA HANO 'AKADOMO KA NYUMA' YA DOMINIC ASHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishala5 years ago
    Biteye emotion ndumva narira. God bless you servant of God. Indirimbo zawe nibiryo byacu byaburi munsi hano mu rugo. Ntiwabimenya but umenye ko ukora akazi kanini mu mitima yabantu b'Imana. Komerezaho turikumwe nawe
  • Cabala5 years ago
    Vraimemt njewe nkunda uburyo uba ucishije make disi witonze
  • Kajabika5 years ago
    The Legend in Rwandan gospel, ndakwemera dominic, kuva kera ntuhinduka nkunda ukunu uhora uharanira kuba umukristu WICYITEGEREREZO mubyukora. Nahatari aha uzahagera KUBERA IMANA. my role model





Inyarwanda BACKGROUND