RFL
Kigali

Richard Ngendahayo na Aline Gahongayire bararikiye abantu kutazacikanwa na Rabagirana Worship Festival-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2018 19:49
0


Tariki 4/11/2018 muri Kigali Serena Hotel hazabera igitaramo 'Rabagirana Worship Festival' cyatumiwemo abahanzi banyuranye bakora umuziki wa Gospel. Mu gihe habura iminsi micye ngo iki gitaramo kibe Richard Nick Ngendahayo na Aline Gahongayire bageneye ubutumwa abantu bose bakunda umuziki wa Gospel.



Aline Gahongayire umwe mu bahanzi nyarwanda bari ku gasongero mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yakoresheje uburyo bw'amashusho atangaza ko atazacikanwa n'iki gitaramo. Impamvu ya mbere yagaragaje nk'izamujyana muri iki gitaramo, ni uko cyatumiwemo umuhanzikazi Liliane Kabaganza. Gahongayire yahamagariye abantu bakunda umuziki wa Gospel by'umwihariko abakunda Liliane Kabaganza kutazabura muri iki gitaramo. 

Image result for aline gahongayire amakuru

Gahongayire yavuze ko atazabura muri Rabagirana Worship Festival

Richard Nick Ngendahayo uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo azabasha kwitabira iki gitaramo, gusa yahamagaraiye abari mu Rwanda kutazacikanwa. Yanegeye amatike abantu bazagera mbere muri icyo gitaramo. Yagize ati:

(...) Rabagirana Worship Festival ni ihishurirwa rikomeye cyane Imana izanye mu Rwanda, ririmo ibikorwa by'ububyutse ku baramyi bo mu Rwanda. Ubutumwa burimo rero burakomeye cyane, bityo ndasaba abanyarwanda mwese kuzacyitabira kuri Serena Hotel tariki 4/11/2018 guhera Saa cyenda z'amanywa. Hazaba hari abaririmbyi beza cyane,(...) Abantu 15 bazagera mbere muri icyo gikorwa mbaguriye amatike yo kwinjira, icyo musabwa gusa ni ukuhagera mu ba mbere,..Imana ibahe umugisha muzacyitabire muri benshi.

UMVA HANO RICHARD NICK AVUGA KURI IKI GITARAMO

Abazitabira iri serukiramuco 'Rabagirana Worship Festival' bazataramana n’abahanzi barimo Simon Kabera, Liliane Kabaganza Pappy Clever na Bosco Nshuti ndetse n’amakorali 3 ari yo Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries. Itike yo kwinjira muri iki gitaramo ni 3000Frw na 5000Frw ariko abagura amatike mbere y’igihe baragura izikatuye kuri 2500Frw. Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa.

Image result for Richard Nick ngendahayo amakuru

Richard Nick Ngendahayo yaguriye amatike abazagera mbere muri iki gitaramo

Amatike ari kuboneka kuri Simba super markets zose, Librairie inkuru nziza, Libarairie Better World (kuri ADEPR Gakinjiro), Zion Temple Gatenga, Nazaren Church Giporoso, Umurinzi Restarant, Ndori Supermarket zose. Nzahoyankuye Peace Nicodeme ukuriye itsinda ritegura iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyiteguro igeze kure.

Yavuze ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kugaragaza impano Imana yahaye abahanzi mu kuyiramya no kuyihimbaza ariko na none akavuga ko izo mpano zabo zikwiriye kongerwaho imbuto zo gukiranuka nk’uko insanganyamatsiko y’iri serukiramuco ibivuga igira iti “Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe” nk’uko biri mu Abafilipi 4:17.

RabagiranaRabagirana

Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel

UMVA HANO RICHARD NICK AVUGA KURI IKI GITARAMO

REBA HANO GAHONGAYIRE AVUGA KURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND