iTel
Kigali

FIFA World Cup 2018: Croatia yageze muri kimwe cya kabiri ikuyemo Russia kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2018 0:14
0

Ikipe y’igihugu cya Croatia yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza itsinze Russia penaliti 4-3 mu gihe iminota 120 yari yashize amakipe anganya ibitego 2-2.



Muri uyu mukino, Russia nk’igihugu cyakiriye irushanwa nicyo cyafunguye amazamu ku munota wa 31’ batsindiwe na Denis Cheryshev mbere y'uko Andrej Kramaric yishyurira Croatia ku munota wa 39’ w’umukino.

Iminota 90’ y’umukino yaje kurangira biba ngombwa ko babongeza iminota 30’ nk’inyongera y’ikirenga (Extra-Time). Bigeze ku munota wa 101’ nibwo Croatia yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Domagoj Vida wahise yiyambura umupira akanahabwa ikarita y’umuhondo. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mario Fernandes ku munota wa 115’ bityo iminota 120’ irangiye ari ibitego 2-2 batera penaliti.

Ku ruhande rwa Russia bahushije penaliti ebyiri (2) mu gihe Croatia bahushije penaliti imwe yatewe na Mateo Kovacic.

Fedor Smolov na Alan Dzagoev bahushije Penaliti za Russia mu gihe Mario Fernandes, Sergei Ignashevich na Daler Kuzyaev babashije kuzinjiza. Penaliti za Croatia zatsinzwe na Marcelo Brozovic, Luka Modric, Domagoj Vida na Ivan Rakitic wateye iya nyuma.

Croatia will play England in the semi-final after winning the penalty shootout with Russia 4-3 following a 2-2 draw AET

Abakinnyi ba Croatia bishimira intsinzi

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Croatia izacakirana n'Ubwongereza kuwa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018 mu gihe kuwa Kabiri aribwo Ubufaransa buzaba bwahuye n'Ububiligi.

Ivan Rakitic scores the winning penalty to give Croatia the win after an eventful quarter-final that ended 2-2 after extra-time

Ivan Rakitic umukinnyi wa FC Barcelona atera penaliti ya nyuma

Russia players despair after losing on penalties after they took the lead and also fought back to 2-2 five minutes from time

Abakinnyi ba Russia bacitse intege ku munota wa nyuma

Abakinnyi babanje mu kibuga n'amanota bagiye bahabwa:

Russia (4-2-3-1): Akinfeev 6, Fernandes 6, Kutepov 7, Ignashevich 8, Kudryashov 6; Kuyzaev 6.5, Zobnin 6, Samedov 6 (Erokhin 54mins 6), Golovin 6.5 (Dzagoev 102), Cheryshev 7 (Smolov 67mins 6), Dzyuba 6.5 (Gazinsky 79)

Croatia (4-2-3-1): Subasic 6, Vrsaljko 6 (Corluka 97), Lovren 6.5, Vida 6, Strinic 6.5 (Pivaric 72mins 6), Modric 7.5, Rakitic 6.5, Perisic 6 (Brozovic 62mins 6), Kramaric (Kovacic 88) 6, Rebic 7, Mandzukic 6

Dore uko amakipe azahura muri 1/2:

Kuwa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018

-France vs Belgium (St Petersburg Stadium, Luzhniki Stadium,20h00')

Kuwa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018

-England vs Croatia (20h00')

Domagoj Vida gets his head to the ball from a Luka Modric corner and handed Croatia the advantage in extra-time

Mario Fernandes fires Russia level five minutes from time with a header to make the match 2-2 in extra-time 

Igitego cya Mario Fernandes 

Russia save their World Cup campaign as they looked to continue sensational run throughout tournament

Fernandes celebrates as Russia take game to penalties with late equaliser after Croatia had taken the lead 

Fernandes yishimira igitego

Centre-back Vida reels away in celebration and whips his shirt off after handing Croatia a place in the World Cup semi-final

Vida yishimira igitego cyatumye amakipe yombi akomeza mpaka muri penaliti

His team-mates jump on him as they celebrate a vital goal and those on the bench run down the touchline to join in 

Abakinnyi ba Croatia bishimira igitego

Denis Cheryshev (L) curls one into the top corner for Russia from outside of the box to give the hosts the lead in quarter-final

Cheryshev (R) curled in a spectacular goal to put Russia in front early on their tie as Croatia players could only watch on

Uburyo Cheryshev yatsinzemo igitego

Danijel Subašić can only turn and watch as the ball flies past him into the top corner, leaving Croatia 1-0 down

Umupira mu rushundura 

Cheryshev (R) runs away in surprise and jubilation after scoring one of the goals of the tournament so far

Cheryshev Denis yishimira igitego

Andrej Kramaric heads in an equaliser for Croatia beyond the sprawling Russian keeper Igor Akinfeev in an eventful first-half 

Russia's defenders look on as Kramanic (R) equalises after Mario Mandzukic pulled back his cross to find the forward

Igitego cya Andrej Kramaric wa Croatia 

Mandzukic (C) celebrates with Kramanic (R) and Vrsaljko (L) as Croatia get back into the game before half-time

Abakinnyi bagenzi be bamushimira 

There were some injury concerns heading into extra-time with both sides struggling and Danijel Subasic going down injured

Danijel Subasic umunyezamu wa Croatia ubwo imitsi yari yikanze hagati mu mukino

Vrsaljko (R) had to go off early into extra-time with an injury as both sides struggled with fatigue following their exploits

Vrsaljko (2) yaje gusaba gusimburwa ubwo yumvaga byanze mu minota ya nyuma 

PHOTOS:DailyMailOnline


 

 






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS