RFL
Kigali

Eddy Ntamvutsa avuga ko yageze i Kigali akabona hameze nka New York, umva indirimbo ye nshya ‘Oh My God’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2017 19:07
1


Eddy Ntamvutsa ni umuhanzi nyarwanda wari umaze imyaka 7 abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa muri iyi minsi akaba ari kubarizwa mu Rwanda. Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo nshya yise ‘Oh My God’ yakoreye mu Rwanda.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eddy Ntamvutsa yadutangarije ko amaze amezi atanu mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze muri Amerika. Abajijwe uko yabonye u Rwanda nyuma y’iyo myaka yose, yavuze ko yahageze agatungurwa cyane akabona umujyi wa Kigali umeze nka New York dore ko yahavuye hari imiturirwa ibiri gusa, nyuma akagaruka agasanga Kigali irimo imiturirwa myinshi cyane. Yagize ati:

Ubu ndi mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi ntahagera nkaba naratashye ariko na none nkazasubirayo umwaka utaha ndangije gahunda najemo. Maze mu Rwanda amezi atanu. U Rwanda ni rwiza, nasize hari etage ebyiri ya BCDI na Centenery house none ubu habaye nka New York, nari mpakumbuye pe.

Eddy Ntamvutsa

Umuhanzi Eddy Ntamvutsa

UMVA HANO 'BYOSE NTAGIRA' YA EDDY FT ADRIEN

UMVA HANO 'OH MY GOD' INDIRIMBO NSHYA YA EDDY NTAMVUTSA

Ni iki cyamuteye kwandika indirimbo ‘Oh My God’ ?

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Eddy Ntamvutsa yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Oh My God' yayanditse ashaka gutambutsa ubutumwa bw’ukuntu Imana yakunze abantu batabikwiriye, ibyo bikaba bikwiriye kubatera guhora bashima Imana. Yunzemo ko abantu bose babayeho kubw’urukundo rw’Imana. Iyi ndirimbo ngo yayikoze nyuma yuko yari arimo kuganira na producer Davydenko, nyuma bafata umwanzuro wo gukora iyi ndirimbo. Yagize ati:

Iyi ndirimbo nayanditse nshaka gutambutsa ubutumwa bw’ukuntu Imana yadukunze tutabikwiriye, twaricaye njyewe n’umu producer wanjye Davydenko turi kwiganirira ndi kumubwira ukuntu mba numva Imana tuba turi kugenda kubera urukundo inyereka yaba ari ku bo mpura nabo cyangwa se ku byo mbona bigenda biba mu buzima bwanjye hanyuma arambwira ngo uziko ibyo bintu byavamo indirimbo ndamubwira ngo simfite uko nabivuga mu magambo ahinnye ahita ambwira ngo “Bivuge uko biri” ni naho havuye ijambo rya mbere natangije chorus yayo....

Eddy Ntamvutsa

Eddy Ntamvutsa yatangariye urukundo rw'Imana

UMVA HANO 'OH MY GOD' INDIRIMBO NSHYA YA EDDY NTAMVUTSA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hahahahahaj6 years ago
    icyo ushaka baguhe musore lol





Inyarwanda BACKGROUND