RFL
Kigali

Nzamwita Degaule yasabwe kwegura ku buyobozi bwa FERWAFA bitaba ibyo akaregwa muri FIFA

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:20/06/2016 16:53
5


Bwana Nzamwita Vincent Degaule yasabwe kuba yeguye mu minsi itarenze itatu kubera amakosa ashinjwa bitaba ibyo akaregwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.



Bwana Vincent Degaule Nzamwita yasabwe kwegura mu ibaruwa ndende yandikiwe na Augustin Munyandamutsa, umuyobozi w’ishuri ry’umupira w’amaguru rizwi nka SEC Academy rikaba rinafite ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Munyandamutsa Augustin asaba Nzamwita Degaule guhita yegura bitewe n’amakosa amushinja arimo kuba yarahindanyije isura ya FERWAFA muri iki gihe Degaule ari mu rubanza ruvugwamo ruswa mu itangwa ry’isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA byanatumye uwari umunyamabanga wa FERWAFA Olivier Mulindahabi  kuri ubu ari mu gihome .

Indi mpamvu  Augustin Munyandamutsa,  muri iyi baruwa Kigali Today tukesha iyi nkuru ifitiye kopi, yanditse asaba Degaule kwegura ni ukuba bimwe mu byo yari yariyemeje gukora atarabikoze, aha amwibutsa ko yigeze kuvugira kuri Radio 10 ko azegura natabasha gutangiza amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15,  akamusaba kwegura kuko atabyubahirije.

Munyandamutsa kandi asaba Nzamwita kwegura kuko amushinja uburiganya bwo gukoresha amafaranga ngo kuko atumva aho amafaranga FERWAFA yagenewe na FIFA ngo afashe ikipe yagiye mu gihe ikipe y’igihugu ifashwa na MINISPOC.

Nzamwita Degaule ashinjwa nanone kuba atarigeze amenyesha abanyamuryango ba FERWAFA ibyerekeye isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA mu gihe babifitiye uburenganzira, Munyandamutsa akavuga ko kugira ubwiru iby’iyi hoteli bihishe ruswa.

Munyandamutsa Augustin, Perezida wa SEC Academy, ishuri ry’umupira w’amaguru ryo ku Kicukiro asoza abwira Vincent Nzamwita Degaule kuba yatangaje ubwegure bwe bitarenze itariki ya 23 Kamena 2016, bitaba ibyo, Munyandamutsa akamurega muri FIFA.

Iyo baruwa iteye itya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiddy7 years ago
    Niyegure ngamuntu numwe umushaka
  • jdy7 years ago
    Nizere ko wowe uri kumweguza uzi uko yageze hari niba ataribyo uri kirigita ugaseka
  • Uwukuri7 years ago
    Nawe arabizi ko ntawe umwishimiye. Nagire vuba yegure ahe abandi umwanya nabo bagerageze.
  • Niyonsenga Jean Damascene 7 years ago
    Prezida wa Ferwafa Niyegure kuko ntacyo Amariye Foot ball yo Murwanda
  • tijo7 years ago
    Uwamweguje niwe muswa ntabwo azi icyo amategeko avuga ahubwo yitegure gutanga ibisobanuro kuko nubwo tubizi ko hari amakosa degaule ashinjwa ariko sikuriya yeguzwa.





Inyarwanda BACKGROUND