RFL
Kigali

‘Mukura Victory Sport ifite abakinnyi batandukanye n’abo yari ifite umwaka ushize’-Zagabe Jean Claude

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 15:46
0


Zagabe Jean Claude kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sport unakina inyuma ku ruhande rw’iburyo, nyuma yo kugwa miswi na APR FC yabwiye abanyamakuru ko ikipe bafite muri uyu mwaka w’imikino itandukanye cyane n’abo bari bafite mu mwaka ushize kuko ngo ab’uyu mwaka bafite ubushake.



Zagabe wafashe igitambaro kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2017-2018, yabisobanuye agira ati “Umwaka ushize nabwo twari dufite abakinnyi beza ariko uyu mwaka navuga ko dufite abakinnyi beza banafite umutima wo gukorera ikipe.”

Umwaka ushize w’imikino (2016-2017), Mukura Victory Sport yaranzwe n’umwuka mubi wabaga uri hagati y’abakinnyi, abayobozi  n’abatoza. Ibi byaje gutuma Okoko Godefroid wari umutoza mukuru asezera i Huye, Mazimpaka Andre wari umunyezamu akaba na kapiteni yahise ayivamo agana i Musanze dore ko nawe yashyirwaga mu majwi mu guteza umwuka mubi mu ikipe.

Ku kibazo cyo kuba iyi kipe y’i Huye iri kubona amanota bigoranye, Zagabe yavuze ko ikipe ya Mukura VS igera imbere y’izamu cyane ariko magingo aya ku munsi wa munani iracyari iya mbere mu makipe ahusha ibitego byinshi.

“Ikindi wenda, bijyanye no kuba turimo kunganya cyane muri uyu mwaka. Nk’uko mugenda mubibona abagerageza kureba imikino ya Mukura, turi mu makipe ahusha ibitego cyane. Urebye akantu k’amahirwe niko kabura ariko tuzagerageza turebe uko twagaruka mu murongo mwiza”. Zagabe

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nka kapiteni atavuga ko bamaze gutakaza amahirwe ku gikombe kuko ngo mu makipe aba afite amahirwe yo gutwara igikombe (APR FC na Rayon Sports) nta n’imwe irabakuraho amanota atatu imbumbe.

“Burya iyo uhanganye ushaka gutwara igikombe, ugerageza guhangana n’izo kipe uba wita ko ari nkuru. Muri izo zose ni Police FC yadukuyeho amanota atatu, gusa twe (Mukura) ntitukirebera ngo turatinya cyangwa ngo turagira gute, tuza dushaka gutsinda. Si bibi kuba tunganyije kuko ni umusaruro buri kipe itapfa kwigondera gusa tugomba no gutegura za kipe nto n'ubwo ziba zigoranye”. Zagabe Jean Claude

Zagabe Jean Claude asubiza abanamakuru ibibazo bamubazaga amaze kunganya na APR FC

Zagabe Jean Claude asubiza abanyamakuru ibibazo bamubazaga amaze kunganya na APR FC

Kuri ubu nyuma y’umunsi wa munani (8), Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota 11. Muri iyi mikino yatsinzwemo umwe (1), itsinda ibiri (2) inanganya imikino itanu (5).

 

Zagabe Jean Claude avuga ko abakinnyi Mukura VS ifite ubu bitangira ikipe mu bibi n'ibyiza

Zagabe ahamya ko abakinnyi Mukura VS ifite bitangira ikipe mu bibi n'ibyiza banihangana cyane

Zagabe Jean Claude akurikiye Sekamana Maxime

Zagabe Jean Claude akurikiye Sekamana Maxime

Zagabe Jean Claude ahanganya na mugenzi we Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC

Zagabe Jean Claude ahanganya na mugenzi we Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC

Zagabe abuza inzira Nshuti Innocent

 Zagabe abuza inzira Nshuti Innocent

Zagabe abuza inzira Nshuti Innocent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND