RFL
Kigali

Hari igihombo Usengimana Faustin yagize ubwo yari ataragaruka muri Rayon Sports-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2017 11:38
1


Usengimana Faustin myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi (Central Defense) muri Rayon Sports avuga ko imyaka ibiri yari amaze muri APR FC hari byinshi abona yari yarahombye ndetse bimwe agahora abikumbura birimo abafana, intsinzi n’ubwisanzure umukinnyi agombwa.



Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Usengimana Faustin bita Vidic yabwiye INYARWANDA ko ubwo yari akiri muri APR FC yakumburaga urugwiro n’ubusabane abafana ba Rayon Sports bagira ndetse n’uburyo abakinnyi bayo babana mu rwambariro (Dressing Room Mood) no mu mwiherero. “Nari narahombye. Ibyo nari narahombye ni ibyishimo muri rusange. Kubaho unezerewe. Ni cyo kintu kugeza ubu numva nari narahombye. Nakumburaga abafana bayo ukuntu bameze. Mbese abantu bayo (Rayon Sports) ukuntu baba bameze ndetse n’abakinnyi muri rusange uko baba babanye”.Usengimana Faustin.

Mu gihe gito amaze avuye muri APR FC akagaruka muri Rayon Sports, uyu musore amaze gutwara ibikombe bitatu bikurikiranye mu gihe kitageze ku kwezi. Uyu musaruro watumye Usengimana Faustin avuga akari ku mutima agaragaza uko ari kwakira umusaruro uhagije mu gihe gito amaze agarutse mu mwambaro w’umweru n’ubururu.

“Njyewe ku bwanjye ndishimye cyane. Ni igikombe cya gatatu maze gutwara kuva nagaruka muri Rayon Sports. Nubwo nari narabashije kuyivamo ariko mu by'ukuri ndabanza kubashima yaba abayobozi, abakinnyi n’abafana muri rusange, banyakiriye neza nanjye ndisanga nk’aho ari mu rugo. Ni byo byishimo ubona mfite kugeza uyu munsi”. Usengimana Faustin.

Usengimana Faustin agenzura umupira

Usengimana Faustin agenzura umupira 

Mu mikino ikomeye Rayon Sports imaze gukina haba uwo bakinnye na Simba Sport Club (Tanzania), umukino bakinnye na APR FC ku mukino wa nyuma w’Agaciro Cup 2017, umukino batsinzemo Etincelles FC mu gikombe cya FezaBetCup 2017 ndetse n’umukino wa Super Cup 2017, Usengimana Faustin yose yarayikinnye agaragaza ko yagarutse mu bihe bye byo kugarira no kwitangira ikipe ya Rayon Sports.

Agaruka ku mpamvu zaba zaramufashije kugaruka mu bihe bye, Usengimana yavuze ko abikesha uburyo yakiriwe, ubwisanzure no kubona umwanya uhoraho mu kibuga. “Ni ukuba ahantu wishimiye, ni ukuba ahantu wisanzuye nkabona umwanya. N’ukuntu banyakiriye byonyine byarantunguye. Umwanya uhoraho wo kujya mu kibuga ni cyo navuga cya mbere kiri kumfasha muri iyi minsi kandi ndakora cyane na bagenzi banjye bakamfasha kuba nagera aho nari ndi mbere”. Usengimana Faustin.

Mbere yuko shampiyona 2017-2018 itangira, Usengimana Faustin afashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Agaciro Development Fund 2017 batwaye batsinze APR FC igitego 1-0 kuwa 16 Nzeli 2017. Rayon Sports kandi yatwaye igikombe cya FezaBet itsinze Etincelles FC ibitego 2-0 kuri sitade Umuganda kuwa 20 Nzeli 2017 mbere yuko batsinda APR FC ibitego 2-0 ku gikombe cya Super Cup 2017.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO NA USENGIMANA FAUSTIN

 Usengimana Faustin yugarira aciye hasi

Usengimana Faustin yugarira aciye hasi 

Usengimana Faustin (ibumoso) na Eric Rutanga (iburyo) bavanye muri APR FC

Usengimana Faustin (ibumoso) na Eric Rutanga (iburyo) bavanye muri APR FC

Usengimana Faustin, Nyandwi Saddam (hagati) na Eric Rutanga abakinnyi bashya mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Usengimana Faustin, Nyandwi Saddam (hagati) na Eric Rutanga abakinnyi bashya mu bwugarizi bwa Rayon Sports

Usengimana Faustin

Usengimana Faustin

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO NA USENGIMANA FAUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BUNANI Innocent6 years ago
    Abakinnyi rwose Muranshimisha,none se bakujyanye ku ngufu?ndavuga ApR uvuyemo kuki waretse ibyishimi warusanganywe





Inyarwanda BACKGROUND