RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere Barack Obama ategerejwe muri Kenya nk’umuturage usanzwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/07/2018 13:03
0


Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama ategerejwe mu gihugu cya Kenya taliki ya 16 Nyakanga 2018 mu ruzinduko azagirira muri iki gihugu nk’umuturage utari mu nzego za politiki.



Biteganijwe ko Barack Obama wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agera ku butaka bwa Kenya kuri uyu wa 16 Nyakanga  2018. Ubwo yasuraga iki gihugu Kenya mu gihe gishize, Perezida Obama yatangaje ko azagaruka ari umusivili mu ruzinduko rw’igihe kirekire akazasura byimbitse inkomoko ye by’umwihariko agace akomokamo.

Kuri iyi nshuro mu ruzinduko rw’umunsi umwe azagirira muri Kenya bitegenijwe ko azaganira n’abanyapolitiki bakomeye muri iki gihugu batigeze bavuga rumwe mu mateka yabo barimo Perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga. Ibiro by’itumanaho bya Barack Obama byatangaje ko Obama azahurira n’aba bagabo bombi i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya nyuma yitabire umuhango wo gufungura ku mugaragaro umuryango Sauti Kuu Foundation washinzwe na mushiki we Dr Auma Obama, akomereze uruzinduko rwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Obama Africa

Barack Obama asuhuza mushiki we Dr Auma Obama ubwo aheruka i Nairobi

Barack Obama agiye gusura iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’Afurika afitemo inkomoko ku nshuro ya 4 , nyuma yo gusura Kenya mu mwaka wa 1987,1992 ndetse no mu mwaka wa 2015.

Source : The East African






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND