RFL
Kigali

KIGALI:Pastor Bosco yemeza ko hari abantu 3 yasengeye bapfuye bakazuka. Ikiganiro n’umubyeyi w’uwazutse-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2017 12:39
13


Pastor Bosco Nsabimana ni umushumba mukuru w’itorero Patmos of Faith church rikorera ku Muhima kuri Yamaha mu mujyi wa Kigali. Uyu mupasiteri yemeza ko hari abantu bapfuye yasengeye bakazuka.



Pastor Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri bamaze kubaka izina mu Rwanda mu gukora ibitangaza ndetse ubwe akaba yemeza ko hari abo yasengeye bapfuye bakazuka. Anemeza ko afite impano yo kurondora abantu akaba yamenya nk’amazina yawe kandi atigeze ayakubaza.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibiherutse kubera muri Patmos of Faith church aho umubyeyi witwa Mukamwezi yaje gushima Imana kuri uyu wa Kane w’iki Cyumweru, akavuga ko Pastor Bosco Nsabimana yasengeye umwana wa murumuna we wari wapfuye akazuka, ubu akaba ari muzima nta kibazo afite. Mu buhamya yatangiye mu rusengero, yavuze ko umwana yari yapfuye, Imana iza kubakorera igitangaza binyuze muri Pastor Bosco. 

Mukamwezi

Bahagaze mu rusengero bashima Imana yabakoreye igitangaza

Inyarwanda twabajije Pastor Bosco Nsabimana niba koko yarasengeye umuntu wapfuye akazuka, arabyemeza avuga ko atari n’ubwa mbere kuko hari benshi ngo amaze gusengera bakazuka kandi bari bapfuye. Twamubajije ikimwemeza ko uwo mwana aherutse gusengera ko yari yapfuye koko, avuga ko Imana yabimweretse ndetse bigahamwa n’umubyeyi wari kumwe n'uwo mwana, ukongeraho no kuba n'umwana ubwe abyitangiramo ubuhamya. Yagize ati:

Nabibonye mu iyerekwa ubwo yari ahamagaye kuri televiziyo, ndamubwira nti ndabona iwawe hari umuntu wapfuye umeze nk’umurambo, aba avugije induru ati arahari ahubwo dutabare kuko turi kugukurikirana kuri televiziyo,.. nti noneho ngiye gusenga, wowe umurambikeho ikiganza, nahise nsenga, nyuma ndamubwira nti ngaho muhamagare izina , arahamagara umwana aritaba, ndamubwira nti ngaho uwo mwana natere haleluya kugira ngo numve ko yakize, hanyuma atera haleluya, ndamubwia nti kuwa kane uzaze mu rusengero ushime Imana, yaraje n’ako kana ke bari kumwe. Uyu mubyeyi ntabwo ari umukristo wacu, sinzi n’itorero rye

Pastor Bosco Nsabimana

Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church

Inyarwanda twaganiriye n’uyu mubyeyi witwa Mukamwezi, aduhamiriza ko umwana wa murumuna we wari rugo rwe yari yapfuye yahwerejwe n’amadayimoni, akaza kuba muzima nyuma yo gusengerwa na Pastor Bosco. Uyu mubyeyi avuga ko yakurikiye Royal Tv ubwo Pastor Bosco yari arimo kubwiriza, nuko aza guhamagara kuri Televiziyo, Pastor Bosco ahita yerekwa ko mu rugo rw’uwo mubyeyi harimo umurambo, undi arabimwemerera, amusaba ko yamusengera, umwana akira gutyo. Uyu mubyeyi utuye mu karere ka Kicukiro akaba umukristo muri Samuduha Miracle Centre, avuga ko umwana wasengewe akazuka yari yararozwe n’ab’iwabo mu muryango we i Kibungo. Yagize ati:

Abadayimoni baramuhwereje, hanyuma aramusengera ari kwigisha kuri Royal Tv turi mu rugo aravuga ngo umwana arakize. Hanyuma rero ubwo umwana yahise akira by’ukuri, nagiye gushima Imana ko yamukijije. Yari yararozwe n’ab’iwabo mu muryango, kubera yuko byaranabivugaga (abadayimono), bikavuga aho byaturutse (Kibungo).Yahise akira, kuva yamusengera nta kintu kirongera kumubaho. Imana ikora ibitangaza, ubu se hari umuntu utemera ko Imana ikora ibitangaza, cyangwa ko ikiza cyangwa se ko izura abapfuye?. Mu kwizera kwanjye, nizera ko Imana ishobora byose kuko ari nako nanabibonye, uwo mupasiteri akamusengera kandi ntamubona ari ukwizera, agakiza nkaba narabibonye, njyewe ndabyizera ko Imana ikora ibitangaza.

Pastor Bosco Nsabimana

Mukamwezi avuga uko umwana abereye nyina wabo yapfuye akazuka

Umwana uri mu kigero cy’imyaka nka cumi n’ibiri (ugereranyije) wari wapfuye yahawe umwanya mu materaniro na we ashima Imana. Yabanje gutera Haleluya eshatu z’imbaraga, nyuma yazo abwira abakristo uko yari ameze mu gihe abo mu muryango we babonaga yapfuye. Uyu mwana amazina ye ntabwo yigeze atangazwa ndetse na Mukamwezi yabwiye Inyarwanda ko atayibuka neza kuko nta minsi myinshi yari yakamaze iwabo. Uyu mwana ubwo yatangaga ubuhamya, yagize ati:

Haleluya, Haleluya,Haleluya, Imana ishimwe cyane, yarankijije, nanjye narayibonye n’ubu ngubu mpagaze hano nyishima, ibitangaza yankoreye njyewe ntabwo nari nzi ko byahaho, ni ukuri. Nari mfuye neza ha handi abantu bagera bagasezera, ntashobora kuvuga, aho byambwiraga (ibidayimoni) ngo nimfate ibintu ninige, nkafata ibintu byose nkiniga ariko kubw’imbaraga z’Imana, Imana ntabwo yabyemeye, Imana ishimwe. Pastor (Bosco) ndagushimiye warantabaye bihagije, Imana iguhe umugisha. 

Pastor Bosco Nsabimana yakomoje ku bandi yasengeye bakazuka

Mu bandi bantu Pastor Bosco Nsabimana avuga ko yasengeye bakazuka nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, harimo umwana wari kumwe na nyina baje gusengera muri Patmos of Faith church, nyuma uwo mwana apfira mu biganza bya nyina. Pastor Bosco aramusengera arazuka, kuri uwo munsi bakaba bari basuwe na Apotre Apollinaire w’i Burundi nawe ugaragara mu mafoto ari gusengera uwo mwana. Pastor Bosco yagize ati: "Si uwa mbere uzutse mfite n’abandi bantu nasengeye bakazuka. Uwo ni uwa gatatu, ariko ni uwa mbere uzutse mu bo nasengeye kuri Televiziyo."

Mukamwezi

Uyu mwana ngo yapfiriye mu rusengero, Pastor Bosco aramusengera arazuka

Patmos of Faith church

Apotre Apollinaire ni umwe mu barambitse ibiganza kuri uyu mwana ngo wari wapfuye

Patmos of Faith church

Uyu mubyeyi ukikiye uyu mwana ni umugore wa Pastor Bosco Nsabimana

Patmos of Faith church

Abakristo ba Patmos of Faith church

UMVA HANO PASTOR BOSCO AVUGA UKO YASENGEYE UWAPFUYE AKAZUKA


UMVA HANO MUKAMWEZI AVUGA KO UMWANA WA MURUMUNA WE YASENGEWE AKAZUKA

REBA HANO VIDEO IGARAGAZA UMUBYEYI N'UMWANA BATANGA UBUHAMYA MU RUSENGERO BW'IBY'IGITANGAZA BIBONEYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Aba batekamutwe bakwiye gufungwa
  • mimi6 years ago
    Ariko umva kubeshya ngo ntazi izina ryumwana abereye nyina wabo kuko yarahamaze iminsi mike. Birashoboka se uwo mutagira icyo mupfana yarara murugo utamuzi nizina koko?
  • Dallas6 years ago
    Mujye mukura imitwe aho gusa nyagasani najyire atabare kuko abantu mukomeje kumwitwaza mubinyoma kubwinda zanyu
  • Ukuri6 years ago
    Uwo Pastor Bosco ni umwambuzi ruharwa.Azabanze yisengere, ashobore kwishyura amafranga yambuye GroFin.Birarabaje ko abantu nk'aba babatekamutwe, babeshya abantu kandi ari ubwambuzi barabugize umwuga.@Inyarwanda: muzamwegere, mumubaze ahubwo impamvu atishyura inguzanyo yafashe, kuko ubwabyo ni icyaha.
  • 6 years ago
    Itangazamakuru niryo riborora nkuyu ntabakwiye kutambutsa uburofa nkubu mutangazamakuru
  • nelly 6 years ago
    Ariko uzi abanyarwanda bamwe bigira ba najuwa ? baravuga kumuntu yasengeye abantu , ukazana ngo imyenda ya bank wowe se bagutumye ku recouvra hano ? ushinzwe kwishuriza Grofin ???? none waba unabishinzwe Bosco nta adress afite ? mujye mujyana amagambo yanyu iyo .... Komerezaho Imana igushoboze ahubwo gufasha abantu benshi .
  • Uwase Evelyne kanyana6 years ago
    Amen yesu aguhe umugisha pastor Imana iragukoresha cyane rwose
  • Claire D6 years ago
    Nange ndahamya ko Pastor afite amavuta kuko nari mfite uburwayi ndetse n'ikindi kifuzo, arabyerekwa ahita anavuga ko bikize kandi hari kuri Television n'ubu ndashima Imana
  • peace6 years ago
    Imana ishimwe gusa ngize amakenga muri analyse yanjye nikoreye iya mbere nigute mwaba mwapfushije umuntu ukagira imbaraga zicara ugakurikira TV ko ariho yamumenyeye ese ni gute iwawe haba umwana w umuvandimwe utazi uko yitwa niyo yaba ari umukozi uba uzi uko yitwa nshuti za Christo mukunda ibitangaza muramenye turi muminsi yanyuma
  • Ukuri6 years ago
    @Nelly: Biragagara ko ukuri kwa kubabaje ariko ndagukangurira gusengera Bosco n'umugore we bagashobora kwishyura uwo mwenda bakareka no kubeshya abakristu bo mw'itorero ryabo n'abandi banyarwanda muri rusange.Ndongera mbisubiremo, Pastor Bosco n'umugore ni abambuzi kandi bakwiriye gutinya Imana bakishyura kuko kuyobora itorero n'abakristu ugomba kuba Inyamugayo kandi bombi nta bunyangamugayo bafite.Nibihane (bishyure) nibwo bazabona ijuru nkuko babyigisha abandi kandi bareke kuyobya abantu kubera inyungu z'amafranga.
  • mukire6 years ago
    Muzahuze pastor n'abaganga ba kinyarwanda bibwirane tumenye imbaraga bakoresha.
  • lambert6 years ago
    Congs Pasteur. Tujye twemera. Niba byabaye ni faits. Ntizihinduka. "Les faits sont tetus". Ahubwo muduhe phone number yr
  • Mukeshimana Blandine6 years ago
    Shaaa, baratubeshye pe. Ariko umwana wa murumuna wawe wamuyoberwa? None se ashaka kumuhamagara yahamagara ngwiki?





Inyarwanda BACKGROUND