Ni umunsi urimo ubukonje ariko uri busige bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babonye amahirwe yo guhagararira intara y'amajyaruguru muri iri rushanwa.
Musanze ni agace gasanzwe kazwiho imbeho ariko hakanaba hamwe mu hakunze guhagararira intara y'amajyaruguru mu bikorwa bitandukanye byo ku rwego rw'igihugu. Ubukerarugendo bugendanye n'ibyiza nyaburanga biri muri aka gace birimo ibirunga n'ingagi biri mu bituma uyu mujyi ari ubudasa kuri benshi.
Niho kandi hagiye gutangirira amajonjora ya mbere ya Nyampinga w'u Rwanda 2019, umuhango ugiye kubera kuri La Palme Hotel. Twageze kuri iyi hoteli mbere gato y'uko umuhango nyir'izina utangira, ngo tubagezeho uko imyiteguro yifashe mbere y'uko hamenyekana abakobwa bazahagararira Amajyaruguru.
Abanyamakuru n'abandi batandukanye bazindutse ngo bakurikirane imigendekere y'iki gikorwa
Umunzani uri bube upima ibiro by'abakobwa
Hari gushakishwa uzasimbura Iradukunda Liliane ku ntebe ya Nyampinga w'u Rwanda
Igikoresho gipima uburebure nacyo cyamaze gutegurwa
Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa batangiye kuhagera
Iradukunda Elsa, nyampinga w'u Rwanda wa 2017 nawe arahari
Guhera ku isaha ya saa sita z'amanywa bamwe mu bakobwa bifuza guhatanira ikamba rya nyampinga w'u Rwanda 2019 bari batangiye kugera aho amajonjora ari bubere. Mbere gato yo gutangiza igikorewa nyamukuru, aba bakobwa babanje kuganirizwa basobanurirwa ibyerekeye irushanwa no gusobanurirwa bimwe mu by'ibanze kugira ngo binjire mu irushanwa biteguye neza.
Kugeza ubu hari gukorwa ibijyanye no kumenya imyirondoro yabo, kubapima ibiro n'uburebure, bimwe mu by'ingenzi biranga iri rushanwa mu ntangiriro. Ikindi kitaramenyekana kugeza ubu ni ikijyanye n'akanama nkemurampaka kari buze kuba gatoranya abakobwa bahagararira Amajyaruguru.
Iradukunda Liliane yahageze abakobwa bose 32 bitabiriye irushanwa bamaze kubapima ibiro, uburebure no kubabaza imyirondoro
Dore amazina y'abakobwa 15 babashije kwemererwa guhatana muri 32 bitabiriye irushanwa:
Mujyambere Lida
Wibabara Eunice
Munezero Adeline
Umutoni Gisele
Umutesi Nadege
Ishimwe Bella
Gasana Isimbi Sandra
Keza Yusla
Teta Mugabo Ange Nicole
Sano Cynthia
Kabahenda Ricca Michaella
Umutoniwase Charlene
Gaju Anitha
Mukunzi Natacha
Umugwaneza Henriette
Nyuma y'uko aba bakobwa bamaze kwiyerekana, hakurikiyeho kwakira abari mu kanama nkemurampaka. Aka kanama kagizwe na Michelle Iradukunda, Mtesi Jolly ndetse na Marie France Uwase.
Abagize akanama nkemurampaka
Reba amafoto y'aba bakobwa imbere y'abakemurampaka:
Bamwe mu bakobwa 15 bahataniye i Musanze
Abakobwa bose uko ari 15 ubwo bari bategereje kumva 5 muri bo bagize amahirwe yo gukomeza
Dore amazina y’abakobwa 5 babashije gukomeza muri Miss Rwanda 2019 bahagarariye intara y’Amajyaruguru:
Wibabara Eunice
Umutoni Gisele
Sano Cynthia
Teta Mugabo Ange Nicole
Ishimwe Bella
Aba nibo bakobwa bahagarariye intara y'amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019
Nyuma y'uko abahagarariye intara y'amajyaruguru bamaze kumenyekana, biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomereza i Rubavu ahazatoranywa abakobwa bazahagararira intara y'Uburengerazuba, ni kuri iki cyumweru tariki 16/12/2018.
Rubavu izakurikirwea na Huye tariki 22/12/2018 aho hazatoranywa abakobwa bazahagararira intara y'amajyepfo muri Miss Rwanda 2019. Nyuma yo kuva i Huye hazakurikiraho Kayonza tariki 23/12/2018 nabwo hatorwe abazahagararira intara y'Uburasirazuba. Umujyi wa Kigali uzagerwaho ku itariki 29/12/2018 hatoranywa abazahagarira uyu mujyi.
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne/Inyarwanda
Kanda hano urebe incamake y'uko byari byifashe i Musanze
TANGA IGITECYEREZO